RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 22:53'  -  Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 29:30'  -  Rayon Sports ntiramenya igihe izakinira na Rivers United  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa
Antoine Hey yananiwe kumvikana na Ferwafa ku kibazo cy’abazamwungiriza
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, atangaza ko kugeza magingo aya ibiganiro bitameze neza hagati y’umutoza ugomba kuzatoza Amavubi mu minsi iri imbere, Antoine Hey, ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Antoine Hey, yagombaga kwerekwa itangazamakuru kuri uyu wa mbere gusa birangira uyu muhango wimuriwe kuwa kabiri, aho Ferwafa yatangaje ko byahuriranye na gahunda yo guha Licence A abatoza bazikoreye bigatuma badashobora kubangikanya ibi bikorwa byombi.

Ibya Antoine Hey kuri ubu ni agatereranzambaIbya Antoine Hey kuri ubu ni agatereranzamba

Ibi ariko Ferwafa ikaba yabitangaje mu gihe nubundi kuri gahunda yari yatanzwe ibi byombi byari byatekerejwe, aho amakuru Ruhagoyacu ikura ahantu hizewe avuga ko impamvu ya nyayo yo kuterekana uyu mutoza ari uko atari yashyira umukono ku masezerano kubera ingingo zimwe na zimwe atari yumvikanaho n’abayoboye imikino mu Rwanda.

Ku ikubutiro, Antoine Hey byari biteganyijwe ko azakorana n’abatoza babiri b’abadage bungirije, aho byavugwaga ko bazajya bamara igihe kinini bari mu Rwanda bategura ikipe y’igihugu. Uyu, bikaba akaba yari bugenerwe umushahara w’amadorali ya Amerika ibihumbi 20(20 000$), igice cyayo kikazajya gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubudage.

Ubwo yageraga mu Rwanda ariko, uyu Mudage yaje kubwirwa ko agomba kungirizwa n’abatoza b’abenegihugu, kuko ubushobozi bwaba burenze kuri abo batoza b’abera. Amakuru atugeraho ariko, avuga ko Antoine Hey yaba adakozwa iki gitekerezo, aho yasabye Ferwafa kuvugana n’Ubudage niba butafasha mu kwishyura n’abo batoza b’abungiriza. Kuri ubu hakaba hategerejwe umwanzuro w’Ubudage aho icyemezo cyanyuma kuri ibi kiri bufatwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Ferwafa yakunze gukoresha abatoza b'abanyarwanda mu kungiriza abazunguFerwafa yakunze gukoresha abatoza b’abanyarwanda mu kungiriza abazungu

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, yadutangarije ko kuba umutoza ateretswe itangazamakuru kuri uyu munsi bidafite aho bihuriye no kudasinya amasezerano na Ferwafa, ahubwo ko ari uko byahuriranye no gahunda yo guha Licence abatoza.

Ayo makuru (yo kudasinya amasezerano) ntabwo nyazi. Icyo natangaza ni ibyo Perezida wa Ferwafa yatangaje ko umutoza azerekanwa ejo”.

Ubwo Ruhagoyacu yamubazaga ubugira kenshi niba umutoza yaba yarangije gusinya amasezerano, umuvugizi wa Ferwafa yavuze ko ntacyo yabitangazaho, kuko nubundi kuri uyu wa mbere gahunda yari ihari hatari harimo gusinya amasezerano.

Mu gihe impande zombi zaramuka zumvikanye, umutoza w’Amavubi akaba noneho azerekwa itangazamakuru kuri uyu wa kabiri saa 15:00 ku cyicaro cya Ferwafa.

saisa Kuya 22-03-2017 saa 09:59'

jye na muha Murisa agakomeza imihigo.

aldo Kuya 21-03-2017 saa 22:35'

nibikwiye KBS ko umuntuyaza kwaka akazi agategeka abagatanga bamuhe abanyarwanda kko nabo barabishoboye cyanee KBS kdi bazabikora cyane too

Willy Kuya 21-03-2017 saa 13:33'

Biratangaje ariko FERWAFA na Ministeri bagomba kwihesha agaciro ndetse bakanagahesha tese abenegihugu uwo mutoza w’umwera n’ubundi nta gikombe cy’isi aje kutujyanamo niba yanze abirabura bene wacu b’abanyarwanda ngo bamwungirize nibamureke agende ariko ubundi ibyo bihumbi cumi ntibyabona umutoza w’umwirabura kandi ufite ubumenyi ako ni agasuzuguro kabi asubire iwabo abanyarwanda barahari harabura kubaha ikizere gusa

Marshall Kuya 21-03-2017 saa 11:47'

Nta Colonialisme irenze kuguha umutoza ndetse bakanagufasha kumuhemba ahahahhhhahhh
niba ntibeshye hari aho uzi u rwanda rwatanze umukozi mu kindi gihugu hanyuma rukajya runamwiyishyurira?
ariko africa turatekereza iki koko? ubu ngo ntiwashyiraho umutoza w’umunyarwanda akabyica tuzi ko ari umwenegihugu?

eliya Kuya 21-03-2017 saa 09:28'

abanyarwanda nibamwungirize kuko Nazi umuco w’abakinnyi,Nazi abakinnyi natemera abanyarwanda mumureke n,abacu ntibabonye licence za Caf se.Abungiriza Mashami,na eric

Ezechiel Kuya 21-03-2017 saa 08:37'

Uyu mutoza ndabona nta gahunda afite.Niba aziko aje gutoza abanyarwanda kuki atemera sbungirizs b’abenegihugu abo badage bazi abakinnyi bacu kuturusha twe twabareze tuzi imikinire yabo? Kabone niyo baba baduha izo nkunga zabo ntibakwiye kutubuza uburenganzira igihe cya colonialisme cyararangiye niyanga mumureke FERWAFA ikoreshe abacu nabo barashoboye dukwiye kwigira no kwihesha agaciro nkuko nyakubshwa our President ahora abidutoza nubundi n’abo dufite mwibuke ko bazamuwe na Eric na Baptiste nubundi ywarabibonye ko abo bazungu baza bakadusubiza inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)