RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
"Byanshimishije kubona Licence A ya CAF, bigiye kudufungurira amarembo"-Seninga
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent atewe ishema n’uko we na mugenzi we umwungiriza, Bisengimana Justin bari mu batoza 12 bahawe impamyabushobozi za CAF zizwi nka Licence (A) mu bijyanye n’ubutoza.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent, asanga izi mpamyabushobozi hari andi marembo zigiye kubakingurira mu bijyanye n’ubutoza harimo no kuba bakwaguka bagokara no ku rwego mpuzamahanga ntibagumye gukorera mu Rwanda gusa, nk’uko yabibwiye itangazamakuru kuri uyu Gatanu tariki 17 Werurwe 2017.

Ubwo umukino Police yanganyijemo ibitego bibiri kuri bibiri na Musanze wari urangiye mu kiganiro n’itangazamakuru Seninga yagize icyo atangaza ku bijyanye n’ibyishimo by’uko hari urundi rwego yagezeho agira ati:"Ku giti cyanjye byanshimishije, urumva ni Licence yo ku rwego rwo hejuru ni Licence ushobora gukoresha mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo".

"Bigiye kudufungurira amarembo natwe dutangire dutekereze kuba tutatoza hano gusa nk’uko n’abandi baturuka hanze bakaza gutoza mu Rwanda natwe tube twatekereza kujya Hanze. Ikindi ni uko turi babiri mu ikipe imwe nitwe twenyine numva ari ikipe ifite abatoza 2 babonye Licence A ni ibyo kwishimira ndetse n’ubuyobozi bwa Police FC bwatangiye kudushimira twabonye ubutumwa bwabo, ndibaza ko tugiye kugerageza gukora cyane kugira ngo twerekane ko Licence zacu twazibonye tuzikwiriye"- Seninga Innocent, umutoza wa Police FC.

Abandi batoza babonye iyi mpamyabushobozi yo ku rwego rwa A barimo; Bizimana Abdou (atoza Virunga Fc yo muri DR Congo), Bizimana Ally (nta kipe afite), Bisengimana Justin (umutoza wungirije muri Police Fc ), Habimana Sosthene (atoza Musanze Fc), Kayiranga Jean Baptiste (nta kipe afite), Mashami Vincent (atoza Bugesera Fc ), Mbarushimana Abdou (atoza AS Muhanga), Casa Mbungo Andre (atoza Sunrise Fc ), Nshimiyimana Eric (atoza AS Kigali), Okoko Godefroid (atoza Gicumbi Fc ), Rwasamanzi Yves (umutoza wungirije muri APR Fc ) hakiyongeraho na Seninga Innoncent (utoza Police Fc ) nk’uko twabibabwiye.

Tigana Kuya 20-03-2017 saa 06:20'

Dagirango mvuge ko izo A babahereza zibyumyeru 2 mukaza mubeshya muzagenda mugaragara ko mubeshya abantu.uraza unganya na musanze ukagirango police turishimye?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)