RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara  |  Yanditswe kuya 13-01-2017 saa 27:08'  -  Rayon Sports yongeye gusinyisha Abuba Sibomana
Ndambiwe ubu Celibataire, ngiye kurongora- Mabula Akiri wa AS Kigali
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali, Akiri Mabura Jean Pierre waciye mu makipe agiye atandukanye yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, yamaze gufata icyemezo cyo kubaka urugo muri uyu mwaka wa 2015.

Mabula Jean Pierre na AS Kigali abereye Kapiteni, barangije shampiyona bari ku mwanya wa 2 inyuma y’ikipe ya AS Kigali, yabarushaga amanota agera kuri 3.

Uyu musore wishimira uko ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka w’imikino, akaba asanga igihe kigeze ko yafata icyemezo akava mu busiribateri (Celibataire), akaba yashinga urugo ni uwo umutima we wihebeye.

" Ndambiwe kuba Celibataire, igihe kirageze ko nafata icyemezo nkashinga urugo, ngiye kurongora. Imana nibimfashamo muri uku kwezi kwa 7, nzaba namaze kubaka urugo." Mabura Jean Pierre, aganira na Ruhagoyacu.

Yakomeje agira ati,: " ni icyemezo nafashe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, mbiganiraho na Fiancee wanjye, tubigeza ku babyeyi be, nyuma ni bwo naje gufata irembo, maze Twemeza ko itariki yo gushyingiranwa yaba tariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka. Ntumiye abakunzi ba ruhago bose n’aba sportif muri rusange."

Hakiri, yatangarije Ruhagoyacu, ko amaze umwaka n'igice akundana na FlorenceHakiri, yatangarije Ruhagoyacu, ko amaze umwaka n’igice akundana na Florence

Mabura, asanzwe ari kapiteni wa AS KigaliMabura, asanzwe ari kapiteni wa AS Kigali

Umukunzi wa Mabura Jean Pierre yitwa Uzabakiriho Florence, Mabura akaba yabwiye Ruhagoyacu ko bamaze umwaka n’igice bakundana.

" France ni uwagaciro, yanyeretse ko atandukanye n’abandi benshi mbona hanze, kuko hasigaye hari ibishuko byinshi, ariko we ntabwo bimukoraho. Urukundo muri iyi minsi ubona rutakibaho cyane, ariko umuntu ukwereka ko yakwitangira igihe icyari cyo cyose, aba atandukanye."

Bamwe mu bakinnyi bakunda kugira umuco wo kwishyingira, ariko Mabura, ku ruhande rwe, agasanga uwo muco udakwiye umuntu w’umukirisitu.

" Buretse ko nta gaciro uba wihesheje cyangwa ugahesheje umuryango wawe, nta n’ubwo uba unyuze mu nzira Imana yemera. Naganiriye na Migi, nsanga inzira nziza ari iyi, we ni ubwo yaje kuntanga, ariko naje gufata icyemezo ko uyu mwaka utazansiga nanjye, nyuma yo kurangiza amasomo."

Uzabakiriho Florence, wihebewe na Mabura Jean PierreUzabakiriho Florence, wihebewe na Mabura Jean Pierre

Mabura Jean Pierre, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ikoranabuhanga, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba anafite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye muri Mount Kenya Univeristy.

Ubukwe bwa Florance Uzabakiriho na Jean Pierre Mabura, buteganyijwe tariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka. Hazabanza imihango yo gusaba no gutanga inkwano, nyuma habeho gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya yitiriwe umuryango Mutagatifu hagati mu mujyi wa Kigali, ari naho hazakirirwa abatumiwe mu busitani bw’iyi ngoro y’Imana.

Mabura na Florence, bazashyingiranywa tariki ya 12 Nyakanga uyu mwakaMabura na Florence, bazashyingiranywa tariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka

mbonimana silas Kuya 16-06-2016 saa 06:35'

uzamubere umufasha wingenzi

MUGABO Kuya 9-06-2015 saa 09:11'

NIBYOPE URUGRUHIRE

mj Kuya 8-06-2015 saa 02:35'

kayihura wowe uvugango ahubwo arambiwe gusambana waramufashe ujye uvuga inkura wabanje kuyitohoza neza kandi ujye ureka gucira urubanza

Ndoriyobijya Kuya 7-06-2015 saa 10:24'

Komera Hawa! Uzajya mw’irushanwa rya miss Rwanda ryari?

Kayihura Kuya 6-06-2015 saa 11:36'

Gira uti ndambiwe gusambana ahubwo

Sixte Kuya 5-06-2015 saa 10:45'

Que le Seigneur benisse votre foyer mon frere

hawa Kuya 5-06-2015 saa 10:30'

feristison pour vour mukoze ibinubyiza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 2 KIYOVU flag
 Michel N. (1)
  Blaise B. (2)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag
 
Ruyenzi Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 2 BUGESERA flag
 Joseph L. (1)
  Abdalah G. (2)
Nyagatare Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 0 MUKURA flag
 
Umuganda Stadium
Friday, 13 January 2017 15:30
flag MARINES 0 - 2 APR flag
  Aimable N. (1)
 Djihad B. (1)