Jean Claude Umugwaneza
Umunyamakuru w’icyamamare hano mu Rwanda, Jean Lambert Gatare iyo yogeza umupira akabona ikintu kidasanzwe, akunda gukoresha amwe mu magambo ngo uyu muntu ntasanzwe, ntabaho ndababwiye, uyu si umuntu n’andi menshi akundwa n’abamukurikira.
Amagambo ajya kumera nk’aya twayatangarijwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya y’abanyonzi, bwana Godefrey Mhagama, ubwo amarushanwa yitiriwe kwita izina yasozwaga.
Uyu mutoza atangaza ubwiza bw’amarushanwa yabeye mu Rwanda yemeza ko adasanzwe ugereranyije n’igihugu kiyategura.
Uyu mutoza ati : « nitabiriye amarushanwa menshi yo muri afurika ndeba ubushyuhe(ambiance) buba buyagize haba muri Tanzaniya iwacu, uganda, kenya, afurika y’epfo, Senegali, Namibiya n’ahandi, abanyarwanda ntibabaho».
Nk’uko uyu mutoza abivuga ngo ntibisanzwe kubona imihanda iba yuzuye kuva i kigali ukagera i Rubavu abantu bogeza kandi bishimye ku buryo n’abakinnyi baba babukereye cyane bashyuhijwe n’imbaga iba abari inyuma.
Ku bw’uyu mutoza yifuza ko amarushanwa menshi yajya ategurwa neza nk’u Rwanda kuburyo bazagera k’urwego nk’urw’Iburayi.
Yagize icyo avuga kandi k’umukinnyi Daniel Teklehaimanot watsinze amarushanwa yo kwita izina ati :uyu mugabo si umuntu uri k’urwego rwa hano muri afurika bigaragara ko yabigize umwuga koko , kuko biboneka ko asumbije abandi urwego rw’imikinire».
Ntitwasoza iyi nkuru tutababwiye tumwe mudushya twaranze irushanwa kwita izina
1)Umwana yagonze imodoka
Ubwo amarushanwa yari ageze hafi yo ku Mukamira umwana muto yashatse kwambukiranya umuhanda atarebye neza aho imodoka zituruka agonga imodoka ya kwasteri(coaster), arababara agira n’udukomere duto.
Abari aho bemezeza ko ari amahirwe akomeye kuba iriya modoka itaramugonze kuko byari kuba ari ibintu bibi cyane, kuko bamwe bari batangiye kwifata mu maso bibwira ko yamugonze.
2) Rubavu yose yari mu icuraburindi kugeza saa mbiri z’ijoro
Mu gihe abasiganwa bageraga mu mugi wa Rubavu, baherekejwe n’abashyitsi benshi baturutse imihanda yose nta muriro w’amashanyarazi waharangwaga kugeza mu ma saa mbiri z’ijoro.
3) Daniel Teklehaimanot umugabo udasanzwe
Ubwo amagare yavaga i Rubavu yerekeza i kigali, abasiganwa bendaga kugera ishyorongi igikundi cyari imbere cyirangajwe imbere na Adrien Niyonshuti, uyu mugabo Daniel Teklehaimanot yarushwaga iminota igera kuri ibiri n’igice.
Uburyo yabafashe akanabanakinira na nubu riracyari ihurizo kubabireba, bemeza ko yagurutse nk’umwambi.
4)Umukino w’amagare uratangaje
Mwari muzi ko mu mukino w’amagare habamo ba rutahizamu(les attaquants),abo hagati (les milieux) na ba myugariro(les défenseurs) ?
Amagare: Irushanwa ryo kwita izina Daniel Teklehaimanot uwa mbere mu bihe byose
Ushobora kudukurikira ukoresheje Twitter cyangwa Facebook ukamenya amakuru yose y’imikino isaha ku yindi.
Kuya 14-05-2012 saa 03:53
Menya amateka y’ikipe ya APR FC
Kuya 3-01-2012 saa 07:45
Amategeko agenga umukino wa Kung Fu
Kuya 5-11-2011 saa 08:23
Ku myaka 16 gusa , NDAYISABA Fabrice Eto’o yigisha abana ruhago !!
Kuya 30-09-2011 saa 03:04
Amateka y’irushanwa ry’amagare Tour du Rwanda
Kuya 5-07-2011 saa 17:48
Nshozamihigo umuhungu w’umwami Rwabugiri ariwe munyarwanda wateye mu izamu bwa mbere igitego ?
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |