RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Abatoza 12 bahawe Licence A basabwa kurandura amarozi muri ruhago y’u Rwanda
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abatoza 12 batoza ndetse n’abatoje amakipe yo mu cyiciro cya mbere bagejejeweho Licence A za CAF nyuma yo kumara imyaka itanu bafata amasomo yo kujya mu cyiciro cyo hejuru cy’ubutoza kuri uyu mugabane.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, cyabereye ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, aho byari biteganyijwe ko kibanzirizwa n’ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu mushya Antoine Hey, gusa bikaza kurangira iki kiganiro gisubitswe kugira ngo hanozwe neza iyi gahunda y’abatoza.

Abatoza bahawe Licence zisinyweho n'uwahoze ari Perezida wa CAF Issa HayatouAbatoza bahawe Licence zisinyweho n’uwahoze ari Perezida wa CAF Issa Hayatou Ferwafa yabanje gusaba imbabazi ko umutoza w'ikipe y'igihugu atabonetseFerwafa yabanje gusaba imbabazi ko umutoza w’ikipe y’igihugu atabonetse Mabombe atangaza ko byasabye imbaraga nyinshi ngo iki gikorwa kigerwehoMabombe atangaza ko byasabye imbaraga nyinshi ngo iki gikorwa kigerweho Diregiteri wa siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yasabye abatoza guca amarozi mu mupira wacuDiregiteri wa siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yasabye abatoza guca amarozi mu mupira wacu Perezida wa Ferwafa we yasabye abatoza kwitondera ibyo bavuga mu itangazamakuruPerezida wa Ferwafa we yasabye abatoza kwitondera ibyo bavuga mu itangazamakuru

Aba batoza bahawe iyi Licence, ni abashoboye gutsinda ikizamini cyakozwe umwaka ushize, nyuma y’ibyumweru bibiri bigishwa n’inzobere ya FIFA, Mukeba Joseph, wafatanyaga na Mupenda Mohsin ukomoka i Burundi hamwe n’umunyarwanda Antoine Rutsindura.

Mu ijambo rye, uhagarariye abatoza mu Rwanda Rukundo Eugene,yahanuye aba batoza bahawe Licence A kuri uyu munsi, ko ari intambwe bateye ikomeye gusa ko ari bwo urugendo rutangiye, bityo ko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbwire abatoza ngo bumve ko ari imfura ko igihugu kibatezeho umusaruro kugira ngo nihagira abandi baturambagiza bazasange turi abanyamwuga.”

Ibibazo biba mu makipe murabindusha ariko ndagira ngo mubishyire inyuma mwebwe mukomeze mube abanyamwuga. Mwebwe mushyire umutima ku kazi mwerekane ko muri ku rwego rwa Licence A.”

Bugingo Emmanuel, diregiteri w’imikino muri Minispoc, we yasabye abatoza gukora cyane gusa anashimangira ko bagakwiye gukora ibishoboka bakarandura umuco mubi w’amarozi umaze koreka umupira w’u Rwanda.

Bugingo yagize ati: “Mu minsi ishize umupira wacu waramamaye ku isi yose atari uko ikomeye, ahubwo ari ukubera amarozi.

Ni ibintu bibabaje kumva tugifite iyi myumvire, twumva ko abantu baraye mu marimbi cyangwa hari ibintu bazanye ku kibuga. Ibyo turabizi ko bitakorwa n’abakinnyi abatoza batabizi. Bityo turabasabye murebe uburyo mwabica burundu”.

Turizera ko mu kubona izi Licence mutakoresheje amarozi, ku bwibyo mugende mutange ubumenyi mureke amarozi.”

Muri rusange, abatoza 17 ni bo batangiye aya mahugurwa, gusa 12 ni bo baje gutsindira kubona izi Licence.

Aba barimo Mashami Vincent wa Bugesera wabaye uwa mbere agakurikirwa na Cassa Mbungo Andre kuri ubu utoza ikipe ya Sunrise mu gihe uwa gatatu yaje kuba Habimana Sosthene. Abandi batoza baje gukurikiranani Eric Nshimiyimana waje ku mwanya wa kane,mu gihe aba gatanu babaye babiri Seninga Innocent na Justin ba Police FC.

Abatoza ba karindwi banganyije amanota barimo Okoko Godefroid wa Gicumbi, Yves Rwasamanzi wa APR FC, Kayiranga Baptiste na Bizimana Abdu Bekeni utoza Virunga yo muri Congo Kinshasa. Abatoza babiri basigaye ni Mbarushimana Abdu na Ally Bizimungu.

Hitimana Thierry, Gatera Alphonse,Gatera Mussa, Ruremesha Emmanuel na Sogonya Hamiss Kishi bose bazasubira mu masomo nyuma yo kudatsinda ikizamini.

Ku ruhande rwa Ferwafa perezida w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent De Gaulle yagiriye inama abatoza kwitondera ibyo babwira abanyamakuru kuko hari ubwo babihindura mu gihe bagomba gukora ibishoboka bagashyira mu ngira ibyo bize kuko bizagirira inyungu igihugu.

Yagize ati: “Turi mu bihugu bike bifite abatoza bafite Licence A. Turabasaba kugendera kuri ibi mukazahesha ishema igihugu kuko ejobundi bazaba baza kubarambagiza”.

Cassa Mbungo amugwa mu ntegeCassa Mbungo amugwa mu ntege Sosthene Lumumba arakurikiraSosthene Lumumba arakurikira Seninga Innocent na we yahawe LicenceSeninga Innocent na we yahawe Licence Kayiranga Baptiste ni umwe mu babonye Licence AKayiranga Baptiste ni umwe mu babonye Licence A Bekeni utoza i Congo yari ahabayeBekeni utoza i Congo yari ahabaye Abdu Mbarushimana ni we wari uhagarariye abo mu cyiciro cya kabiriAbdu Mbarushimana ni we wari uhagarariye abo mu cyiciro cya kabiri Ally Bizimungu na we yahawe impamyabumenyi yeAlly Bizimungu na we yahawe impamyabumenyi ye Abatoza basabwe kudasanzira bagakora cyaneAbatoza basabwe kudasanzira bagakora cyane Cassa Mbungo wa Sunrise yasabye ababa muri siporo gutahiriza umugozi umweCassa Mbungo wa Sunrise yasabye ababa muri siporo gutahiriza umugozi umwe

charles Kuya 22-03-2017 saa 11:55'

felestation kuri abobato bahawe lisanse bazazikolesheneza ntibazirale


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)