RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Minispoc yapimishije ijisho yemeza ko amakipe yo mu cya kabiri atazahabwa amafaranga
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Minisiteri y’umuco na siporo Minispoc yarangije gutangariza amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ko atagihawe amafaranga yemerewe cyane ko ubushakashatsi bwakozwe n’iyi minisiteri, bwagaragaje ibitandukanye.

Mbere y’uko umwaka wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wa 2014-2015 utangira, amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yari yategetswe gukinisha abakiri bato maze na yo igahabwa ingurane ya miliyoni enye buri kwezi zagombaga kubafasha kwitegura imikino n’ingendo za buri munsi wa shampiyona.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yizeye Minispoc akinisha abari munsi y'imyaka 20Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yizeye Minispoc akinisha abari munsi y’imyaka 20

Iyi gahunda yavuye mu gitekerezo cya Minispoc na Ferwafa, yari iyo kuzakinisha umubare munini w’abakinnyi batarengeje imyaka 20 aho u rutonde rw’abakinnyi 30 buri kipe yatanze, 27 babaga batarengeje imyaka 20, abandi 3 bakaba bayirengeje.

Amezi kugeza ubu akaba yari amaze kurenga umunani amakipe agitegereje iyi nkunga kuva muri Minispoc, gusa amakuru dukesha Izuba Rirashe ni uko aya atagitanzwe.

Bugingo Emmanuel, umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minispoc muri Kamena 2015 nibwo yari yatangaje ko Ferwafa isabwa kuzana ibyangombwa by’abakinnyi bose bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ariko Minisiteri ya Siporo n’Umuco isanga abayobozi b’icyiciro cya kabiri baranze kubahiriza amabwiriza bahawe yo gukinisha abana.

Bugingo aganira n’iki kinyamakuru yagize ati "tumaze gusuzuma ibyangombwa by’abakinnyi twagiye aho imikino ibera tureba igihagararo cy’abakinnyi dusanga barengeje iyo myaka, dufata umwanzuro ko aya mafaranga tutazayanga kuko ibyo twasabye ntibyubahirijwe”.

Bugingo Emmanuel atangaza ko yapimishije ijisho agasanga abakinnyi barengeje imyaka nubwo ibyangombwa byabo byerekana ibindiBugingo Emmanuel atangaza ko yapimishije ijisho agasanga abakinnyi barengeje imyaka nubwo ibyangombwa byabo byerekana ibindi

Mulindahabi Olivier Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA we yatangarije Izuba Rirashe ko ibyo basabwe na Minispoc byose babitanze kandi kuba hari abakinnyi bivugwa ko barengeje imyaka ibyo ntawukwiye kubibaza FERWAFA kuko hakinnye abakinnyi bafite indangamuntu zigaragaza ko bari munsi y’imyaka 20.

Mulindahabi yagize ati "tumaze kumva imyanzuro ya Minispoc byaratubabaje ariko ntakundi byagenda kugeza ubu ntakintu nabivugaho usibye ko ubu abayobozi b’amakipe benshi bari mu gihombo kuko bagiye biguriza amafaranga yo kwifashisha bazi ko bazabona ayo bemerewe maze bakishyura”.

Bugesera yatwaye igikombe cy'icyiciro cya kabiri, yari imwe mu makipe ategereje inkunga bemerewe na Minispoc mu mwaka wa shampiyona ushizeBugesera yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri, yari imwe mu makipe ategereje inkunga bemerewe na Minispoc mu mwaka wa shampiyona ushize

Amakipe atandukanye yakinaga mu cyiciro cya kabiri, bwatangazaga ko bwagiye bufata imyenda bwizeye aya mafaranga ya Minispoc ahibazwa ikigiye gukurikira nyuma yo gukurirwa inzira ku murima.

Imena Kuya 7-10-2015 saa 02:02'

Ibisambo byo muri sport ubu ngo byazanye Imashini ikata amafaranga kuri buri ticket y’uje kureba umupira: Ekipe izajya yinjiza tuvuge nka 10,000,000 kuri stade, izajya itahana 5,300,000 kuko izajya iha Ferwafa 1,000,000 (10%) ihe Minispoc 1,000,000 (10%) yongere ihe na rwiyemeza mirimo miliyoni 2,300,000 (23%)z’uko yaguze imashini ikata amafaranga.

Rwanda we ufite ibisambo byinshi bizatuma iterambere muri sport ritagerwaho, imashini igura 500,000 izajya isaba kwishyura 23% gute.

Iki kibazo usanga kitazareba ama ekipe yose kuko nka AS Kigali cg Police n’ubusanzwe 23% by’ayinjiye ashobora kutarenga 23,000 frws, kuko usanga binjiza atarenga 100,000 kuri match.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE - vs - AS KIGALI flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag