N Madjaliwa
Nyuma yaho ikipe ya FC Barcelona yegukaniye igikombe cya Champions League, itsinze ikipe ya Manchester United ibitego 3-1.
Nyuma y’icyo gikombe abakinnyi bafashwe nk’intwari, buri muntu wese yarabashimiye, ariko icyo abantu bibagiwe nuko hari imvugo igira iti: Nyuma y’ibyiza umugabo yagezeho haba hari umugore we.
Niyo mpamvu RuhagoYacu igiye kubagezaho, abagore b’abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona, ibanza mu kibuga banagize uruhare mu kubana neza n’abagabo babo bigatuma banagera kuri byinshi.
Victor Valdes (Yolanda Cardona)

Umuzamu w’ikipe ya FC Barcelona afite imyaka 20, akundana na Yolanda Cardona.
Yolanda yanabyaranye na Valdes umwana w’umuhungu mu kwezi kwa munani 2009.
Uwo mwana yiswe izina rya Dylan Valdes, uwo mugore wa Valdes akunda kugira inama umugabo we ngo bagere ku byiza. ........................
Gerard Pique (Shakira)

Uyu mukinnyi ukina inyuma, ufitanye ubunshuti na Shakira, bahuriye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’epfo.
Pique kuva yakundana na Shakira akomeje kwitwara neza mu kibuga, Shakira bwa mbere yemera mu ruhame ko akundana na Pique, hari mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka 2011.
Shakira akunda no kuganira na Pique ibijyanye n’umupira, iyo amubwira ngo uyu munsi wakinnye neza cyangwa se hari aho wakoze amakosa, bigatuma uwo mukinnyi arushaho kwikosora. .........................
Carles Puyol (Malena Costa)

Umusaza Puyol we kuva mu mwaka 2010, akundana n’umukobwa mwiza witwa Malena Costa .
Uwo mukobwa nawe akunda kubwira Puyol kwitwara neza mu kibuga ndetse no gukora imyitozo ku gihe, buri gihe iyo FC Barcelona yakinnye neza, Puyol atangaza yuko itsinzi ayikesha uwo mukobwa, barapanga kuzakora ubukwe mu minsi ya vuba.
..........................
Eric Abidal (Hayet Abidal)

Uyu mukinnyi wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yashakanye na Hayet Abidal mu mwaka 2007 kuva icyo gihe imikinore mu kibuga yariyongereye cyane.
Abidal yatangiye gukundana bakiri bato nuwo waje kuba umugore we, bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa. ...........................
Sergio Busquets (Vanesa Aguilera)
Busquets yagize ibihe byiza mu kibuga kuva yatangira gukundana na Vanesa Aguilera hashize igihe kinini, Busquets na Vanesa bakundanye kuva kera, ariko igitangaje nuko kugeza nubu batarasezerana imbere y’amategeko.
Xavi (Elsa Egea)

Uyu mukinnyi udakunda gushyira hanze urukundo rwe na Elsa Egea, ati amba hafi yo ikipe ya FC Barcelona yitwara neza ndetse niyo tutitwara neza.
Andres Iniesta (Anna Ortiz)

Anna Ortiz niwe wafashe umutima wa Iniesta, niwe umuha umunezero utuma yitwara neza mu kibuga nkuko abyitangariza, naho Anna nawe ati Iniesta n’intwari mu kibuga. ............................
Lionel Messi (Antonella Roccuzzo)

Nyuma yo kuvugwa ko akundana n’abakobwa beshi barimo Luciana Salazar, Claudia Ciardone na hata Cheryl Cole, we yemera ko mu bykuri umukobwa yihebeye ari Antonella Roccuzzo ukomoka iwabo mu gace bita Rosario, muri Argentine, uwo mukobwa ukiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza, Inshuti za Messi zemeza yuko ari umwe mu bamugira inama iyo hari ibyo yakosheje.
David Villa (Patricia Villa)

Villa we atangaza yuko atazi nimba hariho umugore mwiza nka Patricia Villa.
Babyaranye abana babiri , Zaida ufite imyaka 5 na Olaya ufite umwaka umwe., uwo mugore wa David Villa nawe yigeze kubaho umukinnyi w’umupira w’amaguru, ubu yarabiretse agira inama umugabo we.
Dani Alves (Dina)

Agira imbaraga mu kibuga kuko aba yavuye murugo abanye neza n’umugore we Dina, babyaranye abana babibiri Daniel na Victoria.
Alves afite igishushanyo cy’umwana we w’umuhungu mu gatuza, amejichora tatoo kifuani yenye jina la mtoto wake wa kiume, Alves ni umuntu ukunda cyane umuryango we.
Pedro (Carol)

Akundana Carol, yemeza yuko kuba umupira we ugenda urushaho gukura abikesha Carol, kuko babanye neza kandi amugira inama nyishi mu buzima nubwo atazi neza ibya ruhago.
Ushobora kudukurikira ukoresheje Twitter cyangwa Facebook ukamenya amakuru yose y’imikino isaha ku yindi.
Kuya 18-05-2013 saa 07:13
Iminsi mibi ya Mourrinho muri Real ishojwe no gutsindirwa kuri Final ya Copa Del Rei
Kuya 17-05-2013 saa 06:53
David Beckham yasezeye umupira w’amaguru burundu
Kuya 14-05-2013 saa 00:47
Mancini yirukanywe ku munsi Man City yatwariyeho igikombe iheruka
Kuya 13-05-2013 saa 17:52
Nimba ukunda umutoza w’ikipe yawe ntuzifuze yuko agura umukinnyi wari Kapiteni muri Arsenal!!!
Kuya 13-05-2013 saa 15:42
Franck Ribery yatangaje ko atazongera kuvugisha Jerome Boateng !!
|
kagabo Kuya 8-07-2012 saa 01:01'
|
|
dj campell Kuya 26-01-2012 saa 05:58'
|
|
alan Kuya 6-06-2011 saa 09:58'
|
|
|
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |
iyi nkuru ntabwo yuzuye, ko mutabatubwiye se bose?