RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Nshozamihigo umuhungu w’umwami Rwabugiri ariwe munyarwanda wateye mu izamu bwa mbere igitego ?
Print Views: 1780 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

AMAVU N’AMAVUKO BY’UMUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA

Nta muntu n’umwe uzi neza umunsi umupira w’amaguru wagereye mu Rwanda.

Gusa imipira ya mbere yo gukinwa yageze mu Rwanda mu ntango z’ikinyejana cya 20 izanywe n’abamisiyoneri b’abadage bayishyikiriza umwami Yuhi Musinga. Ubwo hari hagati ya 1896-1931.

Amateka atubwira ko umupadiri w’umudage bitaga Shumaceri wabaga i Kabgayi niwe weretse abanyarwanda bwa mbere uko bawukina.

Byumvikana ko ari nawe wazanye amategeko agenga umupira bwa mbere mu gihugu uko ari 17 :

1. Itegeko rirebana n’ ikibuga,

2. Itegeko rirebana n’umupira,

3. Itegeko rirebana n’umubare w’abakinnyi,

4.Itegeko rirebana n’ imyambaro mu kibuga,

5. Itegeko rirebana n’umusifuzi wo hagati,

6 .Itegeko rirebana n’abasifuzi bungirije,

7.Itegeko rirebana n’ igihe umukino umara,

8. Itegeko rirebana no gutangiza umukino,

9 .Itegeko rirebana n’umupira uri gukinwa nutari gukinwa,

10 .Itegeko rirebana n’uburyo bwo kwinjiza igitego,

11 .Itegeko rirebana no kurarira,

12 .Itegeko rirebana n’amakosa abera ku kibuga n’uburyo ahanwa,

13. Itegeko rirebana na kufura ( Free Kick ),

14 . Itegeko rirebana na penaliti,

15 .Itegeo rirebana no kunaga,

16 . Itegeko rirebana no guterera mu ba kabiri,

17. Itegekorirebana n’ibijyanye na corner.

Nubwo byumvikana ko atali ameze nkuko tuyazi ubu. Yagiye ahindagurika.

Mu banyarwanda bambere bakojeje ikirenge kuri ruhago twavuga nka Nshozamihigo umuhungu w’umwami Rwabugiri binemezwa ko ariwe munyarwanda wa mbere wateye igitego mu izamu mu myitozo hagati y’abakinnyi bari i Kabgayi.

Abandi twavugamo uwitwa Maboneza Frederiko wakinaga mu ikipe y’Amagaju kwa shefu Rutaremara Rwugubugi rwa Ngenzi w’I Kibeho n’abandi.

Amakipe yambere mu rwanda akaba amenshi yari ashingiye ku mitwe y’ingabo cyangwa se abataramiraga kuba shefu.

Aha twavuga nka Amagaju yo kwa shefu Rutaremara, Amaregure y’umwami Mutara III Rudahigwa, Amasata yo kwa shefu Nkuranga ku Gasoro na Mutende n’andi.

Amakipe yandi yakurikiyeho yabaga ari ay’ibigo by’aba misiyoneri gatolika nk’Ingabo nziza i Kabgayi kwa padiri Shumaceri.

Buri kipe yabaga ifite n’indirimbo yayo ya morali abakinnyi baririmbaga mbere yo gukina na nyuma.

Mu makipe yabayeho bwa mbere idashingiye ku mutwe w’ingabo z’i bwami mu Rwanda twavuga nka Kiyovu sport nubwo icyo gihe itari ifite iryo zina.

Ikaba yaratangiwe n’abasore b’i Nyamirambo mu 1957 bifuza kubona ikipe yahagararira Kigali.

Twagiye twifashisha ibiganiro n’abantu bayikinnyemo bwa mbere ikitwa Kigali sport, kugirango tubashe kubona amakuru y’ukuri ku ikipe.

Bitaba ibyo tukifashisha zimwe mu nyandiko bagiye basiga abatakiriho, ntibagiye bahuza ku mwaka nyirizina.

Ruhagoyacu ikaba izakomeza kubagezaho uko umupira w’amaguru watangiye mu Rwanda, tukaba tubikesha igitabo cyanditswe na mugenzi wacu Muramira F. Regis.

Ushobora kudukurikira ukoresheje Twitter cyangwa Facebook ukamenya amakuru yose y’imikino isaha ku yindi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye