RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
Pierre- Mauroy, stade ya mbere itangaje ku Isi- Amafoto
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Pierre-Mauroy ni stade ya mbere kwisi yubakishije tekinologi (ikoranabuhanga) itangaje ikaba yubatse mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Lille ahitwa Ville Neuve d’asq.

Pierre-Mauroy ikaba ari stade yatangiwe kubakwa mu ntangiriro za 2010 yubatswe na kompanyi yitwa EIFFAGE imirimo yo kubaka iyi stade ikaba yaratwaye akayabo kangana na millioni maganatandatu na cumi numuni za ma euro( € 618) ni ukuvuga asaga milliyari magatanu makumyabiri n’eshanu z’amanyarwanda (525,000,000,000 Frw) , mu gihe cy’amezi mirongo ine n’atanu yamaze (45).

Byinshi wamenya kuri iyi stade:

Stade Pierre-Mauroy ikaba yaratashywe kumugaragaro muri Kanama 2012 aho yitwaga Grand Stade Lille Metropole, nyuma yaho gato ikaba yaraje kwitwa Stade Pierre-Mauroy kuya 21 kamena 2013 ari nako yitwa kugeza ubu .

Iyi stade kandi ikaba ifite inyenyeri eshanu kwi ranki rya UEFA, ikaba inafite Hotel na Restaurant byayo by’agatangaza.

Igitangaje cyane kuri yo ikaba ifite imyanya ibihumbi mirongo itanu n’ijana na mirongo inani n’itandatatu (50,186), irimo (4,965) y’icyubahiro cyangwa se business seats, (1,842) y’abaciritse na (448) ya protocol na (326) iteganyirijwe itangazamakuru ibi ni mugihe iyi stade yakiniweho umupira wamaguru.

Kubera ikoranabuhanga yubatswemo abahanga bita irya Hydrolique iyo byateganyijwe ihinduka ikibuga cyakira indi mikino nka basket cyangwa ibitaramo bya muzika ikaba ihinduka bitewe n’ikigiye kuyibamo uyu akaba ari umwihariko wayo.

Mugihe yakiriye basketball iba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo itatu (30,000), mu gihe habereye ibitaramo by’imyidagaduro yakira abasanga ibihumbi makumyabiri na bitanu(25,000) ndetse ikaba ifite imyanya ibihumbi birindwi (7,000) yagenewe guparikwamo imodoka (parking).

Amarushanwa n’ibitaramo bikomeye kwisi yagiye yakira twavuga:

  1. Euro 2016 aho imikino myinshi ikomeye iri kubera kuri iyi stade.
  2. Kuva kuya 12-20 nzeri 2015 Euro basket ndetse na finali yayo niho yakiniwe.
  3. Davis cup muri 2014.
  4. Icyamamare kazi Rihanna ashyira hanze album ye yise"Diamonds World Tour" kuya 20 kamena 2013.
RASTA Kuya 24-06-2016 saa 04:07'

JAPAN ifite ibibuga nkibi 40 nabayeyo ahitwa Sapporo, hari stade yitwa SAPPORO DOME

Kagabo Kuya 22-06-2016 saa 05:30'

Njye ndikavukire ko mu rwanda ntuye Villeneuve d’Asq hafi ya lille aho iy stade iri.
Nshimiye cyane uwanditse iyi nkuru kuko bigaragara ko yacukumbuye. Byinshi yabivuze. Icyo nakongeraho ni uko iyi stade ifite ukuntu yifunga hejuru iyo ikirere gitangiye kuba kibi. Ikindi gitangaje ni ukuntu igice cyimwe cy’ikibuga kigereka ku kindi maze hakaboneka umwanya wo gukoreremo concert cyangwa gukina Basket.
Ikibuga cy’iyi stade kugeza cyari ibyatsi bisanzwe. ariko guhera muri saison itaha iki kibuga nacyo kizashirwamo bya byatsi bigezweho bite " gazon hybride".
Icyo nifuza ni uko no mu Rwanda haboneka stade nk’iyi ngiyi.

Claude Y. Kuya 22-06-2016 saa 05:20'

Nibyo koko igihugu nka FRANCE gikwiye stade nk’iyo kbsa! Courage no kuikipe yabo les bleu! Namwe Ruhagoyacu turabemera kubw’amakuru meza mutugezaho Courage namwe.

nibishaka juvens Kuya 22-06-2016 saa 02:56'

rwose ubufaransa burayikwiye pe !!!!!!! ninindi bihugu nibikore cyane byubakirwe stade zigezweho rwose dutegereje mach zizatangira kubera ho ngo turebe ibyishimo by’abafana biyicariye ahantu heza conratulation kuri france mwarakoze kandi courage


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)