RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Mbabane Thierry Francis
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Ubusesenguzi: Intebe y’ubutware muri CAF ni indya nkurye
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ntumurebe agenda yisunika mu myaka ye 70 ngo wibwire ko kumuhirika bidasaba ibigango n’umurya nyawo! Uko bisa kose, Issa Hayatou yakubitiwe ahareba inzega mu matora y’ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kuri uyu wa kane i Addis Ababa, ndetse ibi bikaba bishyize akadomo ku myaka 29 amaze ayobora iri shyirahamwe.

Ahari wenda birashyira n’akandi kadomo kukajagari, uguhuzagurika, no kutagira ikerekezo by’iyi mpuzamashyirahamwe ndeste n’amashyirahamwe arishamikiyeho.

Ni nde se wari ubyiteze?

Ibyo ari byo byose si Hayatou. We utaranashatse kwiyamamaza ku ikubitiro, we utanashatse no kugaragaza umurongo ashingiraho ubuyobozi bwe butaha igihe yari abiherewe umwanya n’inteko, ntakabuza yibwiraga ko iminsi ikiri ya yindi, ko igihagararo n’igitinyiro bidatungwa agatoki.

Ariko ku rundi ruhande, umunyamadagasikari Ahmad Ahmad wamutsinze, yarabizi neza ko igihe ari iki. Cyane ko ubwo Sepp Blatter yahambiraga utwe, ababikurikirira hafi bemeje ko abayobozi bindakoreka bari bamushamikiyeho (ku isonga Hayatou) bose bagiye kurya akeyo. Ndetse ko kandi bitazoroha.

Issa Hayatou akurikiye Sepp Blatter mu gusohoka mu buyobozi bwa ruhago bari bamazemo igiheIssa Hayatou akurikiye Sepp Blatter mu gusohoka mu buyobozi bwa ruhago bari bamazemo igihe

Yari abizi neza ko kumuhirika bisaba gushyira hamwe imbaraga z’abayobozi bakiri bato kuri uyu mugabane, cyane ko abasheshe akanguhe ari inkoramutima za Hayatou, binavugwa ko bafitanye amasinde na benshi mu mupira w’amaguru. Amasinde yagiye akura gahoro gahoro muri iyi myaka 29...Indi turufu!

Ese birava he birajya he?

Wenda ntaho!

Urugendo rw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi yose (FIFA) Gianni Infantino aherutse kugirira k’uri uyu mugabane, rufitanye isano n’ugutsinda kwa Ahmad Ahmad.

Ndetse bamwe mu nararibonye za ruhago nyafurika, ntibazuyaza ko nawe ashobora kuba ashaka amaturufu ye nk’uko Blatter yabigenje. Ibi bikaba bivuga ko ntakabuza imikoranire ya FIFA na CAF izaguma kuba yayindi. Nta mpinduka itegerejwe.

Wenda ku rundi ruhande hari igishobora guhinduka. Hari ababishingira kuri kamere isanzwe izwi ya Ahmad: Umugabo utarangwa n’amanyanga, w’umunyapolitiki kandi wicisha bugufi.

Gianni Infantino uyobora FIFA, ni umwe mu baje gushimira Ahmad Ahmad ubwo yari amaze gutorwaGianni Infantino uyobora FIFA, ni umwe mu baje gushimira Ahmad Ahmad ubwo yari amaze gutorwa

Bimwe mu byakunze kugarukwaho ni ukwakira ikindi gikombe cy’isi, bisaba ubuvugizi bwimazeyo; gusubiramo no kunoza ibigenderwaho mu kugena ibihugu byakira ibikombe by’Afurika, cyane cyane urwego stade yakira igomba kuba iriho; ariko byumwihariko kuzamura umupira w’abategarugori n’abana.

Benshi bamutegerejeho ko yahindura kamere ya CAF kuva ku mutwe, cyane ko gahunda ye igaragaza neza ibikwiye guhinduka mu nzego nyinshi z’imiyoborere n’umupira ubwayo. Gusa hakwifujwe ko CAF yakwitandukanya na FIFA ikareka kuba agakoresho kayo.

Bityo CAF ikihagararaho ndetse ikigenga bihagije. Benshi mu basesenguzi bemeza ko ibi byatungura amahanga dore ko menshi muri yo atari yabona ko Afurika yakagombye kugira umwanya ufatika mu gufata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga. Ishyano byatera kugeza ubu ntawe urizi ...tubitege amaso!

Afurika yose ihanze amaso Ahmad Ahmad ku cyo azaniye umupira w'amaguru wo kuri uyu mugabaneAfurika yose ihanze amaso Ahmad Ahmad ku cyo azaniye umupira w’amaguru wo kuri uyu mugabane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)