RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Ahmad Ahmad atorewe kuyobora CAF, Issa Hayatou asohoka mu nzu nyuma y’imyaka 29
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar Ahmad Ahmad, ni we utorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ahigitse kuri uyu mwanya Issa Hayatou wayingayingaga imyaka 30 mu buyobozi bw’iri shyirahamwe.

Ahmad Ahmad usanzwe ari na vice perezida wa Sena yo mu gihugu cya Madagascar, amaze gutorerwa i Addis-Abeba ho muri Ethiopie mu nama y’inteko rusange isanzwe ya CAF yateranaga ku nshuro ya 39. Uyu mugabo wigeze kuba na minisitiri wa siporo muri iki kirwa, yatsinze ku majwi 34 kuri 20 ya Issa Hayatou.

Issa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizinaIssa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizina

Issa Hayatou wari ushyigikiwe na CECAFA u Rwanda ruherereyemo, yayoboraga CAF kuva mu mwaka w’1988 aho yagiye akunda kwiyamamaza ntawe bahanganye muri manda zigera kuri zirindwi yayoboye iri shyirahamwe. Uyu ariko ni yo yabaga ahanganye n’abandi, yakundaga gutsinda bimworoheye, nkaho yahigikaga Armando Machado wo muri Angola ku majwi 47-4 muri 2000 mu gihe muri 2004 yatsinze Ismail Bhamjee ku majwi 46-6.

Issa Hayatou wari warasezeranyije u Rwanda ko rushobora kuzakira CAN ya 2025, ku ngoma ye yashoboye kuzamura umubare w’amakipe akina iri rushanwa ava ku munani agera kuri 16 mu gihe n’umugabane wa Afurika washoboye kwakira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010. Uyu ariko, yagiye ashinjwa kenshi kutazana impinduka ndetse no gukoresha igitugu mu buyobozi bwe.

Uyu mugabo wahoze ayobora ruhago yo muri Cameroon, yari yasabye Perezida wa FIFA witabiriye iyi nteko rusange, ko muri gahunda nshya y’igikombe cy’isi cy’amakipe 48, Afurika yagakwiye kuzahagararirwa n’ ibihugu 10 aho kuba bitanu nkuko bihagaze kuri ubu.

Ku myaka 57, Ahmad Ahmad yiteguye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika harimo guha imbaraga amashyirahamwe ya ruhago, kutarenza manda eshatu ku buyobozi bwa CAF ndetse no kutayobora mu gihe urengeje imyaka 70. Uyu kandi, avuga ko umubare w’amakipe yitabira CAN ushobora kwiyongera mu gihe irushanwa rya CHAN ryazajya rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika bose nubwo baba badakina mu bihugu byabo.

Abayobozi bayoboye CAF kuva yashingwa

  • Abdel Aziz Abdallah Salem (1957-1958)
  • Abdel Aziz Moustafa (1958-1968)
  • Abdel Halim Muhammad (1968-1972)
  • Yidnekatchew Tessema (1972-1987)
  • Abdel Halim Muhammad (1987-1988)
  • Issa Hayatou (1988-2017)
  • Ahmad Ahmad(2017-)

Ahamad agiye kuzana impinduka mu mupira wa AfurikaAhamad agiye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika

niyobugingo.Dezire.Imusanze Kuya 16-03-2017 saa 09:18'

banyamakuru.Pisi.Banditsi.Baruhagoyacu.Pisi.Umupira.ugiye.Kuba.Nkuwiburayi.Isayatu.Yari.Yaranziritse.None.Aranzituye.Naravutse.Ariwe.Uyobora.None.Ngize.Imyaka.Makumyabiri.Nitatu.umuyobozi.Usinzira.Turamwanze.

Elyse Kuya 16-03-2017 saa 08:51'

mbega byiza imyaka 29 kubuyobozi byose birashoboka

Muislam Kuya 16-03-2017 saa 07:55'

RUHAGO Y’AFRIKA IYOBORWA NA ISLAM KUVA YASHINGWA!HAHAAAA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)