RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
Espoir yangize igitambo ngo itsinde inyambura amafaranga none nabuze 80 000 yo kwivuza-Zabuloni
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanakinira amakipe nka Rayon Sports na Espoir Ngendahayo Zabuloni, ngo kuri ubu ari mu kangaratete ko kubura amafaranga yo kwivuza amarozi yahawe n’ikipe ya Espoir FC nkuko abitangaza.

Zabuloni, yari umwe mu bakinnyi bakiniraga ikipe ya Espoir ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere hari mu mwaka wa shampiyona wa 2011-2012, gusa akaza kurwara umwaka wa shampiyona urangiye.

Nubwo icyateye ubu burwayi kitagiye kivugwaho rumwe, uyu musore atangaza ko yarozwe n’ikipe ya Espoir yose ibinyujije mu munyezamu basimburanaga muri iyi kipe.

“Nahamya ntashidikanya ko ikipe ya Espoir yose yangambaniye ikangira igitambo”, Zabuloni atangariza itangazamakuru.

“Bantanzeho igitambo ngo batsinde kuko bari bagiye kumanuka. Bashatse kunyica gusa ngira amahirwe ndarokoka. Bashutse umunyezamu aba ari we undogera mu myenda twatizanyaga”.

Nubwo Espoir yatanze igitambo kuri uyu musore, ntibyayibujije kurangiza shampiyona iri ku mwanya wanyuma, gusa bikarangira igaruwe mu cyiciro cya mbere mu mwaka wakurikiye nyuma y’iseyuka rya Nyanza.

Uyu musore, avuga ko yarwaye, maze ingingo ze zigahinamirana. Uyu ngo yaje kujya ku muganga yahawe n’umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze, akaba ari we wamuhishuriye iri banga nyuma yo kugerageza mu baganga basanzwe bikanga.

Zabuloni wavugaga ashize amanga, yatangaje ko iyo shampiyona yahagaze aba ari muzima, ariko yatangira agahinduka umusazi. Iyi ndwara ikaba ngo ari ibikimukurikirana yakuye muri Espoir.

“Nagerageje kwivuza gusa mbura ubushobozi. Muganga yansabye ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ntabwo nayabona. Ikimbabaza ni uko nabuze amafaranga kandi Espoir indimo umwenda w’ibihumbi 360 by’umusahara w’amezi ane”.

Ikibazo cy’umwenda Espoir ibereyemo uyu mukinnyi ngo cyagejejwe muri Ferwafa nkuko yakomeje abitangaza. Uyu mukinnyi akaba atangaza ko yatanze ibyangombwa bishoboka ngo yishyurwe, ariko bikaba bitarakunze kubera ko akenshi ngo yasuzurwaga.

Ngendahayo Zabuloni, wakiniye Rayon Sports y’abakiri bato, ndetse n’Amagaju, kuri ubu akaba yibera iwabo ahitwa i Rubengera, ni mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba. Uyu, akaba ategereje ibihumbi 80, ngo abe yakwivuza ayo marozi avuga ko yakuye muri Espoir.


Espoir yangize igitambo ngo itsinde inyambura amafaranga none nabuze 80 000 yo kwivuza-Zabuloni
zabron Kuya 19-10-2015 saa 10:19'

mumvuze kabsa ndabinginze wenda apres nzabishyura ngewe nagiye indera nta rumogi ntanubwo nduzi abavuga urumogi i ndera bararubuze

SEBA Kuya 5-10-2015 saa 16:10'

Ese ferwafa ibivugahiki koyarumukinnyi w’igihugu

Rukangira Kuya 9-09-2015 saa 23:47'

Mbega agahinda!!!

Abakiri bato, nabagiraga inama yo kwirinda urumogi. ni rwo rumugize kuriya, ari na yo mpamvu yirukanywe muri Rayons Sports

Uwimpaye Kuya 9-09-2015 saa 13:11'

Ok nkatwe bafana nkatwe gikundiro ntidukwiye kubivuga kumunwa tugomba kubikora Mumaguru mashya nukuri.

alexandre Kuya 9-09-2015 saa 01:36'

bashaka impamvu, byaramucanze forme zaramushiranye,ahubwo ashakishirize ahandi.

Chelsea i Rubengera Kuya 8-09-2015 saa 02:57'

Arababaje uyumusore! gusa iyo mubonye agahinda karanyica nkurikije uko narimuzi mbere mubihe byashize namubona kuri ubungubu biteye agahinda! ikifuzo cyange ndumva nkabafans bagikundiro twakwishakamo igisubizo kuri Zabulon tumutera inkunga kd ndimo murabo bambere.

Dudu Kuya 8-09-2015 saa 02:33'

Uyumwana ntiyakinaga muri rayon yabato yakinaga muri rayon sport nkuru yewe no mu mavubi makuru yari gardien wagatatu kuri ndoli na bakame jyewe ndabisomye birambabaza ibya espoir tubiveho nkaba rayon twiteranye tuvuze umwana wacu rwose

karekezi Kuya 8-09-2015 saa 00:57'

aya mafaranga nk’abafana ba Rayon tuyishakemo umwana avurwe, ntanze igitekerezo ko twakwifatanye turi nk abantu 10 tuyashaka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)