RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 22:01'  -  Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 20:04'  -  Cassa Mbungo mu nzira zo kugirwa umutoza wa Sunrise, aratoza kuri uyu wa Gatandatu  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 17:36'  -  Bidasubirwaho, Rwatubyaye Abdoul ni umukinnyi wa Rayon Sports
Imyambarire ya Messi muri Gabon yibajijweho na benshi
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuva ku wa gatanu w’icyi cyumweru, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi ukinira FC Barcelone ari mu gihugu cya Gabon aho yagiye gutangiza imirimo yo kubaka stade izakinirwaho igikombe cya Afurika mu 2017.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Perezida wa Gabon, Ali Bongo Odhimbe hamwe na Lionel Messi bashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyi stade ya Port-Gentil igiye kubakwa, aho izajya yakira abafana 20,000.

Perezida Bongo yitwariye Messi mu modokaPerezida Bongo yitwariye Messi mu modoka Messi ashyira ibuye ry'ifatizo kuri stade ya Port-Gentil igiye kubakwaMessi ashyira ibuye ry’ifatizo kuri stade ya Port-Gentil igiye kubakwa

Abaturage bo muri iki gihugu bagaragaje kutishimira imyambarire y’umugabo umaze kwegukana umupira wa zahabu inshuro 4 mu gihe abandi bavuga ko uruzinduko rwa Messi muri iki gihugu, rushobora guhungabanya ubukungu bw’iki gihugu.

Abaturage ntibiyumvisha uburyo Perezida umushoferi w'umukinnyiAbaturage ntibiyumvisha uburyo Perezida umushoferi w’umukinnyi Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage banenze imyambaro Messi yaje yambayeKu mbuga nkoranyambaga, abaturage banenze imyambaro Messi yaje yambaye

Mu 2012, ubwo Gabon yakiraga igikombe cya Afurika ifatanyije na Guinee Equatoriale, Perezida Bongo yatumiye umunya Brazil, kabuhariwe Pelé mu ruzinduko rw’iminsi 5,aho bivugwa ko urugendo rwe ngo rwatwaye akayabo k’ama CFA Miliyari 2.5 angana na Miliyoni 3.8 z’ama Euros, bigatera benshi kwibaza ku kayabo katanzwe kuri Messi.

Messi yatumiwe mu gihugu cya Gabon na Jaume Ferrer wigeze kuba Visi Perezida wa Barcelone kuri ubu uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (Linaf) mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa rya stade nshya, ndetse hakaba hanavugwa ko umubano Samuel Eto’o wakinannye na Messi muri Barcelone afitanye na Perezida Bongo, na wo waba uri mu byatumye Messi yitabira iki gikorwa.

Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2017, rizatangira tariki 21 Mutarama risozwe tariki 12 Gashyantare muri Gabon. Iki gihugu cyaherukaga kuryakira mu 2012 gifatanyije na Guinee Equatoriale yakiriye irya 2015.

Niyonzima Kuya 26-05-2016 saa 14:19'

Biriya ni agasuzuguro ku banyafurika, azibeshye akandagire i Kigali yambaye kuriya. Buriya His Excellency bakwicarana mu modoka?

Fils Kuya 21-02-2016 saa 05:31'

Aho mu Rwanda Hatandukanye ni binding bihugu kubera ubushyuhe ntiwavugako arimucene mugs mwitondera gusebanya uzaze ino mozambique urebi ikabutura numyenda udasetse urayambara Ukarya ashoboka Menyeko imitere y’u Rwanda itandukanya n’ibindi bihugu kwisi

Maniragaba neymar Kuya 21-07-2015 saa 23:38'

Messi turagukunda naho abakwanga bataye umutwe prezida kagame ntakintu atadukoreye turamukunda azatuzanire messi murwanda

lucky Kuya 20-07-2015 saa 08:38'

icyakwereka iyo chelsea i rubengera yambara,ni ya yindi ya 100frw,ariko iyo ujyana myinshi barakugarurira

jnn Kuya 20-07-2015 saa 08:23'

gusa messi ntimumutinde ho ibye nugu cabugufi buriya nawe nukwanga kwinshyira hejuru yashakaga ko bamufata nkibisazwe niko mbibona sorr

OMAR Kuya 20-07-2015 saa 07:34'

NJYE MBONA YARAMBAYE IMYENDA MIGUFI KUBERA ZA TATU AFITE KU KAGURU NO KUKABOKO NAHO ABAMWITA UMUKENE SIKO NJYE MBIBONA

Razaq Kuya 20-07-2015 saa 04:01'

Chelsea Kweri werekanye yuko urumutebo wi RUBENGERA uburyo wihutiye kwita Messi Umukene.Mubantu Imana yahaye umunyu na Messi arimo sha! Ashobora kugutunga uhereye ku bisekuruza byawe! Mpaka kugeza kubaza gukomokaho nawe.Iririre ahoza RUBENGERA Nicyaka cyaho

Razaq Kuya 20-07-2015 saa 03:46'

Ariko ye! ngo Ikabura ya Pirate Aba nyafrika mwihutira kuvuga ibitari ngombwa. Ubonshye iriya myenda yarayiguze muri Ghabo.Murabona IMYENDA Messi yambaye mukabona isa niyo twambara ariko INGANDA zira tandukanyije wana.Urwego rwaba Messi ntirugura chaguwa nikuri komande yipima ashima yinshyura yanga uyisubizayo.

Chelsea i Rubengera Kuya 19-07-2015 saa 15:17'

Uriya mukene wumuzungu kwambara ikabutura ya pirate akajya mugihugu cyabandi yari yabuze ipantaro yambara? iyo anyandikira konziko afite number yange nkamutiza ipantaro mfite yikoboyi ariko ntasebye igihugu cya Maradona koko!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03As Kigali171033
04Police FC171132
05Bugesera FC18931
06Musanze FC17027
07Espoir FC17626
08Etincelles FC17-224
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC17-219
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - AMAGAJU flag
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE - vs - ETINCELLES flag
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)