RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Breaking News: Kazungu Claver yahagaritswe ku buvugizi bwa APR FC
Print Comments: 32 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kazungu Claver wari umuvugizi w’ikipe ya APR FC yamaze guhagarikwa kuri uyu mwanya, ashinjwa gushaka guteranya no guteza umwaka mubi hagati ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC n’abatoza bayo.

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, Kazungu Claver yahagaritswe ukwezi kumwe atavugira ikipe ya APR FC nyuma yo guteranya ubuyobozi bw’iyi kipe ya gisirikare, hamwe n’abatoza bayo.

APR FC ikaba imaze iminsi ititwara neza, ndetse imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda muri shampiyona mu gihe kuri iki Cyumweru bakira ikipe ya Pepiniere FC ku munsi wa 21 wa shampiyona.

Amakuru aturuka imbere mu ikipe ya APR FC ni uko nyuma y’imyitozo yo kuwa Mbere, Kazungu Claver yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ko umutoza w’abazamu (Mugisha Ibrahim) yashatse kumukubita, agakizwa n’abafana bari bahari, ndetse n’umutoza mukuru (Jimmy Mulisa) yari ashyigikiye Mugisha.

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwagiranye inama yiga kuri iki kibazo, bamwe mu bayobozi bavuga ko ntabyo bazi, ibi ibyatumye hahamagazwa Kazungu Claver ndetse n’umutoza Mugisha Ibrahim.

Imbere y’abayobozi ba APR FC, Kazungu yemeje ko Mugisha yavuze ko azamukubita mu gihe ubwo yasabwaga abakwemeza ko yabivuze, yagarutse kuri Rubona ndetse n’abandi, ariko atashatse ko bahamagarwa ngo babazwe ku bijyanye n’iki kibazo.

Nyuma yo gusanga Kazungu Claver ibyo yavuze ko yashatse gukubitwa na Mugisha, ndetse na Mulisa akarebera, bitarabaye, ibi byiyongeraho ngo kuba Kazungu ataragiye acana uwaka n’umutoza Mugisha mu myaka yashize (umwe ari umunyamakuru ndi ari umutoza mu ikipe y’igihugu), bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika ukwezi kumwe mu bikorwa by’ikipe ya APR FC.

Kazungu Claver akaba yaragizwe umuvugizi wa APR FC mu kwezi kwa 7 umwaka ushize, ubwo iyi kipe yemezaga Kanyankore Gilbert ’Yaounde’ nk’umutoza mukuru, akaza gusezererwa nyuma y’iminsi 42 gusa.

BONAVENTURE Kuya 19-03-2017 saa 20:56'

ibya APR biteye isoni nubwo ntayifana ariko mba nyishaka ngo duhangane ikomeye twese turi na potencial kuburyo ubona match ikomeye none igeze naho impinja za pepiniere ziyogeraho uburimiro?!!!!!!! ni akumiro. KAZUNGU we nibamubabarire ubwo biba byivanze nawe akunda intsinzi kudatsindaa nibyo biri kumutera ibyo byose,.

Garagaza Kuya 19-03-2017 saa 14:50'

Ibyo muli Apr FC, birasekeje pe !

N’ubundi, Kazungu yazanwe muli Apr Fc na de Gaule, wifuzaga kumucecekesha ; kuko yaramaze igihe yibasira ubuswa bwe mu kuyobora ruhago nyarwanda !

Ikindi kidasanzwe muli Apr Fc ; Uwungirije Had Coach muli Apr Fc, yibitse ho CAF Pro Licence A, Had Coach Mulisa atigeze atsindira ! Iryo toneshwa ryo muli Apr Fc, hari aho ryayigeza koko ?!

Harya ngo ni muli Rayons no muli Kiyovu, niho haba abaswa guswa ? Naho abumva ko gupfukamisha abakini ari bwo buryo bwiza bwo kuyobora Team ; ibyo sibyo bimunze Apr Fc ?

steven Kuya 18-03-2017 saa 05:36'

Kazungu avugisha ukuri nonese niba Mugisha atoza abanyezamu bakamara saison eshatu nta urazamura urwego rwe bigatuma equipe izana Ntalibi steven umuzamu wa gatatu wa police fc bakica Kimenyi Yves mwumva hatari ikibazo mu mitoreze koko? Ubuyobozi bwa RDF bwari bukwiriye gukora amavugura muri APR FC kuva ku (abayiyobora, abayitoza, abayikinira) nibwo yagarura igitinyiro yahozeho byaba na ngombwa ikayobirwa na Nyakubahwa Minister of Defence Afande James niwe uyitangira 100% akungirizwa na Afande Kayizar na Alex Kagame ubona aribo bazi football na Comite yubu ikamanurwa muri Academy yikipe kuko igeze ahabu pe

souvenir Kuya 18-03-2017 saa 01:51'

A PR murayishakaho iki ibyacu tubizi umutoza mubise aba uwa2 umutozamubi arikumwanya wanyuma APR rero muyireke muzaba mureba ibyizabakorera no abo bavandimwe nibishime koko bakomeje abantu bazima barya ibyo batakoreye

musesenguzi Kuya 17-03-2017 saa 17:44'

Murenzi,
N’ubwo udakunda Rayon ariko nkunda ibitekerezo byawe.
ubundi ibitekerezo ugira bikwiye kuba muri Gikundiro.
ubitekerezeho neza urasanga iherezo uzaba umu-Rayon!!!!!!!!

NKUNDABATWARE ERIC Kuya 17-03-2017 saa 11:52'

UMVA APR FC NIBAREKE KAZUNGU CLEVA AYOBORE

KAKA Kuya 17-03-2017 saa 03:10'

Ubundi ariko yajyaga hehe yakomeje kuvuga imipira kwaribyo amenyereye gusa biratubabaje

KAKA Kuya 17-03-2017 saa 03:10'

Ubundi ariko yajyaga hehe yakomeje kuvuga imipira kwaribyo amenyereye gusa biratubabaje

Jackson Kuya 17-03-2017 saa 02:54'

Njyewe rero uko mbibona, simfana APR mfana Rayon, ariko nka Kazungu ntiyakabaye umuvugizi nonese umuntu ujya kuri Radio akavuga nibyo mumbere muri equipe ubwo wamushima ute erega toute verte n, est pas bonne a dire

Murenzi Kuya 17-03-2017 saa 02:28'

Mwabonye icyo ibimwaro bikora? Bamwariye kuri kazungu hahahahahah mbabwize ukuri APR nta buyobozi ifite kbs , ikibazo cyimitoreze mibi numutoza udashoboye bihuriyehe na kazungu kweri ?

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)