RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Ibyiza ikipe ya FC Barcelona igenda igeraho abakinnyi babikesha n’abagore babo
Print Views: 12460 Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Nyuma yaho ikipe ya FC Barcelona yegukaniye igikombe cya Champions League, itsinze ikipe ya Manchester United ibitego 3-1.

Nyuma y’icyo gikombe abakinnyi bafashwe nk’intwari, buri muntu wese yarabashimiye, ariko icyo abantu bibagiwe nuko hari imvugo igira iti: Nyuma y’ibyiza umugabo yagezeho haba hari umugore we.

Niyo mpamvu RuhagoYacu igiye kubagezaho, abagore b’abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona, ibanza mu kibuga banagize uruhare mu kubana neza n’abagabo babo bigatuma banagera kuri byinshi.

Victor Valdes (Yolanda Cardona)

Umuzamu w’ikipe ya FC Barcelona afite imyaka 20, akundana na Yolanda Cardona.

Yolanda yanabyaranye na Valdes umwana w’umuhungu mu kwezi kwa munani 2009.

Uwo mwana yiswe izina rya Dylan Valdes, uwo mugore wa Valdes akunda kugira inama umugabo we ngo bagere ku byiza. ........................

Gerard Pique (Shakira)

Uyu mukinnyi ukina inyuma, ufitanye ubunshuti na Shakira, bahuriye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’epfo.

Pique kuva yakundana na Shakira akomeje kwitwara neza mu kibuga, Shakira bwa mbere yemera mu ruhame ko akundana na Pique, hari mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka 2011.

Shakira akunda no kuganira na Pique ibijyanye n’umupira, iyo amubwira ngo uyu munsi wakinnye neza cyangwa se hari aho wakoze amakosa, bigatuma uwo mukinnyi arushaho kwikosora. .........................

Carles Puyol (Malena Costa)

Umusaza Puyol we kuva mu mwaka 2010, akundana n’umukobwa mwiza witwa Malena Costa .

Uwo mukobwa nawe akunda kubwira Puyol kwitwara neza mu kibuga ndetse no gukora imyitozo ku gihe, buri gihe iyo FC Barcelona yakinnye neza, Puyol atangaza yuko itsinzi ayikesha uwo mukobwa, barapanga kuzakora ubukwe mu minsi ya vuba.

..........................

Eric Abidal (Hayet Abidal)

Uyu mukinnyi wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yashakanye na Hayet Abidal mu mwaka 2007 kuva icyo gihe imikinore mu kibuga yariyongereye cyane.

Abidal yatangiye gukundana bakiri bato nuwo waje kuba umugore we, bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa. ...........................

Sergio Busquets (Vanesa Aguilera)

Busquets yagize ibihe byiza mu kibuga kuva yatangira gukundana na Vanesa Aguilera hashize igihe kinini, Busquets na Vanesa bakundanye kuva kera, ariko igitangaje nuko kugeza nubu batarasezerana imbere y’amategeko.

Xavi (Elsa Egea)

Uyu mukinnyi udakunda gushyira hanze urukundo rwe na Elsa Egea, ati amba hafi yo ikipe ya FC Barcelona yitwara neza ndetse niyo tutitwara neza.

Andres Iniesta (Anna Ortiz)

Anna Ortiz niwe wafashe umutima wa Iniesta, niwe umuha umunezero utuma yitwara neza mu kibuga nkuko abyitangariza, naho Anna nawe ati Iniesta n’intwari mu kibuga. ............................

Lionel Messi (Antonella Roccuzzo)

Nyuma yo kuvugwa ko akundana n’abakobwa beshi barimo Luciana Salazar, Claudia Ciardone na hata Cheryl Cole, we yemera ko mu bykuri umukobwa yihebeye ari Antonella Roccuzzo ukomoka iwabo mu gace bita Rosario, muri Argentine, uwo mukobwa ukiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza, Inshuti za Messi zemeza yuko ari umwe mu bamugira inama iyo hari ibyo yakosheje.

David Villa (Patricia Villa)

Villa we atangaza yuko atazi nimba hariho umugore mwiza nka Patricia Villa.

Babyaranye abana babiri , Zaida ufite imyaka 5 na Olaya ufite umwaka umwe., uwo mugore wa David Villa nawe yigeze kubaho umukinnyi w’umupira w’amaguru, ubu yarabiretse agira inama umugabo we.

Dani Alves (Dina)

Agira imbaraga mu kibuga kuko aba yavuye murugo abanye neza n’umugore we Dina, babyaranye abana babibiri Daniel na Victoria.

Alves afite igishushanyo cy’umwana we w’umuhungu mu gatuza, amejichora tatoo kifuani yenye jina la mtoto wake wa kiume, Alves ni umuntu ukunda cyane umuryango we.

Pedro (Carol)

Akundana Carol, yemeza yuko kuba umupira we ugenda urushaho gukura abikesha Carol, kuko babanye neza kandi amugira inama nyishi mu buzima nubwo atazi neza ibya ruhago.

Ushobora kudukurikira ukoresheje Twitter cyangwa Facebook ukamenya amakuru yose y’imikino isaha ku yindi.

kagabo Kuya 8-07-2012 saa 01:01'

iyi nkuru ntabwo yuzuye, ko mutabatubwiye se bose?

dj campell Kuya 26-01-2012 saa 05:58'

sha uwa Abidal ni hatari tu mbega icuste we!!!!!!!!!,ahubwo Alves yarisondetse

alan Kuya 6-06-2011 saa 09:58'

kbsa mri abantu b’abagabo!!!!!!!!!keep it up arko umugore wa abidal yakwica!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye