RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 20:04'  -  Cassa Mbungo mu nzira zo kugirwa umutoza wa Sunrise, aratoza kuri uyu wa Gatandatu  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 17:36'  -  Bidasubirwaho, Rwatubyaye Abdoul ni umukinnyi wa Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 16:13'  -  Rayon Sports izishyura $500, Kone abashe gukina CAF Confederation Cup  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 14:53'  -  Buteera Andrew azamara ukwezi kurenga adakina nyuma yo kubagirwa muri Maroc  |  Yanditswe kuya 22-02-2017 saa 28:21'  -  ’’Rwatubyaye ni umukinnyi wa APR FC agomba kuyigarukamo’’- Camarade
Danny Usengimana yafashije Police gukura amanota 3 kuri Sunrise, yuzuza ibitego 10 mu mikino 12
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukino w’umunsi wa 12 wa Azam Rwanda Premier League wahuzaga ikipe ya Police na Sunrise urangiye ikipe ya Police itwaye amanota 3 ku bitego bibiri bya Danny Usengimana kuri 1 cya Sunrise cyatsinzwe na Romeo Ojenuwa kuri Penaliti.

Umukino watangiye ikipe ya Sunrise isatira izamu cyane kurusha ikipe ya Police, Sunrise wabonaga ko inyotewe amanota 3 cyane dore ko yari imaze iminsi idatsinda uretse ku mukino baheruka kwakiramo Gicumbi FC, yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu mu gice cya mbere ariko birangira ntacyo butanze.

Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu, yari yakiriye Sunrise FC yari yatsinze Gicumbi Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu, yari yakiriye Sunrise FC yari yatsinze Gicumbi

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu nyinshi no kwiharira umupira ku ruhande rwa Police Fc bagerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Sunrise, bidatinze umupira mwiza wari uvuye kuri coup-franc usanga Danny Usengimana ahagaze atsinda igitego cya ,mbere ku ruhande rwa Police.

Nubwo babonye igitego hakiri kare ku munota usaga uwa 52, Danny yaje kongera kunyeganyeza inshundura maze icyizere kiba cyose ku bafana ba Police ko bashobora no gutsinda ibindi bitego byinshi.

Danny Usengimana yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, anaganya 10 na Shassir wa Rayon SportsDanny Usengimana yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, anaganya 10 na Shassir wa Rayon Sports

Police FC yitwaye neza imbere ya Sunrise FCPolice FC yitwaye neza imbere ya Sunrise FC

Umukino wageze ku munota wa 70 usa naho uhinduye isura kuko Sunrise yagarutse mu mukino byihuse ibasha no gutsinda igitego cyayo cya mbere cyo kwishyura cyavuye kuri penaliti yakorewe umusore Romeo maze aza no kuyitera neza .

Iki gitego cyabaye nk’icyongeye kuzamura morale kuri Sunrise gusa biba iby’ubusa kuko umukino warangiye batabashije kongera kureba mu izamu rya Police FC, birangira batsinzwe 2-1.

Abakinnyi ba Sunrise ntibabashije kugombora ibitego byombiAbakinnyi ba Sunrise ntibabashije kugombora ibitego byombi

Uyu mukino usize amakipe yombi akomeje kuguma ku myanya yayo nubwo hakiri indi mikino igomba gukinwa kuri iki Cyumweru.

Claude Y. Kuya 8-01-2017 saa 09:30'

Ngo uko umugabo aguye? Amaki ameneka? Sha muzayaneka kugeza mwemeye!

Ernest Kuya 8-01-2017 saa 03:37'

nikomerezaho ntiwamenya harigihe natwetwaza mubambere

Rwamigabo Jean Bosco Kuya 7-01-2017 saa 14:32'

Ndi Umufana Wa APRFC bihangane Uko Umugabo Aguye Siko Aneneka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC161335
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Amagaju FC17-219
10Mukura VS17-619
11Kirehe FC17-319
12Kiyovu sports17-919
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 0 APR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)