RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Mulisa asanga abakinnyi ba APR FC baramaze guta icyizere
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa abona ibintu bitameze neza ndetse ntiyiyumvisha impamvu ikipe nka APR FC imaze imikino igera kuri itanu yose idatsinda, gusa ngo icyo abona kitagenda neza ari uko abakinnyi bamaze guta icyizere.

APR FC yakiriye Pépinière mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse biba imikino ine yikurikiranya ikipe ya APR FC itabona amanota atatu muri shampiyona.

APR FC ya kabiri na Pepiniere FC ya nyuma, bagabanye amanotaAPR FC ya kabiri na Pepiniere FC ya nyuma, bagabanye amanota

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Mulisa utoza APR FC yavuze ko atiyumvisha impamvu iyi kipe igeze ku mikino nk’iyi idatsinda mu gihe ngo asanga abakinnyi baramaze guta icyizere, ariko mubyo arimo guhangana nabyo cyane; ni ukugarurira abakinnyi icyizere.

“Ntago bimeze neza kumva ko tumaze imikino niba ari itanu tudatsinda, kuri njyewe nk’umutoza ntago binshimishije niko nabikubwira. Mu by’ukuri guta ikizere ku bakinnyi nabyo birimo urabona y’uko barimo barakinira ku gitutu ariko ndimo ndagerageza kubaha icyizere kuko mba nabibabwiye burya iyo nta muntu uguha ikizere nibwo wiha ikizere.”- Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC nyuma yo kunganya na Pépinière.

Mulisa amaze igihe atabona intsinzi muri shampiyonaMulisa amaze igihe atabona intsinzi muri shampiyona

Ku ruhande rwa Muhoza Jean Paul utoza Pépinière we ngo umukino yawubonye neza kuko warufite icyo uvuze gikomeye kuko yifuzaga kuva ku mwanya wanyuma; ”Umukino wanjye na APR ni umukino wari umeze neza kuko wari ufite icyo uvuze ku mpande zombi ariko kuri njye numvaga ko ari umukino ku rwego rwa tekinike numvaga ko ngomba kuwutegura nk’indi yose ariko wajya ku rwego rw’uburyo mpagaze ninjyewe wagombaga kuba nkomeye cyane”.

Jean Paul utoza Pepiniere FCJean Paul utoza Pepiniere FC

Uyu mukino wasize ikipe ya APR FC ku mwanya wa kabiri (2) n’amanota 41, mu gihe Pepiniere FC ikomeje kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota cumi na rimwe (11). Rayon Sports yo iracyayoboye urutonde n’ubwo igifite imikino itatu itarakina.

Ganza peterkid Kuya 23-03-2017 saa 15:02'

How are you, njye mbona igituma APR FC idatsinda ntabushake bwabakinnyi ,kondi nkabona byaba byiza baguze byibura abataka babiri bari kuri level yo hejuru bakareka umutoza. murakoz

rulove Kuya 21-03-2017 saa 08:18'

APR FC irerekana urwego rw’umupira w’amaguru mu banyarwanda. bivuze ko aho tugeze tutabasha gutsinda ibindi bihugu n’iyo byaba bihagarariwe n’abakinnyi 3 mu kibuga! Sinzi niba umutoza mu Amavubi azahamagara abanyamahanga bakina mu Rwanda bakogoga kandi na bo bashobora kuzasubira inyuma bitewe n’abo bakina na bo! APR FC ifata urufito rw’amafaranga igatoranya abagombye kuba bazi gukina mu banyarwanda ikabaha buri kimwe cyose ariko nta musaruro bari gutanga! APR FC yakagombye kuba ifite nibura 3/4 by’Amavubi ariko birababaje.

Musesenguzi Kuya 20-03-2017 saa 15:48'

Nabibabwiye hakiri kare ko Jimmy adashobora kurangiza shampiyona.
APR ubu igiye gukubitwa umusubizo.
Kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Useka neza ni useka nyuma!

Emmanuel Kuya 20-03-2017 saa 13:24'

Arko c ntimuzi iby’igikona koko kizayakuramo umunsi umwe arko njye sindabyemera baragirango bazabone uko bacyubararaho muri champion zitaha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)