RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Arsenal 1-5 Bayern (2-10): Kwandagazwa kwa Arsenal, Wenger yabigeretse ku musifuzi
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Arsenal, The Gunners, yaraye isezerewe na Bayern Munich ku bitego 10-2, muri 1/8 cya UEFA champions League, ni nyuma yo gutsindwa ibitego 5-1 inshuro ebyiri mu byumweru bitatu.

Arsenal yari yatsinzwe ibitego 5-1 mu mukino ubanza wabereye mu Budage, yasabwaga gukora ibishoboka byose, ikabyishyura kugira ngo ibashe gukomeza muri ¼, ndetse yatangiye neza kuko yabanje kuyobora umukino ku gitego cya Theo Walcott ku munota wa 20, ndetse ni cyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Arsenal yari yatangiye neza, ndetse igitego cya Walcott kibahesha kuyobora igice cya mbere cy'umukinoArsenal yari yatangiye neza, ndetse igitego cya Walcott kibahesha kuyobora igice cya mbere cy’umukino

Ibyari icyizere cyaherekezwaga n’amatsiko avanze n’ibyishimo byarangiye bihindutse umubabaro kuko ku munota wa 53 w’umukino, umusifuzi Anastasios Sidiropoulos yahaye ikarita itukura myugariro Laurent Koscielny wakoreye ikosa kuri Robert Lewandowski, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Bwongereza, basigara ari abakinnyi 10 ndetse ubwo gutsindwa bitangirira aho,kugeza umukino urangiye ku bitego 5-1.

Aganira na BT Sport nyuma y’umukino, Arsene Wenger, umufaransa utoza ikipe ya Arsenal yagize byinshi awuvugaho;

“Ndatekereza hari byinshi bitandukanye umuntu yashingiraho, asobanura impamvu dusezerewe.”

“Twakinnye umukino twifuzaga gukina, gusa mu kuri twagize amahirwe make muri iri joro cyane ku byemezo by’umusifuzi n’ubu bigoranye kubyumva kuko twari imbere n’igitego 1-0, ndetse Walcott yakoreweho penaliti igaragara, iyabo yo yari offside (bari baraririye). Lewandowski yari yaraririye.”

“Ntabwo yari penaliti, barangije banaduha ikarita itukura.”

“Birumvikana ko byadushegeshe, bitwicira umukino ndetse nyuma y’ibyo byatugoye kugira ngo tuwusoze. Muri rusange biragoye kwiyumvisha ibibaye.”

“Nongere mbivuge, ikipe yanjye yakoresheje imbaraga zose iri joro, kandi bakinnye neza rwose.”

Ese ikarita itukura ya Laurent Koscielny ni yo ntandaro y’ibyabaye?

Koscielny yahawe umutuku nyuma yo gukorera ikosa kuri LewandowskiKoscielny yahawe umutuku nyuma yo gukorera ikosa kuri Lewandowski

“Yego, birumvikana rwose. Usigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga, urasabwa gutsinda ibitego 4, icyo gihe abakinnyi bahita bumva mu mitwe yabo ko bidashoboka, namwe murabizi. Kandi ikibabaje kinateye agahinda ni uko yari yaraririye, Lewandowski, ndetse ntiyari penaliti.”

“Yari gutanga ikarita y’umuhondo, aho kuba umutuku, ni icyemezo kidakwiye na gato.”

“Ubaye uzi akamaro k’imikino, warangiza ukareba uburyo byagenze, n’ukuri ndumva mbabaye, nsabye imbabazi abantu baje, bakanishyura amafaranga menshi ngo barebe iyi mikino.”

Birakubabaje kongera gusezererwa muri 1/8?

"Birumvikana, ariko numvaga dushobora gukomeza, kandi ntawamenya uko Bayern yari kwitwara iyo turamuka tubonye igitego cya kabiri. Gusa, iherezo riba iri kandi kubyakira biragoye. Birumvikana ko birangiye nabi, n’ubwo bitajyanye n’uburyo twakinnye iri joro.”- Arsene Wenger.

Wenger yababajwe no gutsindwa kandi ikipe ye yakinnye nezaWenger yababajwe no gutsindwa kandi ikipe ye yakinnye neza

Iyi, ni inshuro ya karindwi yikurikiranyA ikipe ya Arsenal inaniwe kurenga 1/8 cya UEFA Champions League ndetse gusezererwa ku bitego 10-2 ni amateka mashya iyi kipe ishyizeho ku makipe yo mu Bwongereza muri iri rushanwa ry’i Burayi mu gihe kandi Arsenal yaherukaga kwinjizwa ibitego bitanu iwayo, ku mukino wa League Cup batsinzwemo na Chelsea ibitego 5-0 mu 1998.

Munyemana Kuya 8-03-2017 saa 02:28'

Arsenal yatashye cyera biriya Wenger namatakirangoyi najye kwishakira big 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)