RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara  |  Yanditswe kuya 13-01-2017 saa 27:08'  -  Rayon Sports yongeye gusinyisha Abuba Sibomana
Eric Nshimiyimana yanenze imikinire ya Rayon Sports- Iyumvire ibyatangajwe
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana yatangaje ko Rayon Sports ifite ikibazo mu mikinire yayo, aho bakina bashaka umukinnyi umwe mu gihe kandi ngo abataha izamu b’iyi kipe batamutera ikibazo cyane.

Eric Nshimiyimana yabitangaje nyuma yo kunganya na Rayon Sports 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ku ruhande rw’umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma, we yatangaje ko baje bashaka gutsinda uyu mukino wa ½ kuko ariyo finale yabo nubwo bagize ibyago bakishyurwa igitego mu gice cya kabiri cy’umukino.

“Umupira nk’uyu wa demi-final navuze ko arizo finale zacu, nabo ni finale yabo kuko utsinze hanze biba avantage kuri wowe. Malheureusement batugomboye ariko umupira ni uko, ni ikipe nkuru. Twabyemeye, tugiye gukosora muri match retour y’iwacu.”- Masudi.

“Twakiniye iwabo, sinari gukinisha umwataka umwe kandi nshaka gutsinda igitego, objectif twayigize, ariko ikibazo cyabaye ni mu gice cya kabiri.”

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya AS Kigali yari yakiriye umukino, ngo yakiriye kunganya na Rayon Sports mu gihe kandi yatangaje ko Rayon Sports igifite ikibazo mu gukinisha umukinnyi umwe baba bizeyeho gukora ikinyuranyo.

“Ndanyuzwe kuko ubwo niko byari byanditse ko tugomba kunganya, tubaze ibitego uko byari kwinjira hari igihe mwatsindana na 5-5 ariko ndawakiriye usibye ko ntabwo wari umukino wo kunganya.”

“Rayon Sports ni ikipe ikomeye urebye attaque no hagati, uretse ko bafite ama-individualité ntabwo bakinira hamwe, nizo mbaraga za AS Kigali wabonaga ko twebwe dukina umukino duhuje ariko bo bakinira ku giti cy’umukinnyi ushobora gukora difference, ariko ugomba kubyitondera iyo ukina n’ikipe nk’iriya ifite rutahizamu nka Diarra, Kasirye na Pierot na Xavio kuko ni abakinnyi bashobora gukora difference haje ikintu cyo guhagarara nabi bashobora kukubonamo igitego.”

“Umukino wo kwishyura twatangiye kuwitegura tukibona tike ya ½, Rayon Sports ni ikipe nubaha, ni ikipe ikomeye, ni ikipe ishobora gukora difference umwanya uwo ariwo wose ariko yaba bo natwe, kujya kuri finale ni ukubikorera.”

Eric yakomeje avuga ko abataha izamu rya Rayon Sports bari mu bamworohera kubahagarika, nubwo bisaba ubwitonzi kuko bashobora kugutsinda igihe ubahaye umwanya.

“Muri attaque ya Rayon Sports, uko tujya dupanga, ni attaque ijya itworohera cyane, dufite ukuntu tubiga ukuntu bakina ariko ntabwo twakwirara.”

Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu, kuri Stade ya Muhanga saa 15:00, aho ikipe izakomeza hagati y’izi zombie, izahura n’izava hagati ya APR FC na Espoir FC ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga 2016.


Ikiganiro kirambuye Eric Nshimiyimana yagiranye nítangazamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Rayon Sports

Masudi Djuma utoza Rayon Sports nyuma y’umukino
musesenguzi Kuya 30-06-2016 saa 08:40'

Eric icyazakora ni ukugora Rayon Sport ariko gutaha ababaye byo bizaba. Ngo Rayon iyo itagutsinze mu minota 15 ya mbere murakina. Eric ba uretse uzabibona. Guhusha ibitego ntibizongera humura, nibyo Masudi agiye gukoraho Sha, nutabatizwa irindi zina uzangaye!!

NANI Kuya 30-06-2016 saa 07:41'

kuwa30-6/2016 ntagobyantangaza aribikona bivugagucyo ibikona barabipfura amababa reyo oye!

jeane Kuya 30-06-2016 saa 03:39'

abafana ba rayon nibavuge buhoro kuko byaragaragaye ko kudatwara ibikombe aribo bayitera umwaku kubera ivuzivuzi.APR oyee.....

kayiranga Kuya 30-06-2016 saa 00:17'

Yabivuze azi ko Pierrot bamurangije.

DIDI Kuya 29-06-2016 saa 23:47'

Que le meilleur gagne.

Betty Kuya 29-06-2016 saa 23:23'

Karimu ibyo wanditse ni ukuri Eric arashaka gutoza Rayon collectivite?azayibona ejo.

Claude Y. Kuya 29-06-2016 saa 22:18'

Hahahaaaa Abarayon banjye rwose!! Sha mundeke njye noneho Amagambo yashize ivuga! Ubu ntakintu nemerewe gutangaza mbere y’umukino wa vandredi, gusa lmana dusenga irakomeye iyadukijije Gicumbi izabikora!!

BINTU Kuya 29-06-2016 saa 20:56'

Hegman yazamuye umunwa yikoraho! Ally arawuzamura(Ngo turivovota) akubitwa 6/0 ejo bundi 4/0.Ruremesha ambuza igikombe mukubita4/1!Eric NSHIMIYE Niwowe nsigaje gufunga umunwe vendredi!

gatabazi felicien Kuya 29-06-2016 saa 13:01'

abareyo murasetsape! dorenikuriyamusitara mwarangizango igikombe! igikona nimuturekemubanzemurebe ibyanyu munyurwamanuma, mwabamushaka igikombe mukarata biriyabitego? muzongerakubona igikombe mumbajije!

Kalisa Kuya 29-06-2016 saa 11:47'

Ariko wa mugani ubanza ururimi ari inyama yigenga koko! Naho ubundi ntiwagaya cyangwa ngo unenge imikinire y’ikipe utatsinze, yewe utanarushije ahubwo wishyuye ku kaburembe! N’ubwo rwose muri ruhago byose bishoboka, abasesengura umupira wo mu Rwanda muri iyi minsi bemeza ko Rayon Sports iri ku rwego ruruta urwa AS de Kigali ya Eric!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kigali Regional Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 2 KIYOVU flag
 Michel N. (1)
  Blaise B. (2)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag
 
Ruyenzi Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 2 BUGESERA flag
 Joseph L. (1)
  Abdalah G. (2)
Nyagatare Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 0 MUKURA flag
 
Umuganda Stadium
Friday, 13 January 2017 15:30
flag MARINES 0 - 2 APR flag
  Aimable N. (1)
 Djihad B. (1)