RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Gasabo United yatsinze FERWAFA mu bujurire, Raoul wahagaritswe imyaka 2 na we arakomorerwa
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Gasabo United yatsinze Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu bujuririre yakoze, aho bareze Ferwafa kubakura muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri kandi barengana.

Mu nama y’inteko rusange yabareye i Musanze muri Nzeli uyu mwaka, hanzuwe ko Gasabo United ndetse n’umuyobozi wayo, Raoul Ngenzi Gisanura, bari mu bahagaritswe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Gasabo nk’ikipe, yahagaritswe mu gihe cy’umwaka umwe idakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri bitewe n’uko yananiwe kugera ku kibuga inshuro zirenze eshatu mu mwaka umwe w’imikino mu gihe umuyobozi wayo yahagaritswe mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Muri iyi nama y’inteko rusange, amakipe ya Gasabo United FC na Unity FC yo mu cyiciro cya kabiri, yahagaritswe umwaka umwe atitabira amarushanwa ya Ferwafa, kubera ko yitsindishije imikino 3 (yanze gukina) mu mwaka ushize w’imikino, ibi bihanishwa gukurwa mu irushanwa ritaha umwaka umwe n’ingingo ya 89 (1) mu mategeko agenga amarushanwa ya Ferwafa, aho inamanurwa mu kindi cyiciro.

Aya makipe yombi akaba yarashoboraga kumanurwa mu cyiciro cya gatatu, ariko basanze nta kihaba!

Gasabo United yari yahagaritswe umwaka umwe idakina amarushanwa ya FerwafaGasabo United yari yahagaritswe umwaka umwe idakina amarushanwa ya Ferwafa

Kuba aya makipe yarahanwe, byatumye n’abayobozi bayo, barimo Kakye Emmanuel wa Unity FC ndetse na Raoul Gisanura Ngezi wa Gasabo, bombi bahagarikwa imyaka 5 muri buri gikorwa cyose kijyanye n’umupira w’amaguru nk’uko ingingo ya 89 (4) y’amategeko ya Ferwafa ibitegeka.

Ku ikipe ya Gasabo United FC, yahise ijya kujuririra iki cyemezo mu kanama ka Ferwafa, ntibaha agaciro ubujirire bwayo, yitabaza akandi kanama ka FERWAFA k’ubujurire.

Nk’uko amakuru yageraga kuri RuhagoYacu yabivugaga, mu byo Gasabo yashingiyeho ijurira harimo ko; ku mukino wabaye uwa gatatu batewemo maga, bivugwa ko banze gukina, FERWAFA yabamenyesheje bwa mbere ikoresheje email, bamenyeshwa ko umukino wabo uzaba 14:30, bageze ku kibuga saa 14:00 basanga barangije guterwa mpaga, kuko ngo umukino wari gutangira saa 13:30.

Mu byo Ferwafa yireguzaga, harimo ko bamenyesheje ikipe ya Gasabo United bakoresheje Whatsapp, ko umukino uzaba 13:30, ariko Gasabo bo bakavuga ko ubwo butumwa butabagereyeho igihe, aho byaje kurangira hemejwe ko Gasabo United isubizwa agaciro kayo, ikaguma mu cyiciro cya kabiri, ndetse n’umuyobozi wayo agakomorerwa.

Kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2016, kugeza magingo aya RuhagoYacu yashatse kumenya ukuri kuri aya makuru biturutse muri FERWAFA, ariko mu nshuro zitandukanye, ntibyakunda, aho muri FERWAFA batangazaga ko nta cyatuma Gasabo United ikomorerwa kuko amategeko ya FERWAFA asobanutse.

Kuri uyu mugoroba, ubwo FERWAFA yashyiraga ahagaragara uburyo amakipe azahura muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri uyu mwaka mushya w’imikino 2016/17, izatangira tariki ya 19 uku kwezi, hagaragayemo ikipe ya Gasabo United, itari yashyizwe mu makipe 22 yatangajwe mbere, gusa havamo ikipe ya Interforce yasabye ko imara umwaka idakina.

Ikipe ya Unity FC yo ikaba yakomeje kuba mu bihano.

Itsinda A rigizwe na: Hope Fc, AS Muhanga, Vision JN, Aspor FC, Akagera Fc, Nyagatare FC, Gitikinyoni, Rwamagana City, Sorwathe Fc, Vision Fc na UR FC.

Itsinda B ririmo; Gasabo United, Etoile de l’est, Heroes Fc, Miroplast Fc, Esperance Fc, United Stars Fc, La Jeunesse, Isonga Fc, Rugende Fc, Intare Fc na SEC Fc.

Umunsi wa Mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Itsinda A

Kuwa Gatandatu:

  • Hope FC vs Gitikinyoni (Rutsiro, 14:30)
  • Vision J.N vs Sorwathe Fc (Umuganda P.2, 14:30)
  • Aspor FC vs Vision FC (Kicukiro, 13:00)

Ku Cyumweru

  • AS Muhanga vs Rwamagana City (Muhanga, 14:30)
  • Akagera FC vs UR FC (Rwinkwavu, 14:30)
  • Nyagatare Fc (izaruhuka)

Itsinda B

Kuwa Gatandatu:

  • Gasabo United vs La Jeunesse (Ferwafa, 15:30)
  • Etoile de L’Est vs Isonga (Ngoma, 14:30)
  • Heroes Fc vs Rugende Fc (Ferwafa, 13:00)
  • Miroplast vs Intare (Mironko, 14:30)
  • Esperance (izaruhuka)

Ku Cyumweru:

  • United Stars vs Sec FC (Kabagari, 14:30)
babou Kuya 17-11-2016 saa 09:48'

ubutumwa bukomeye bwamaze gutambuka bigaragarako Degol. ari umuswa kandi ntagirengo yabaye " Kinani." arko hari igihe tuzamuririmbira gutya ( Degole weee--- navaho impundu zizavugaaaa) nkuko twayiririmbiraga kinani muri bya bihe . ubu répetition ziratangira vuba. asyi we urarambiranye wa kigabowe.

gggf Kuya 17-11-2016 saa 02:02'

Aliko hari ibintu bisa n’ubumayibobo mu kigo nka ferwafa kabisa ngo babamenyeshaje hakoreshejwe wats up hanyuma se muri ayo mategeko ya ferwafa nta buryo buteganywa bwo kumenyekanisha amakuru? ese umuntu atari kuri izo wats up bigenda gute? cg muri ayo mategeko harimo ko buri munyamuryango agomba gutunga wats up kugirango amenyeshwe amakuru ya ferwafa(uretse ko nta n’iryo nzi)? ndabona ferwafa igiye kuba akarima degoza nzamwba vincent akoreramo ibyo yishakiye.

Kataui Kuya 16-11-2016 saa 15:33'

One day u will pay for it believe me,twakoze cyane kuzamura umupira guhesha ishema igihugu ntabwo uzatuma imbaraga twakoresheje zipfa ubusa.Never

DJimy Kuya 16-11-2016 saa 13:26'

Aka kavuyo koko kazarangira ryari.De gaule we Imana izabikubaza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE - vs - AS KIGALI flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag