RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
"Rayon Sports ni ikipe ikomeye, natwe ntituje kujenjeka mu Rwanda"-Demba Mamadou utoza 11 Createurs
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe, aho ije gukina umukino wo kwishyura wa Total Caf Confederation Cup izakinamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa nibwo ikipe ya Onze Créateurs yo muri Mali yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho ije kwitabira umukino wo kwishyura wa Caf Confederations Cup, uzayihuza na Rayon Sports mu gihe yari yabashije kwitwara neza igatsinda igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports mu mukino ubanza wabereye muri Mali.

AS Onze Créateurs de Niaréla yageze mu Rwanda yitwaje abasore bayo bakomeye barimo na Boubacar Samassekou watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ubanza, mugihe umutoza wayo we yabwiye itangazamakuru ko baje mu Rwanda bazi icyo bakeneye bataje kujenjeka cyangwa gutembera.

"Twabonye Rayon Sports ari ikipe ikomeye, yaduhaye akazi gakomeye mu mukino ubanza kuko byadusabye kuyitsinda mu gice cya kabiri kandi tuari iwacu, ubu rero natwe ntago tuje kujenjeka mu Rwanda tuje gushaka intsinzi izaduhesha gukomeza"-Demba Mamadou, umutoza wa Onze Createurs ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda.

Rayon Sports izakina na 11 Createurs imaze igihe kigera ku cyumweru yitegura ni ukuvuga ikora imyitozo mbere yo kwitabira umukino wo kwishyura nyuma yo kuva muri Mali aho yari yitabiriye umukino ubanza yatsinzwemo igitego kimwe ku busa.

Amakuru aturuka mu ikipe ya Rayon Sports itozwa n’umutoza Irambona Masudi Djuma avuga ko umwuka ari mwiza muri iyi kipe haba ku ruhande rw’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe muri rusange, bose ngo icyo bashyize imbere ni ugutsinda ibitego bibiri kubusa kuko aribyo bisabwa ngo Rayon Sports ikomeze mu cyiciro gikurikiraho, ibyishimo n’intsinzi bisigare mu Rwanda.

Muri Rayon Sports kandi ngo ikirebana n’abakinnyi bamwe bari bagiriye imvune mu mukino ubanza barimo gutanga ikizere cyo kuzakina umukino wo kwishyura, usibye Kakule Mugheni Fabrice na Sibomana Abouba bataramererwa bagifite ibibazo ariko nabyo bidakanganye, wongeyeho umuzamu Evariste utakoze imyitozo kuri uyu wa Kane.

Umukino nyir’izina wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe, kuri Stade Amahoro i Remera, saa cyenda n’igice, mu gihe biteganyijwe ko iyi stade ari nayo 11 Createurs irakoreraho imyitozo ya nyuma mbere y’uko umukino uba, kuri uyu wa Gatanu.

ema Kuya 17-03-2017 saa 04:22'

Abafana ba gikona ngo bazaze kubwinshi?muri bangahe?ko mwishinyagurira?nagikona iyo yakinnye ndababura ngo muzaza kubwinshi?ntakibazo muteje pe mwebwe ubase abafana 10 batera ubwoba ibihumbi nibihumbi byabareyo?ntakibazo mbona muteje kbs

Murenzi Kuya 17-03-2017 saa 02:17'

As 11 createurs tuyirinyuma twese , turabasaba kuza muri benshi tukifanira mali kakahava
Murakoze

Nshimiyimana pascal Kuya 17-03-2017 saa 00:27'

reyo izakubitwa kbs 2 -0 none kozanako yaje murwanda abafana bareyo bakayifana nigutetwe nkabafana ba apr twafana reyo tuzishyura twese tuzafa iriyakipe ya mali sikobime bavandi twese duhurire kuri sitade iremera

pass Kuya 17-03-2017 saa 00:13'

ibintu ejo biraba ari uburyohe kubakunzi ba rayon sport n’abafana bayo.insinzi iri mubiganza bya rayon sport igaragiwe n’abafana benshi

Paci Kuya 16-03-2017 saa 23:33'

RAYON SPORT YACU TUYIRINYUMA KANDI IZABIKORA

laurent Kuya 16-03-2017 saa 23:17'

mujye muduha amafoto ahagije, ifito 1ntcyo itwereka kbsa !

Germain Kuya 16-03-2017 saa 22:46'

Nibaze rwose maze tubasebereze m,urwanda ndabizi baje bafite ababashyigikiye ariko ntacyo bivuze kuko bazarira nkuko bisanzwe rayon sport tukurinyuma ureke abashaka kukwitambika uzabereke ko baruhira ubusa.

EUGENE Kuya 16-03-2017 saa 21:52'

REYO YACU IZABIKORATU.BIBIRI KUBUSA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)