RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
FIFA ihagaritse Mali mu marushanwa yose, Rayon Sports ikomeza idakinnye
Print Comments: 50 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, ivugutiye umuti usharira ruhago y’igihugu cya Mali, iyihagarika mu marushanwa yose y’umupira w’amaguru ku isi, nyuma y’uko leta yivanze mu miyoborere ya ruhago.

Iki cyemezo cyari kitezwe na benshi, cyafashwe na FIFA kuri uyu wa kane, nyuma yo kwihaniza leta ya Mali, ko nitisubira ku cyemezo cyo guhagarika ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, izahanwa, ariko bakavunira ibiti mu matwi.

Ibaruwa umunyamabanga mukuru wa FIFA, Fatma Samoura yandikiye Perezide wa FEMAFOOT wakuweho, Bwana Boubacar Baba Diarra, yamumenyesheje ko akanama ka FIFA kafashe icyemezokuri uyu wa gatatu, cyo guhagarika Mali mu marushanwa yose.

Yamumenyesheje kandi ko amakipe yose yari ahagarariye Mali mu marushanwa mpuzamahanga ahagaritswe kugeza igihe leta izisubiriraho ku cyemezo yafashe cyo gukuraho komite yayoboraga FEMAFOOT ikayisimbuza akandi kanama.

Umunyamabanga mukuru wa FIFA Samoura, yakomeje amenyesha FEMAFOOT, ko nta yindi nkunga bashobora kuzabona iva muri FIFA cyangwa CAF, kugeza ubwo leta izisubira ku cyemezo yafashe, igasubizaho Komite yayoboraga FEMAFOOT.

IBaruwa FIFA yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri MaliIBaruwa FIFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali

Ibi biraza kuviramo amakipe ya Mali gusezererwa mu marushanwa yose, anarimo CAF Confederation Cup, aho ikipe ya Onze Createurs na Djoliba zari zibahagarariye, zari zitwaye neza.

Iyi Onze Createurs yagombaga gukina na Rayon Sports yari yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane.

Minisitiri Amion Gindo mu ikoti ry'ubururu, ntiyunvikana na gato na Perezida wa FEMAFOOT Boubacar Diarra (wambaye ikoti ry'ikigina)Minisitiri Amion Gindo mu ikoti ry’ubururu, ntiyunvikana na gato na Perezida wa FEMAFOOT Boubacar Diarra (wambaye ikoti ry’ikigina)

Minisitiri ufite Siporo mu nshingano ze mu gihugu cya Mali wafashe iki cyemezo, yavuze ko iki cyemezo yagiye kugifata abizi neza ko FIFA izabahagarika, ariko we ntacyo bimubwiye, agomba guca akavuyo kari muri FEMAFOOT. [1]http://www.ruhagoyacu.com/spip.php?...

Rayon Sports yari yakinnye umukino ubanza i BamakoRayon Sports yari yakinnye umukino ubanza i Bamako

Onze Createurs yari yitwaye neza, itsinda igitego 1-0 mu rugoOnze Createurs yari yitwaye neza, itsinda igitego 1-0 mu rugo

Mu kiganiro yari yahaye itangazamakuru bageze i Kigali, umutoza wa Onze Createurs Traore, yavugaga ko baje kwitwara neza i Kigali, ariko bishobora kurangira badakinnye.

ndayisenga jean claude Kuya 20-03-2017 saa 08:28'

mwaramutse neza bakunzi ba gikundiro gusa amasengesho yanyu ntago apfa ubusa kdi Imana dusenga irakomeye APR yumv
ako iri hejuru kdi ijambo ryimana riravuga ngo uwicisha bugufi azashyirwa hejuru kdi uwishyira hejuru azacishwa bugufi mwisubireho muze namwe twifanire gikundiro yacu ariyo yanyu ntawubaseka

Leo Kuya 18-03-2017 saa 14:28'

Apr Mwihangane Gusa Rayon Izabahogoza Kugeza Yesu Agarutse

TURINAYO Samuel Kuya 18-03-2017 saa 10:22'

Abagabo b’abaswa bifuza ko budacya, ubu rayon murishimye ngo ntimwakinnye, umusirikare utinya urugamba aba ari ntawe ariko ntacyo nubundi ikipe muzahura ntimuzayishobora, kandi APR tuyiri inyuma rwose, naho rayon nubundi umwana uri bupfe arapfa nuwamuha nido yapfa, ntaho muzagera murabeshyera ubusa

bahongerimana Kuya 18-03-2017 saa 07:50'

abafana ba Apr fc muzajya mureka kwigira hamwe ibyikipe yanyu ngo murashimishwa nuko rayon itsinzwe ubuse niyihe iyoboye shampiona gusa nimutivugurura muzahora muririra mumyotsi .

nteziryayo claude Kuya 18-03-2017 saa 02:11'

Mbega amashyarimumakipe ntibikwiye ikipe iyoyahagarariye igihugu tugombakuyijyinyuma, gusa reysport visitaría ajyahorayirihafi kukwabareyonabo duhoratwambaza mubyeyi wacu, mwibara ryubururu numweru

Bosco Kuya 17-03-2017 saa 23:12'

APR fc mwihangane rwose. mureke Rayon sport ikimeze ikome ihatane kuko wasanga no kugikombe nihagera iyo bazahatana ishibora gukurwa mumarushanwa

cyprien Kuya 17-03-2017 saa 16:25'

Rayon n’ikipe y’imana bidasubirwaho pe nange nafanaga aper .none ndemeye rwose nimumbatize muri rayon rwose nimumbabarire ndambiwe igisebo cya a.p.r

uwintije eraston Kuya 17-03-2017 saa 15:03'

abafana bibikona mwihangane kbs rayon izahora ariyambere

-####- Kuya 17-03-2017 saa 11:33'

ndayikunda rayon sports ni ikipe y’Imana

Aroon HanoRusave Kuya 17-03-2017 saa 10:30'

Rayon Sport Iracitse Pe?

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)