RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 19:37'  -  Abayobozi 10 Perezida De Gaulle yajyanye mu mwiherero i Rubavu ntibavugwaho rumwe  |  Yanditswe kuya 21-03-2017 saa 30:46'  -  Amavubi ntabwo yagiye muri CAN, 2004 bari abanyamahanga- De Gaulle
Umunyamakuru Kalinda wahimbye ijambo "RUHAGO" n’andi menshi akoreshwa mu mikino, yari muntu ki?
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kalinda Viateur ni umwe mu banyarwanda benshi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, akaba yari Umunyamakuru wari umuhanga cyane mu kuvuga amakuru y’imikino no kogeza umupira w’amaguru.

Yagize uruhare rukomeye cyane, benshi batanatinye kuvuga ko urugero runini rw’amagambo akoresha mu mupira w’amaguru mu kinyarwanda, yahimbwe na Kalinda Viateur.

Abamuzi neza bavuga ko yakundaga umwuga we, ijwi rye ryari ribereye kogeza umupira koko, abakunda umupira w’amaguru baramwibuka yogeza agira ati: " Nyezamu ntiyasobanukiwe yakebutse asanga ruhago iri kunyeganyeza urushundura."

Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda muri ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Yagize uruhare mu gukangurira ibigo byinshi bya leta n’abikorera kimwe na Minisiteli zitandukanye gushyiraho amakipe. "IMBONI" ikipe ya MININFOR, yagize uruhare rukomeye mu ivuka ryayo.

Kalinda Viateur yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu handukanye ariho: Kinyami, Rutare na Muhura.

Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muiri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy). Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977.

Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.

Nyakwigendera Kalinda Viateur wari umunyamakuru w'imikinoNyakwigendera Kalinda Viateur wari umunyamakuru w’imikino

Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na KALINDA Viateur :

Rwanyeganyeze (Igitego): Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira:“Dégagement en main”: Igihe umupira warenze imbibi z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina:“Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago: “Ballon”: Umupira wo gukina.

Umurongo w’aba gatanu:“Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.

Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR

Inguni: Ryahimbwe na KALINDA kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura: Filet

Imana y’ibitego: Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”.

Kunobagiza: Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo) : Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe. Inyoni: Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira: NKUBITO Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”. Yaje gutungwa agatoki n’abari bamuzi maze tariki 24 Mata 1994 yicanwa n’abihayimana bari aho i Kabgayi.

Nzabandora Eric Kuya 13-04-2016 saa 01:55'

Imana Izamwakire Mubayo

julien Kuya 14-04-2015 saa 04:35'

Kalinda na kabendera ndamwemera n’ubwo inkoramaraso zaduhemukiye tuzahora tumwibuka hamwe n’abandi bose bazize jenoside yakorewe abatutsi. Uwabasaba ijwi ry’abo bagabo. Mubinyujije ku maradioyo mukorana.

don Kuya 12-04-2015 saa 06:16'

nta kuntu mwadufasha tukabona ijwi rya nyakwigendera arikogeza. may rip

nkundimana Kuya 10-04-2015 saa 11:36'

Imana imuhe iruhuko ridashira gusa inkoramaraso zamujijije akarengane zijye zikorwa n"isoni kuko zatwiciye umuntu twari tugikeneye Imana ishimwe kuko yarokoye shami rya mushibutseho.NKUBITO KARINDA tieri njye mufashe m"umugongo kandi akomere asubukure ikivi yasize asubitse mu itangazamakuru ry"urwanda

NZANYWAYIMANA Kuya 8-04-2015 saa 11:51'

Imana yakire iyo nzirakarengane n’abanyarwanda bose bazize ayo mahano ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.Ntizasubire.

H.B.J Kuya 8-04-2015 saa 02:33'

Uyumugabo Simuzi Ariko Naramwumvaga Ari Mubantu Bari Bifitemo Ubuhanzi Nubuhanga Byumwimerere Kimwe Na Sebanani, Rugamba , ,....., Gusa Imana Ibahe Iruhuko Ridashira Ibitekerezo Byabo Turacyabigenderaho , Ntamuhanzi Upfa Arasinzira !

asd Kuya 8-04-2015 saa 02:18'

Sha Kalinda yarawogeje kabisa. ari kumwe na Shinani Kabendera, barawuvuze, kandi neza, hatarimo kubeshya nk’uko tubibona kubogeza uyu munsi. ubanza hari uwababeshe ko kubeshya ngo Igiteegooo waapy! , ugasanga ibitego bibaye mirongo mu mukino umwe, mu ghihe nta na kimwe cyagigiyemo, nta n’icyo bahujije, bikakuyobera. Njye ubu umupira numwva ni uwa Kazungu Claver kuri R1. Atari we ndabireka.
Karinda Imana ikomeze kwihanganisha umuryango we.

habumugisha alexis garasi Kuya 8-04-2015 saa 00:29'

nubwo ntamuzi imana imuhe iruhuko ridashira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)