RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Ferwacy yashyikirijwe imodoka yagenewe na Perezida wa Repubulika
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe ryahawe imodoka Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yari yarabemereye mu mwaka wa 2014 ubwo yakiraga abakinnyi bari bamaze kwegukana Tour du Rwanda.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite agaciro ka miliyoni zirenga 52 mu manyarwanda(52 500 000Frw), Perezida Kagame akaba yayihaye iri shyirahamwe mu rwego rwo kubafasha mu ngendo zitandukanye ndetse no kwikorera ibikoresho by’aba bakinnyi bisanzwe bigoranye gutwarika.

Imodoka Ferwacy yashyikirijwe kuri uyu wa kaneImodoka Ferwacy yashyikirijwe kuri uyu wa kane Perezida wa Ferwacy Aimable Bayinga yashimiye Perezida Kagame uburyo akomeza gutera inkunga umukino w'amagarePerezida wa Ferwacy Aimable Bayinga yashimiye Perezida Kagame uburyo akomeza gutera inkunga umukino w’amagare Abakinnyi baturutse i Rwamagana baje kwitabira uyu muhangoAbakinnyi baturutse i Rwamagana baje kwitabira uyu muhango Abaturutse i Kigali na bo bari bahabayeAbaturutse i Kigali na bo bari bahabaye

Avuga kuri ibi, perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, yashimiye Perezida Kagame ku buryo adahwema gutera inkunga umukino w’amagare haba ku gikorwa cyo kuri uyu munsi hamwe n’ibyakibanjirije.

Bayingana yagize ati: “Turashimira Perezida wa repubulika ku bwo kuduha iyi modoka twari dukeneye cyane. Turizera ko izajya idufasha muri byinshi kuko hari nkubwo twajyaga kwakira abakinnyi batsinze ariko nta modoka yacu yo kubatwaramo”.

“Turanashima inkunga y’amagare meza yatugeneye, akadufasha kwegukana Tour du Rwanda ndetse tukanayatwarana umudari wa zahabu muri shampiyona nyafurika”.

Ni amagare meza cyane aho tugiye hose barayatangarira cyane ko ari ubwoko bumwe n’akoreshwaa n’umukinnyi watwaye Tour de France ebyiri ziheruka(Chris Froom”).

Bayingana Aimable, yanashimiye umukuru w’igihugu ku nkunga yateye iri shyirahamwe yo kubegurira ikigo cya Musanze aho magingo aya kigiye kuba icya Ferwacy burundu aho kuhakodesha nkuko byari bisanzwe. Ibi perezida wa Ferwacy akaba yizera ko bizakomeza gutuma ba mukerarugendo basura iki kigo ku bwinshi, ndetse bikanafasha abakinnyi kuzamura impano zabo bitorezamo.

Ku rundi ruhande, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie wari intumwa ya Perezida Kagame, yabwiye iri shyirahamwe ko iyi mpano igaragaza uburyo umukuru w’igihugu azirikana agashyira no mu bikorwa ibyo yasezeranyije. Yasabye abakinnyi gukora cyane bagakomeza guhesha ishema igihugu kuko kibashyigikiye.

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne na we wari witabiriwe uyu muhango, yashimiye umukuru w’igihugu ku buryo adahwema gutera inkunga siporo muri rusange anabwira ayandi mashyirahamwe gukora cyane kuko ibikorwa byivugira.

Uretse aba bayobozi, uyu muhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Ferwacy batandukanye, barimo RDB, Rwanda Air, Cogebanque n’abandi. Aha kandi, hari abakinnyi b’uyu mukino ndetse na bamwe mu bayobozi mu mikino itandukanye na komite olimpike.

Girubuntu Jeanne D'arc numero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda, na we yari yaje kwakira inkunga y'umukuru w'igihuguGirubuntu Jeanne D’arc numero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda, na we yari yaje kwakira inkunga y’umukuru w’igihugu Minisitiri Uwacu yasabye andi mashyirahamwe kwigira kuri FerwacyMinisitiri Uwacu yasabye andi mashyirahamwe kwigira kuri Ferwacy Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, ni we watanze ubutumwa kuva kwa Perezida KagameMinisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, ni we watanze ubutumwa kuva kwa Perezida Kagame Minisitir Venantia atanga urufunguzo rw'iyi modokaMinisitir Venantia atanga urufunguzo rw’iyi modoka Abakinnyi basabwe kurushaho gukora cyaneAbakinnyi basabwe kurushaho gukora cyane Minisitiri Venantie ni we wayifunguyeMinisitiri Venantie ni we wayifunguye Aimable Bayingana na we arayumvaAimable Bayingana na we arayumva Abayobozi bo muri Ferwafa na komite olimpike bari mu batumiwe kwihera amasoAbayobozi bo muri Ferwafa na komite olimpike bari mu batumiwe kwihera amaso

Baptste Kuya 16-03-2017 saa 20:53'

Imvugo ye niyo ngiro nabandi nibakore nyakubahwa aho bakora ntaharenza amaso Turagushimiye muyobozi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)