RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara  |  Yanditswe kuya 13-01-2017 saa 27:08'  -  Rayon Sports yongeye gusinyisha Abuba Sibomana
Nashyize igitutu ku musifuzi aduha penaliti mbwira komite kujya ibikora nkuko APR na Police zibigenza-Donadei
Print Comments: 33 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports David Donadei, asanga ubuyobozi bw’ikipe ye bukwiye gutera ikirenge mu cy’ubw’andi makipe nka APR FC na Police FC maze bugashyira igitutu ku basifuzi kugirango ikipe yabo ijye isifurirwa neza.

Ibi, uyu mutoza akaba yabitangaje nyuma yo kubona ikipe ye itsinze Mukura 2-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga ku Kicukiro kuwa gatandatu tariki 3/10/2015.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku ishoti rikomeye ryaterewe kure na Kwizera Pierrot maze umunyezamu Shyaka Regis wa Mukura VS yisanga inshundura zinyeganyega.

Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 26, kuri penaliti yatsinzwe na Davis Kasirye ubwo myugariro wa Mukura VS, Habimana Hussein yagushaga Imanishimwe Emmanuel wa Rayon Sports mu rubuga rw’amahina. Iki gitego, umutoza David Donadei asanga yaragize uruhare runini kugirango kiboneke, ikintu ubundi cyagakozwe n’abayobozi b’ikipe ye.

Ishimwe Claude ngo yashyizweho igitutu n'umutoza wa Rayon Sports maze atanga penalitiIshimwe Claude ngo yashyizweho igitutu n’umutoza wa Rayon Sports maze atanga penaliti

Donadei mu kiganiro nyuma y’umukino yagize ati: “Sinzi niba mwabibonye nashyize igitutu ku musifuzi nyuma y’iminota itanu aduha penaliti”.

Nahise nicira isiri komite mbabwira ko nkuko bizwi ko Rayon Sports buri gihe idasifurirwa nk’izindi kipe, bityo ko ari akazi ka komite ko gukora nkibyo amakipe ya APR na Police akora bakajya bashyira igitutu ku basifuzi”.

“Ako(gushyira igitutu ku basifuzi) ubusanzwe ni akazi k’abayobozi, ariko ni njye wagakoze, nyuma umusifuzi atanga penaliti ni byo ko byaciyemo ariko ubundi ni akazi ka komite si ak’umutoza. Ni yo mpamvu nahise mbibereka nkoresheje agatoki. Ndakeka ko babisobanukiwe”.

Je sais pas sit u l’as remarqué. J’ai mis la pression à l’abritre cinq minutes après il siffle le penalitie…si j’ai fait signe au comite c’etait pour les montrer que comme Rayon Sports à chaque fois n’est pas arbitré dans la même manière que les autres, que c’etait au comité de faire ce travail là comme fait APR et Police, toutes les autres qui mettent la pression sur les arbitres… c’est le rôle des dirigeants, c’est moi qui l’a fait cinq minutes après il a sifflé le penalitie. C’pas le rôle du coach c’est le rôle du comité. C’est pour ça que je leur fait signe avec le doigt je pense qu’ils ont compris.

Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino, yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu mikino ine, ni nyuma yo gutsinda Marines ibitego 2-0, igatsindwa na AS Kigali 2-1 mu gihe umukino waherukaga yawunganyijemo na Etincelles ubusa ku busa.

Iyi kipe ikazakirwa na Police FC ku munsi ukurikira wa shampiyona uzakinwa nyuma y’ibyumweru bibiri by’akaruhuko kahawe shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Iyumvire ibyatangajwe n’uyu mutoza hamwe na bagenzi be nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona(aya majwi ntabwo yumvikana ku bakoresha telephone)


Nashyize igitutu ku musifuzi aduha penaliti mbwira komite kujya ibikora nkuko APR na Police zibigenza-Donadei
ndayisabye’theo Kuya 20-10-2015 saa 04:46'

dukinupira’tureke’amagambo

Kamambiri Masimango RWANYONGA Rudahigwa Kuya 16-10-2015 saa 08:47'

nge mbona URIYA MUTOZA wa rayon azabikora. its a matter of a time ahubwo APR FC nta mutoza ifite pe..... Mba mbaroga. Bugesera iki gikombe izacyegukana nta kabuza. Bugesera oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!

rafiki donath Kuya 12-10-2015 saa 03:27'

twavutse tuyemera,turayemera,tuzayemera abanyamakuru namwe ntimukatuvuge nabi kuko idahari mwavuga iki ko ariyo ihora ibahamakuru?

ndayikundaemmanuel Kuya 9-10-2015 saa 08:13'

aba rayon mugiye hamwe ntankeka igikombe tuzagitahukana.ni degole atongera kutwiba nkumwakuraho.turabakunzi banyu bujumbura turikumwe.

Justin Kuya 9-10-2015 saa 03:05'

Sha hari igihe umuntu arwara indwara akayimenya ari uko agiye kwa muganga bakamukorer autopsie, football rwandais yaramunzwe mujye mureka abavuga bavuge n’abanyamahanga batubwire kuko twe twabaye impumyi pe pe, ushaka preuve y’ikibyihishe inyuma azibaze impamvu kuva mu 1995 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru riyoborwa n’abadashoboye, wibaze ninde uriyobora kubera iki? uzamenya impamvu ya complain z’abantu, kuki umuntu w’inyangamugayo nka Ntagungira Celestin ajyaho bakamurwanya,... ariko niba ushaka kumenya ukuri reka nkubwire imwe mu mpamvu ntagungira nti yari kwemera na rimwe ko ekipe yinjiza tuvuge nka miliyoni eshanu kuri stade ngo abayoboye umupira bayigenere icya kabiri, andi babeshye ko ari aya company yakoze amatike.

j.bosco Kuya 8-10-2015 saa 12:39'

erega umuzungu wacu yaje akenewe kuko ntawundi mutoza wari kubasha kuvuga ibyabereye mukibuga. ariko we arerura akavuga .murakoze

DIDI Kuya 8-10-2015 saa 10:05'

Mias Mr KAREKE es-tu vraiment un Sportif ou just suporteur d’une equipe quelconque! suis pas Journalist mais je crois bien qu’un journalist choisit un article @ publier selon l’empleur qu’il trouve. et de ta part, tu ne trouves pas cet article interressant? kuki bavuga ibigoramye ........!
ndi umufana wa Rayon ariko sinashimishijwe niriya inetrviwe Donadei yatanze. itanga isura mbi kuri ruhago Nyarwanda.

j.bosco Kuya 8-10-2015 saa 05:15'

erega muge mureka amakipe yihatanire ntayindi intervention runaka niho ibibazo bizakemuka.

j bosco Kuya 8-10-2015 saa 04:57'

donadei, yasanze imisifurire yinaha idahwitse. usibye we se ninde munyarwanda utabibona? nonese nkamwe abanyamakuru kuki mutavuze cyagihe umusifuzi atwiba kuri final ya police na rayon sport? ahubwo mukumvako donadei yaciye inks amabere?

Rayon Kuya 8-10-2015 saa 02:24'

Haa #Rayon Genda Urakaze Uziko Iyi Nkuru Ariyo Mu Nkuru Zose Za Ruhago Ariyo Yarebwe Cyane.Noneho Tekereza Dukubiswe Na Police Byagenda Gute Abasebya Umutoza Ni Benshi.Natwe Aba Rayon Twahita Twijundika Abasifuzi Ngo Donadei Yarabivuze.Ark icyiza Nuko Twese Tuzi Ukuri Ko Donadei Ari Umuhanga Kuko Yafashe Aba Defenseur 2 Abagira Aba Attaquant Emmanuel Na Olave None Turi Kumwanya Wa 3.Igikombe Cyo Ni Cyacu.

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 2 KIYOVU flag
 Michel N. (1)
  Blaise B. (2)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag
 
Ruyenzi Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 2 BUGESERA flag
 Joseph L. (1)
  Abdalah G. (2)
Nyagatare Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 0 MUKURA flag
 
Umuganda Stadium
Friday, 13 January 2017 15:30
flag MARINES 0 - 2 APR flag
  Aimable N. (1)
 Djihad B. (1)