RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Amafoto-APR FC itakaje amanota kuri Pépinière ya nyuma
Print Comments: 48 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ibihe biha ibindi, ni ko umunyarwanda rimwe yicaye akavuga, gusa uyu mugani wonyine ubanza udahagije kugirango usobanure ibikomeje kuba kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Umukino ku wundi, ibyumweru biri gutambuka gusa imikinire ni imwe, APR FC ntabwo ikiri yayindi.

Ubwo Jimmy Mulisa n’abasore be banganyirizaga i Nyamagabe ku munsi wa 16 wa shampiyona, ni bake babitinzeho, kuko no mugihe cya APR FC ikomeye ntabwo byabaga byoroshye gukura amanota ku bibuga nk’icya Nyagisenyi. Icyo benshi batamenye ariko, ni uko iyo yari intangiriro y’iminsi igoye gusobanura ku mufana wa APR FC, igoye kumvikana ku mukunzi wa ruhago, iminsi ikomeje gushimisha abakeba.

APR FC ikomeje gushimisha abakebaAPR FC ikomeje gushimisha abakeba

Intsinzi kuri Mukura, ni yo ikipe ya APR FC yabonye yonyine mu mikino umunani iheruka gukina, harimo iyo yatsinzwemo na Gicumbi ndetse inanganyamo na Musanze. Aho ariko byashoboraga kubisobanura, cyane ko n’ubusanzwe Gicumbi igora amakipe makuru, mu gihe Musanze bigaragara ko yahindutse bihagije ugereranyije n’imikino ibanza, gusa kuri Pépinière ntakindi iyi kipe yasabwaga uretse gutsinda.

Umukino nyamara ubwawo werekanye ibindi, iyi kipe yo ku Ruyenzi, ni yo yatangiranye imbaraga ugereranyije na APR FC yari mu rugo. Abakinnyi nka Gakuru Jean Claude, Nduwimana Michael na Mugisha Gilbert, bagiye babona amahirwe yo kugerageza umunyezamu Emery Mvuyekure wari wongeye kugirirwa icyizere.

Nubwo bitahise bibyara umusaruro, Pépinière yari yanihariye umupira, yaje gusogongera ku mbuto z’ibyo yarimo ibiba mu gice cya mbere cyose, ubwo ku munota wa 45 w’umukino, Nduwimana Michael yanyuraga muri ba myugariro ba APR FC nk’uwogoga ubwatsi bwe, ni ko kwisanga asigaranye na Mvuyekure na we utashobora kugira icyo akora ku mupira yari aturukanye kure, icyashoboye kuwutangira cyonyine, ni urushundura rw’izamu rya APR FC. 0-1 Ni uko igice cya mbere cyashojwe.

Mu gice cya kabiri, nkuko byagenze kuri Musanze, APR FC yaje yongeyemo imbaraga ndetse isatira ngo ibe yakwishyura ndetse birangira ibigezeho Sekamana Maxime ashobora kwishyura Pépinière.

1-1 umukino usojwe henshi hibazwa iherezo ry’ibi, niba ikibazo ari abakinnyi badashoboye, umutoza udakwiye cyangwa imicungire, cyangwa se wenda byose. Gusa igihari, ni uko umugani wa cya gikeri ubanza ari ukoga magazi, kuko amazi atakiri yayandi...

Agahinda gakomeje kugaragara ku bakinnyi b'ikipe ya APR FCAgahinda gakomeje kugaragara ku bakinnyi b’ikipe ya APR FC

Irebere amafoto y’umukino

Sibomana Patrick Papy yitegura gutera CornerSibomana Patrick Papy yitegura gutera Corner Bizimana Djihad yakoze ibishoboka birangaBizimana Djihad yakoze ibishoboka biranga Pépinière imaze kubona amanota atandatu mu mikino ine iheruka mu gihe yari yakusanyije ane muri 16 yabanjePépinière imaze kubona amanota atandatu mu mikino ine iheruka mu gihe yari yakusanyije ane muri 16 yabanje

Mu kibuga byari ishiraniroMu kibuga byari ishiraniro Abakinnyi ba Pépinière bishimira igitego cyo ku munota wa nyuma w'igice cya mbereAbakinnyi ba Pépinière bishimira igitego cyo ku munota wa nyuma w’igice cya mbere Abakinnyi ba APR FC bakomeje kwibaza ibiri kubabahoAbakinnyi ba APR FC bakomeje kwibaza ibiri kubabaho Rutanga Eric yari yongeye kugirirwa icyizereRutanga Eric yari yongeye kugirirwa icyizere Aimable mu gikorwaAimable mu gikorwa Rutanga Eric yari yongeye kugirirwa icyizereRutanga Eric yari yongeye kugirirwa icyizere APR FC yokeje igitutu kuri Pépinière mu gice cya kabiriAPR FC yokeje igitutu kuri Pépinière mu gice cya kabiri Bimaze kumenyerwa, uko iminota igenda igana ku musozo, ni ko abakinnyi b'ikipe imwe muri ebyiri zikina batangira kujya ku butakaBimaze kumenyerwa, uko iminota igenda igana ku musozo, ni ko abakinnyi b’ikipe imwe muri ebyiri zikina batangira kujya ku butaka Mulisa Jimmy ntabwo yahiriwe n'ibihe bye muri APRMulisa Jimmy ntabwo yahiriwe n’ibihe bye muri APR Pépinière mu isura nshyaPépinière mu isura nshya APR FC yari yagaruye mu kibuga Rusheshangoga na Emery APR FC yari yagaruye mu kibuga Rusheshangoga na Emery 1-1 ni ko namakipe yatandukanye1-1 ni ko namakipe yatandukanye

aldo Kuya 21-03-2017 saa 23:11'

turababaye abafana ba apr fc gusanyine nibarebe aho ikibazo kiri KBS gusanyine abakimyi nabo bisuzume KBS kko bafitemwo uruhare cyane kdi nabatoza bumvikane merci

try Kuya 21-03-2017 saa 00:34'

nababwiye kareko reyo arishyaka rya poritike muti hoya nimurebe kurubuga veritasinfo muramenya ukuri urwo rubuga nurwabahezanguni basabitswe ningengabitekerezo ya jenoside nigihe Apr yakurwagamo na zanako barishimye ngo harabafana bagaragaje icyo batekereza kiri reta ngaho nimurebe namwe

Comanda Kayitare Kuya 20-03-2017 saa 21:46'

Ahobwo njye nakibaza ndavuga gikona ngo " cyaba gisize inkuru iki imisozi. kuko ndabona iri kunyonyomba igenda gisatira iherezo ryacyo, rimwe namye mbwabwira.

rulove Kuya 20-03-2017 saa 21:05'

Erega abanyamahanga si bo bakina gusa ahubwo ikipe ishobora gupfa mu mpande zitandukanye: federation-komite- ubutoza- abakinnyi- abafana; yewe nubwo wagira agafaranga ukorera muri system mbi byakugora!

david Kuya 20-03-2017 saa 19:26'

APR Widusebya kbs ayo twarize arahagije

ERISA Kuya 20-03-2017 saa 16:09'

NERISA APR NIYICYARANE NAKOMITE BAREBE AHOBIMFIRA

Musesenguzi Kuya 20-03-2017 saa 15:50'

Nabibabwiye hakiri kare ko Jimmy adashobora kurangiza shampiyona.
APR ubu igiye gukubitwa umusubizo.
Kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Useka neza ni useka nyuma!

titi Kuya 20-03-2017 saa 13:54'

Amategeko nahinduke hemerwe abanyamahanga4 kuri match na APR ibazane maze murebe ngo Championat itaha uko yazaba ikomeye cyane gusa bashyireho kirazira kuba Arbitre babogama ukuri gushyigikirwe apana amafuti ya kata nibiba na ngombwa Camera zishyirwe impande zose kubera bicike hongerwe Frw yagaciro k’igikombe kabe 60.000.000 utsinzwe abone25 maze murebe ngo stade ziruzura umutekano ukaba mwiza kuko byaragaragaye ko uhungabanywa nibyo ba arbitre bakora ntibyishimirwe kuko byabaga bidahwitse.

Picu Kuya 20-03-2017 saa 11:57'

Buriya rero mbona abafana musigaye aha mu gihugu muteye impungenge.Umupira w’u Rwanda mwawuhinduye nk ’amashyaka neza neza.Bantu mufana rayon ubu aka kanya muribagiwe koko?Mwagiye mugabanya kuvuga koko?ubu se amaherezo muzatwara ibikombe bingahe?mufite bingahe se?

Bayobozi ba APR namwe mbisabire ikintu kimwe:kuki mutwicira ikipe?erega si iyanyu mama?ni iy’abakunzi bayo kuko nanjye yashinzwe mpari kandi ntekereza ko mukwiye guha ikipe ubwinyagamburiro na politique sportive apana militaire.Mushatse ikipe yacu yakomera ku rwego rwa ba TP MAZEMBE.Ariko nimukomeza kuyitwaza inkoni y’icyuma ntaho izagera ahubwo izanasenyuka vuba.

abatoza badashoboye,abakinnyi ,abayobozi nka Camarade........mwidusenyera ikipe

Mbwire gato FERWAFA na MINISPOC.Muhe FERWAFA ubwisanzure ikorere mu mucyo,iyoborwe n’ababishoboye hapana agatsiko ka bamwe.MURAKOZE

Damien Kuya 20-03-2017 saa 10:23'

Ibihe nkibi bibaho,uko aguye siko ameneka.
Ikibazo so ukugwa ahubwo nukumenya uko waguye kandi ukabyuka.

Gusa congs kuri rayon thus a nice moment to gain this trophy

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)