RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-01-2017 saa 7:59'  -  CAF: APR FC na Rayon Sports zizasifurirwa n’Abarundi n’Abanya-Ethiopia  |  Yanditswe kuya 24-01-2017 saa 7:22'  -  Nyuma ya Munezero Fiston, Nahimana Shassir arashinjwa kuroga bagenzi be bakinana muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo
Inkuru nziza ku bafana ba APR FC na Rayon, Onesme na Kevin baragaruka mu kibuga mu kwezi gutaha
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC; Twizerimana Onesme na Muhire Kevin ukinira ikipe ya Rayon Sports, bombi baragaruka mu kibuga mu kwezi gutaha, nyuma yo kubagirwa mu gihugu cya Maroc.

Aba bakinnyi bombi bagiye muri Maroc mu cyumweru gishize, babazwe kuwa Kane, ndetse kuri ubu bameze neza nk’uko babitangaza.

"Ndamara ibyumweru bitatu gusa, kuva bambaze cyangwa ukwezi igihe naba natinze. Kuri ubu maze iminsi itanu, ubwo urumva iminsi ibura."- Twizerimana Onesme, rutahizamu wa APR FC aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa Mbere.

Twizerimana Onesme yabazwe mu ivi ry'ibumosoTwizerimana Onesme yabazwe mu ivi ry’ibumoso

Onesme ku munsi wa kabiri nyuma yo kubagwa Onesme ku munsi wa kabiri nyuma yo kubagwa

Onesme yakomeje avuga ko babonanye n’umuganga wababaze kuri uyu wa Mbere, akababwira ko bameze neza ndetse bazagaruka mu kibuga mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mutarama 2017.

"Mvuye kwa doctor watubaze. Niko yatubwiye. Impamvu batumye tumarayo ibyumweru bibiri ni ukugirango tuze twakize. Nzava inaha narakize meze nk’uko nagiye, hasigaye imyitozo ingarura mu kibuga, igihaha, n’ibindi... Tuzaza i Kigali le 03 tuhagere le 04, mare nk’icyumweru kimwe, ubundi ntangire gukina."

Kuri Muhire Kevin, we akaba azamara icyumweru kimwe mbere yo kugaruka mu kibuga nk’uko abakinnyi bombi babitangarijwe na Dr. Abderrazak Hifti usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Muhire Kevin 'Rooney' azagaruka mu kibuga mbere ya OnesmeMuhire Kevin ’Rooney’ azagaruka mu kibuga mbere ya Onesme

Aba basore bombi bagiye kuvuzwa muri Maroc, ku bufatanye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwana, FERWAFA, rifitanye n’irya Maroc (FRMF), kuva mu 2015.

imanirera Kuya 28-12-2016 saa 04:55'

ndashimira ubwo bufatanye bizatuma abakinyi bacu bavuzwa neza kandi vuba

Eric Kuya 27-12-2016 saa 15:30'

Erega ibyiza tujye tubishima nobibi tubinenge kuba hari abakinnyi bagiye kuvuzwa nibyiza kandi nibyo gushimwa ariko nibyo kunegwa birahari kd ntitwareka kubinga.

eto Kuya 27-12-2016 saa 09:35'

Ariko ko mutari gukomera amashyi Degaule ahubwo mukavuga Ferwafa haba havutse ikibazo mukavuga ngo Degaule yishe umupira??? DEGAULE courage uzadusabire match amical na RDC ya ba Mbokani, Zakwani,Kabananga naba Bolasie uzaba ubaye igihangange

NIYOMUGABO Theogene Kuya 27-12-2016 saa 01:17'

Nibyiza cyane kubakinnyi bacu! muhire kevin ni abanguke rwose kuko muri rayon harimo icyuho cye gikomeye cyane kd cyaragaragaye kuburyo bufatika . Thierry se we bite ko nawe afite ikibazo nkicyabo?

FERWAFA TURAYISHIMIRA KURI UBWO BUFATANYE KUKO HARI ABANA BABANYARWARWA BARETSE FOOTBALL KUBERA IMVUNE YENDA BYAHAGARARA.

Izabayo Jacke Kuya 27-12-2016 saa 01:04'

Imana Ishobora Byose Rooney Garuka Mukibuga Musa

?? Kuya 26-12-2016 saa 13:30'

SENYANGE yabeshye ko ari umunyarwanda kdi ari umugande kubona ibyangombwa biragoye
MANZI ntiyavunitse ahubwo Fiston MUNEZERO yamugiriyeyo ahubwo nanyarukire iburundi yivuze

Munyemana Omar Kuya 26-12-2016 saa 13:16'

nibyiza cyane kuba abobasore barabazwe turabategereje

peter Kuya 26-12-2016 saa 11:43'

ebn nibyiza kbs onesme wacu nagaruke ubwobya genzeneza ntakibazo

gatabazi felicien Kuya 26-12-2016 saa 09:14'

onezime naze adufashe guho nda mukeba, nizerakona magisime arihafikuboneka, ubundi tugakorabyinshi!

Radjou Kuya 26-12-2016 saa 09:10'

N’abandi nibabohereze:Manzi,Senyange.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 14
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports142133
02Apr FC141333
03Police FC141028
04As Kigali14826
05Bugesera FC14825
06Espoir FC14825
07Sunrise FC14318
08Kiyovu sports14-418
09Musanze FC14-518
10Etincelles FC14-417
11Amagaju FC14-315
12Mukura VS14-515
13Marines FC14-914
14Kirehe FC14-613
15Gicumbi FC14-148
16Pepiniere FC14-212
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny11
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Nyagisenyi Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 PEPINIERE flag
 
Gicumbi Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 1 KIREHE flag
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 MARINES flag
 
Huye Stadium
Sunday, 22 January 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 1 MUSANZE flag
 
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 ETINCELLES flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 SUNRISE flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR 1 - 0 RAYON flag
 Issa B. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE 3 - 0 AS KIGALI flag
 Danny U. (1)
 Isaie S. (1)
 Justin M. (1)