RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
Euro 2016: Wales ikoreye amateka ku Babiligi, izahura na Portugal muri ½
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu ya Wales ibaye iya 2 ibonye itike yo gukina imikino ya ½ mu mikino y’u Burayi ikomeje kubera mu Bufaransa, aho izahura na Portugal nyuma yo gusezerera Ububiligi ibutsinze ibitego 3-1 mu mukino wa ¼ wabereye kuri Stade Pierre-Mauroy mu mujyi wa Lille.

Ububiligi bwagiye gukina uyu mukino budafite Thomas Vermalein na Jan Vertonghen basimbuwe na Jordan Lukaku na Denayer, bwabanje gufungura amazamu ku munota wa 13 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Radja Nainggolan ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umuzamu Wayne Hennessey ntiyawugeraho.

Radjya N. yafunguye amazamu ku ruhande rw'ababiligiRadjya N. yafunguye amazamu ku ruhande rw’ababiligi

Wales baje gukanguka maze ku mupira wari uvuye muri koruneli ya James Chester, Ashley Williams kapiteni wa Wales ashyiraho umutwe, ku munota wa 24, umupira awudunda mu izamu ryari ririnzwe na Thibaut Courtois ndetse igice cya mbere kirangira banganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Ububiligi bwongeye kugaruka mu kibuga bwihariye umukino, ariko nyuma y’iminota 9 gusa, Hal Robson-Kanu atsinda igitego cye cya kabiri muri Euro 2016, icya 2 ku ruhande wa Wales mu gihe kandi na Samuel Michael Vokes winjiye amusimbuye yashyize iherezo ku nzozi z’ababiligi bashakaga kwishyura ku munota wa 86, ubwo yatsindaga igitego cya gatatu n’umutwe.

Ababiligi bakaba basezerewe mu mikino ya Euro 2016 na Wales iri gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, aho iyi Wales ikinamo Gareth Bale izahura na Portugal ya Cristiano Ronaldo mu mukino wa 1/2, abakinnyi bombi bakaba basanzwe bakinira Real Madrid yo muri Espagne ndetse nibo bahenze, ubwo bagurwaga, mu mateka ya ruhago ku Isi nzima.

Ronaldo na Bale bagiye guhura muri 1/2Ronaldo na Bale bagiye guhura muri 1/2

Imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Ubudage buhura n’Ubutaliyani mu gihe ku Cyumweru, Ubufaransa buzakina na Iceland, imikino yose izajya itangira saa 21:00.

ERNESTE Kuya 27-07-2016 saa 00:05'

MUTSOBANURIRE ABAKINNYI A.P.R F.C YIRUKANYE 9

VARENS MANIRAKIZA Kuya 4-07-2016 saa 00:51'

Pltugur irabikora ingerekuri final christiano 7 azabikora

FANA Kuya 1-07-2016 saa 17:44'

Mwatubenshye Niba munyomoza ngaho nimumbwire amafaranga NEYMAR ukinira BARCA Amafaranga yaguzwe kuko kugeza ubu abenshi ntibayazi.Amafaranga Neymar ahagaze aguzemo ba Cr7 babiri utavuze Dr.MESSI Waguramo BBC Icyarimwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)