RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
APR FC yongeye gutakariza amanota i Kirehe, igeza imikino 3 yikurikiranya idatsinda!
Print Comments: 30 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

APR FC yongeye gutakaza amanota abiri imbere ya Kirehe FC, banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye i Nyakarambi, Kirehe, kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yihariye igice kinini cy’umukino ibona uburyo butandukanye mu gice cya mbere, ubu burimo n’umupira watewe na Issa Bigirimana arebana n’izamu, ariko umupira uca ku ruhande, hari mbere y’uko na Nkinzingabo Fiston agerageza ishoti ryafashwe n’umuzamu wa Kirehe FC.

Mbere yo kujya kuruhuka, APR FC yabonye ubundi buryo imbere y’izamu, ariko Nshuti Innocent ananirwa kububyaza umusaruro, umupira ujya mu biganza by’umunyezamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri APR FC, binjiza mu kibuga, Sekamana Maxime wasimbuye Fiston mu gihe kandi hanagiyemo Twizerimana Onesme bashaka igitego, naho Kirehe bakora impinduka, bakuramo Kagabo Ismi, wahaye umwanya wa Nizigiyimana Junior.

Ku munotawa 70 w’umukino, Kirehe FC yashoboraga kubona igitego muri uyu mukino, ariko ba rutahizamu bayo, barimo Ibrahim, bananirwa gushyira umupira mu rushundura, nyuma yo kugarurwa n’izamu.

APR FC yakomeje gusatira, ibona imipira y’imiterekano, iyi yahanwaga na Rutanga Eric, ariko kimwe n’ubundi buryo bwose bagerageje, birangira ntacyo butanze, amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu, akaba ari umukino wa Gatatu wikurikiranya APR FC inaniwe gutsinda muri shampiyona, ni nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC 1-0, ikananganya na Musanze FC 1-1 mu mukino uheruka, bituma baguma kurushwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere na 43, itarakina imikino ibiri.

musengirema Kuya 13-03-2017 saa 13:48'

APR sha irimo kudutsinda kdi watsinze Na kirehe.

ni christin muruhango Kuya 13-03-2017 saa 08:04'

hhhh apr fc mukomeje kwitwaraneza mungusingara neza kurungo mukomerezaho sinzatinda nzaza vuba nkuhembe kk utunejeje Cyan’s komeza nguhumutuzo barumuna bawe murakoze

Dive Kuya 13-03-2017 saa 01:05'

Hhhhhhh Apr fc oyeeeeeee !! tukurinyuma kuko ibyishimo dukeneye nibyo ukomeje kuduha. gusa bakubeshyeye ngo umaze imikino itatu udatsindawa kdi ari ine , bakwibye kuko n’ amagaju ntiyagutsinze .

ISHIMWE AIMEE Kuya 12-03-2017 saa 14:31'

Birashimishije kumwako mukeba akomeje gutakaza erega nubundi igikombe nicyacu nibakiduhe

Mucoma Kuya 12-03-2017 saa 07:47'

iyikipe irimo tena pe!! ifite imungu iri kuyimunga mo indani. nfana rayon ariko APR irambabaje, ibi birerekana ko ingufu zose bazimariye mugutsinda Rayon ga3 ubundi baba bararangiye, ubuse police,AS kgl, Bugesera Bazazibwira ngwiki!!! nyamara dushobora kubyuka tukumva APR FC yavuyeho bakayisimbuza intare Fc y’ihuye.

Barnabee Kuya 12-03-2017 saa 00:57'

Apr fc Komereza aho tukurinyuma

NIYO Kuya 12-03-2017 saa 00:24'

APR MWIHANGANE.MUNANIWENAKIREHE.GOMWARIGUSTIDAZANAKO?MWITWAZA,AFANABAREYOBAFANYEZANAKO.REKAMUSTINDWENTAKUNDI

pass Kuya 11-03-2017 saa 23:44'

ndabona uru rutonde rw’uko amakipe akurikirana atarirwo niba ntibeshye n’amanota harimo amakosa mwakora update neza kugirango mukureho urujijo.murakoze

Emmh Kuya 11-03-2017 saa 22:28'

APR Fc muriyiminsi irikumbabaza kbs

Izabayo Monique Saidathi Kuya 11-03-2017 saa 22:15'

ntabyicyiyoni bakibogamiraho ariko amasanane ndavug[abagore]
bazagikoraho
babanje bagakina barashaje kuburyo batazababona?
mbese babonye abakobwa bashize?
apr caurage mugutsindwa felecitation pe%
rayon tsindaaaaa

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)