RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Yvan Minnaert abona azira kutagira umurozi nyuma yo kunyagirwa 4-1 na As Kigali
Print Comments: 14 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Mukura VS, Yvan Minaert yavuze ko nta burozi afite bwo gutsinda igitego atabazwa ibya barutahizamu be badatsinda, nka Ndayishimiye Christophe n’abandi.

Yagize ati: “Nta burozi mfite ngo ntsinde igitego, niba Christophe adatsinda nakora iki.”, Yvan Minnaert nyuma y’umukino.

Ikipe ya Mukura VS ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, abafana nabo bari gutunga agatoki umutoza Yvan Minaert, ko afite uruhare mu itsindwa ry’ikipe yabo.

Mu mukino w’umunsi wa 22, wabereye kuri stade Regional ya Kigali, Mukura VS yatsinzwe na As Kigali ibitego 4 kuri 1.

Ibitego bya As Kigali byose uko ari 4, byatsinzwe na Mubumbyi Bernabe, ikaba yabaye ikipe ya mbere atsinze ibitego bine mu mukino umwe kuva yatangira gukina mu kiciro cya mbere, ndetse ni nabwo bwa mbere Mubumbyi Bernabe abonye izamu ry’indi kipe kuva yagurwa na As Kigali.

Byabaye ngombwa ko Minnaert yungurana ibitekerezo n'umuwunguriza we Rwaka Claude nyuma yo kuzahazwa na MubumbyiByabaye ngombwa ko Minnaert yungurana ibitekerezo n’umuwunguriza we Rwaka Claude nyuma yo kuzahazwa na Mubumbyi
Minnaert yagze aho kunywa amazi biranga!Minnaert yagze aho kunywa amazi biranga!
Minnaert yagiye atishimira bimwe mu byemezoMinnaert yagiye atishimira bimwe mu byemezo

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mubumbyi Bernabe kuri Penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe n’umunyezamu wa Mukura VS Kimanuka Jean Claude.

Nyuma y’iminota 4, Mubumbyi Bernabe yatsinze igitego cya kabiri cya As Kigali, nacyo cyabaye ku makosa y’umunyezamu Kimanuka wasohotse nabi bakamuroba umupira.

Mubumbyi Bernabe yabonye igitego cya gatatu, ku munota wa 30, nacyo yatsinze nk’uko yatsinze icya kabiri.

Umutoza Yvan Minaert yakoze impinduka yinjizamo abakinnyi nka Cyiza Hussein, ari nabwo Mukura VS yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Bate Shamiru (umuzamu wa As Kigali), ikomeza kubura igitego, ariko ku munota wa 81 Ciza Hussein winjiyemo asimbura abona igitego rukumbi cya Mukura VS, umukino waje kurangira ari ibitego bitatu ku busa.

Umukino ujya kurangira ku munota wa 40 Mubumbyi Bernabe yabonye igitego cya 4 ku giti cye ari n’icya kane cya As Kigali, byamuhesheje gutahana umupira.

AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga
Mukura yabanje mu kibugaMukura yabanje mu kibuga

Gutakaza uyu mukino kwa Mukura VS byatumye abakunzi bayo batangira gushinja umutoza Yvan Minaert

Umufana umwe wari waherekeje iyi kipe, yabwiye Ruhagoyacu.com ati:” Ni gute wakinisha umuzamu nka Kimanuka wari wararetse umupira, ubu se ntureba ibyo adukoreye, Ambroise ari guswata imipira, na Kiyovu yari yaramwirukanye, abakinnyi nka Ngama na Cyiza Hussein yababanje kuri Bench (Intebe y’abasimbura), kandi nibo batsinda, ubu se ntubonye ko Hussein ahise atsinda, aho abera umuswa yarabanje ahana abakinnyi hafi ya bose bari kumwereka umurongo w’ikipe, ntacyo nizeye rwose kuri Minaert” - Umufana wa Mukura VS.

Ku gitutu cy’abafana, Yvan Minaert yavuze ko nta gitutu kimuriho cy’abafana cyangwa abayobozi.

Mu mikino 7 umutoza Yvan Minaert amaze gutoza Mukura VS, amaze gutsindamo imikino ibiri (Espoir Fc na Pepinieres Fc), anganya imikino 2 (Etincelles Fc na SC Kiyovu) atsindwa imikino itatu (APR FC, Police Fc na As Kigali).

Mu yindi mikino yabaye, Danny Usengimana watsindaga igitego cya 14 muri shampiyona, yafashije Police FC gukura amanota atatu i Kirehe, bahatsindiye igitego 1-0, ndetse Police FC irara ku mwanya wa kabiri, naho Gicumbi FC itsindira Marines i Rubavu ibitego 2-1, naho Bugesera FC na Sunrise FC banganya igitego 1-1.

Andi mafoto:


Mubumbyi Bernabe watsinze ibitego 4 muri uyu mukinoMubumbyi Bernabe watsinze ibitego 4 muri uyu mukino
Abatoza ba AS Kigali bari bishimye bikomeye kuri uyu mukinoAbatoza ba AS Kigali bari bishimye bikomeye kuri uyu mukino

Minnaert asuhuzanya na Eric Nshimiyimana nyuma y'umukinoMinnaert asuhuzanya na Eric Nshimiyimana nyuma y’umukino

Liste ya AS Kigali ku mukinoListe ya AS Kigali ku mukino

Abakinnyi ba Mukura (Ambroise na Zagabe) ubwo AS Kigali yabonaga igitego cya mbere kuri penalitiAbakinnyi ba Mukura (Ambroise na Zagabe) ubwo AS Kigali yabonaga igitego cya mbere kuri penaliti

Ba myugariro ba AS Kigali barimo kapiteni wabo bari bahagaze nezaBa myugariro ba AS Kigali barimo kapiteni wabo bari bahagaze neza
Liste ya Mukura ku mukinoListe ya Mukura ku mukino
Kayumba Sother, Ally Niyonzima, ba kapiteni bombi mbere y'umukino bifotozanya n'abasifuziKayumba Sother, Ally Niyonzima, ba kapiteni bombi mbere y’umukino bifotozanya n’abasifuzi
Ishyaka ryari ryose n'ubwo AS Kigali yari hejuruIshyaka ryari ryose n’ubwo AS Kigali yari hejuru
Ambroise wa Mukura VS yongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibugaAmbroise wa Mukura VS yongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga
Mubumbyi (ubanza ibumoso) yagoye Mukura VS anayitsinda ibitego 4Mubumbyi (ubanza ibumoso) yagoye Mukura VS anayitsinda ibitego 4

Clement wa AS Kigali ni umwe mu bitwaye neza kuri uyu mukinoClement wa AS Kigali ni umwe mu bitwaye neza kuri uyu mukino

Apr fc Kuya 3-04-2017 saa 17:05'

Ibi bigabo by’ibizungu bitoza mu Rwanda wagirango byatojwe itiku gusa agatsinda bitangirira iwabo w’amatiku kwa gasenyi, ubuse iki ejobundi sicyo kikomaga Apr ngo ntacyo imaze ngo niyo kwica umupira ngo no kujya gusebya igihugu! ko nshimye apr yamwibye se izindi ziri kumugaraguza agati arebahe!!! ahubwo ntibatamwirukana azabageza mucyiciro cya gatatu kereka niba baramuzaniye guhuragura ibigambo gusa.

-####- Kuya 3-04-2017 saa 13:17'

ikipe y’abarozi ntayizise? yayivagsmo ajya hehe? erega koko Gasenyi iranze yishe umupira wo murwanda iwuhinduye amarozi gusa!!! ahaaaaaaa

ISA Kuya 3-04-2017 saa 10:34'

Ariko aba binezero ko ishyari rigiye kubamara? Erega yatarangiye!!! Mwaguze abakinnyi mukateka itiku ni cya gitugu cyanyu cyataye igihe. Gikundiro iragura abakinnyi mureba ngo ni amarozi! Umuswa yemera ibyo yizera yarumbya ngo baramwaburira(ngo baramurogera imirima) yakwizera amarozi agahendwa na ba rutahizamu!!! Kora ureke itiku.

aimable Kuya 2-04-2017 saa 13:18'

cyakora uyu mugabo yarabibonye kbsa. nonese yarebye Masudi akamuhaho k’uburozi akoresha ko amaze kubaka izina muburozi. Gasenyi isigaye yitwa Burozi fc

Gy Kuya 2-04-2017 saa 11:41'

Mundebere ukuntu dutanga list y’abakinnyi ku gipapuro nacyo gisibasibye! Ubu tuvuge ko babuze na secretariat public ibandikira koko? Byibura mujye mwihishira

nahayo Kuya 2-04-2017 saa 11:13'

Banyamakuru mujye muvuga ibyo mwahagazeho.Nimushyireho amajwi tumwiyumvire niba atari ugushyushya inkuru.

Gy Kuya 2-04-2017 saa 08:53'

Mundebere ukuntu dutanga list y’abakinnyi ku gipapuro nacyo gisibasibye! Ubu tuvuge ko babuze na secretariat public ibandikira koko? Byibura mujye mwihishira

Simba Kuya 2-04-2017 saa 07:06'

Amarozi Yubwoko Bwose Aba Kwa Masudi Azagenda Bamuheho.

Mugisha Kuya 2-04-2017 saa 06:38'

Karabaye ndabona na top 4 ntayo tuzabona apr we genda waduteje gasenyi

Vincent Kuya 1-04-2017 saa 23:34'

Mukura fans mwihangane iminsi ntisa. Hari igihe bizagenda neza

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)