RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-02-2017 saa 15:11'  -  Basketball: APR yatsinze Ubumwe, The Hoops yihereranwa na IPRC South  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 20:45'  -  Rugby: Buffaloes yegukanye amanota 28 nyuma yo gutera mpaga  |  Yanditswe kuya 19-02-2017 saa 9:18'  -  Basketball: APR yananiwe kwihagararaho mu masegonda 30 ya nyuma, itsindwa na REG  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 20:25'  -  Bwa mbere mu mateka umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi  |  Yanditswe kuya 18-02-2017 saa 15:24'  -  Gustave uyobora FRVB yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda
Amateka y’irushanwa ry’amagare Tour du Rwanda
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

RuhagoYacu Team

Tour du Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare, rikorwa rizenguruka u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Rikaba ryaratangiye mu 1988.

Tour du Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY). Mu mwaka 2009 ryashyizwe kuri gahunda y’amasiganwa mpuzamahanga abera ku mugabane wa Afurika.

Amavu n’ amavuko ya Tour du Rwanda.

Mu myaka ya 1970 mu Rwanda haberaga imikino yo gusiganwa ku magare, igakorwa n’ abazungu babaga mu Rwanda, icyo gihe ayo masiganwa yaberaga mu mujyii wa Kigali gusa ikaba yarategurwaga n’ amashyirahamwe y’ abazungu babaga mu Rwanda.

Mu mwaka 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Ministere y’ umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bakomeje kwibaza uburyo bategura amarushanwa akomeye y’ amagare kandi abanyarwanda bakayagiramo uruhare rugaragara.

Muri uwo mwaka nibwo Karemera na bagenzi be bafashe gahunda yo gushinga Ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare.

Mu 1977 Karemera na bagenzi be baricaye bashyiraho amategeko yagenga iri shyirahamwe ryo ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Nyuma aya mategeko yaje koherezwa muri Ishyirahamwe mpuzamahanga y’ umukino wo gusiganwa ku magare (FIAC) yaje guhinduka UCI (Union International du Cyclisme) basaba kuba abanyamuryango, aho baje kwemerwa nyuma.

Muri uwo mwaka wa 1977 Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryahise ritangira imirimo yaryo, ritangira gutegura amarushanwa mato mato, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Rwamagana.

Iryo siganwa ryaje kuvamo ikitwaga Tour de l’ Est, aho abasiganwaga bavaga i Kibungo bakajya ku Rusumo bakagaruka i Kibungo mu mujyi.

Umunsi ukurikiyeho bagahaguruka i Kibungo bakajya i Nyagatare bakagaruka i Kibungo.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryakomeje ritegura amarushanwa hirya no hino mu gihugu. Haje gukurikiraho isiganwa ryitwaga Ascension des Milles Collines, aho abasiganwa bahagurukaga i Kigali bakerekeza i Butare, umunsi ukurikiyeho bakerekeza ku Kanyaru bagaruka bagahagarara i Nyanza, ku munsi wa gatatu bakava i Nyanza berekeza i Kigali rigahita rirangira.

Mu Rwanda hakomeje gutegurwa amarushanwa menshi. Amagare arakundwa cyane yaba ku banyarwanda bakinaga uwo mukino ndetse n’ abawurebaga.

Mu 1987 u Rwanda rwitabiriye imikino y’ Afurika yabereye muri Kenya, byaje gutuma abayobozi B’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare bagira igitekerezo cyo gukoresha isiganwa rinini nyuma yaho abakinnyi bari bamaze kumenyera gusiganwa ahantu harehare. Umwaka wa 1988 nibwo habaye irushanwa rya mbere, aho Abasiganwe bazengurutse igihugu cyose mu byiciro bitandukanye, maze iryo siganwa baryita Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda kuva 1988 kugeza 1990

Tour du Rwanda ya mbere yabaye mu 1988, icyo gihe yitabiriwe n’ abakinnyi bakiniraga mu Rwanda mu makipe atandukanye harimo ikipe ya Rwamagana, ikipe ya Huye, ikipe ya Ruhengeri, ikipe ya Sine El mail, buri kipe yazanaga abakinnyi 6.

Tour du Rwanda yo mu 1988 yatangiriye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ariko ntabwo yazengurutse u Rwanda rwose, icyo gihe icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye abakinnyi bagiyeyo basiganwa ariko ntibagaruka basiganwa no mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bigenda bityo.

Abakinnyi bajya mu Mutara bagarukiye ku isoko rya Kiramuruzi. Tour du Rwanda yakurikiyeho yabaye mu 1989, icyo gihe Tour du Rwanda yari imaze kumenyekana cyane ibyo byatumye yitabirwa n’ amakipe yari aturutse mu bihugu byo mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba ; Kenya, Uganda, Burundi, Tanzaniya n’ icyahoze ari Zaïre buri kipe yazanaga abakinnyi 6 biyongera ku makipe atatu y’ u Rwanda (ikipe ya Huye, ikipe y’ Akagera n’ ikipe yitwaga ikipe y’ Igihugu).

Tour du Rwanda yo mu 1990 yarabaye yitabirwa n’ amakipe yari yaturutse mu bihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba n’ amakipe yo mu Rwanda, icyo gihe hari ibyiciro bitakozwe bitewe n’ umutekano mucye waragwaga mu bice bimwe by’ igihugu kubera intambara yo kubohoza igihugu yari hagati y’ umutwe wa FPR Inkotanyi n’ ingabo za Leta.

Nyuma yaho Tour du Rwanda yahise ihagarara kubera intambara yari imaze kugera mu gihugu hose, yaje kongera gusubukurwa mu mwaka 2001. Tour du Rwanda kuva 2001 kugeza 2007.

Hashize imyaka 10 Tour du Rwanda yarahagaze, mu mwaka 2001 FERWACY yongeye kugira igitekerezo cyo gusubukura Tour du Rwanda. Tour du Rwanda2001 yarabaye yegukanwa na Nsengiyumva Bernard, kuva 2001 yakomeje kuba buri mwaka ikitabirwa n’ abakinnyi b’ abanyarwanda n’ abandi bo mu karere k’ iburasirazuba bw’ Afurika, Ruhumuriza Abraham yigaragaje cyane atwara Tour du Rwanda 4 zikurikirana kuva 2002 kugeza 2005.

Tour du Rwanda 2008

Tour du Rwanda 2008 yatangiye tariki ya 16/08/2008, ryitabiriwe n’ amakipe atandukanye harimo 2 y’ u Rwanda (Rwanda A na Rwanda B) n’ amakipe y’ ibihugu byo muri aka karere k’ iburasirazuba bw’ Afurika ( Burundi, Kenya, Uganda na Tanzanie).

Tour du Rwanda 2008 yabaye mu minsi 9, harimo ibyiciro 8 n’ umunsi umwe w’ ikiruhuko, ikiciro gito cyari gifite ibirometero 127, ikiciro kirekire gifite ibirometero 171, mu bakinnyi 35 batangiye harangije 31, muri iyi Tour du Rwanda nibwo hagaragaye ko ishobora kuza mu rwego rw’ amarushanwa yo gusiganwa ku magare mu rwego mpuzamahanga.

Perezida wa FERWACY Bayingana Aimable na komite ye bafashe icyemezo cyo gusaba ko Tour du Rwanda yashyirwa ku ngengabibe y’amarushanwa mpuzamahanga icyifuzo cyahise cyemerwa n’ishyirahamwe ry’ umukino wo gusiganwa ku magare kw’Isi UCI (Union Cycliste International).

Muri Tour du Rwanda 2008 umunyarwanda Niyonshuti Adrien yarigaragaje cyane abasha kurangiza ibyiciro 6 aba uwa mbere mu byiciro 9.

Uko ibyiciro byakozwe n’ iminsi byakoreweho.

  • 16/08/2008 KIGALI – CYANIKA (127Km)
  • 17/08/2008 CYANIKA – KIGALI (127Km)
  • 18/08/2008 KIGALI – KARONGI (142Km)
  • 19/08/2008 KARONGI – HUYE (164Km)
  • 20/08/2008 HUYE – KIGALI (148Km)
  • 22/08/2008 COURSE - CONTRE LA MONTRE NYAMATA - GASHORA
  • 23/08/2008 KIGALI – NYAGATARE (171Km)
  • 24/08/2008 NYAGATARE - KIGALI (171Km)

Abatsinze Tour du Rwanda 2008.

  • NIYONSHUTI ADRIEN (Rwanda)
  • BYUKUSENGE NATHAN (Rwanda)
  • GAHEMBA GODEFREY (Rwanda)

Tour du Rwanda 2009

Mu mwaka wa 2009 Tour du Rwanda yashyizwe kuri gahunda y’amarushanwa yo gusiganwa ku magare akinirwa ku mugabane wa Afurika, ibyo byatumye yitabirwa n’ amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika nandi yo ku mugabane w’ i Burayi no muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Iyi Tour du Rwanda yagenze neza yitabirwa n’ abakinnyi bibihangange, ibyo byatumye iza kwegukanwa n’ umukinnyi wo mu ikipe ya Maroc Adil Jelloul, umunyarwanda wa mbere yaje ku mwanya wa gatatu yabaye Niyonshuti Adrien.

Abatsinze Tour du Rwanda 2009.

  • Adil Jelloul (Maroc)
  • Saadoune Abdelaati (Maroc)
  • Niyonshuti Adrien (Rwanda)
  • Erragragui Mohamed (Maroc)
  • Ruhumuriza Abraham (Rwanda)
  • Chaoufi Tarik (Maroc)
  • Nderi Zakayo (Kenya)
  • Lahsaini Mouhcine (Maroc)
  • Uwimana Jean de Dieu (Rwanda)
  • Habiyambere Nicodem (Rwanda)

Tour du Rwanda 2010

Tour du Rwanda 2010 yitabiriwe n’ amakipe 15, izamo abakinnyi bibihangange barimo Teklehaimanot Daniel wari uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu marushanwa nyafurika ya 2010 yari yabereye mu Rwanda, harimo Jelloul Adil wari ufite umudari wa zahabu ya Tour du Rwanda 2009 yaherukaga.

Amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2010. Amakipe 2 yo mu Rwanda Akagera na Karisimbi, UCI continental Center,ikipe y’ igihugu ya Afurika y’epfo, ikipe y’ igihugu ya Cameroon, ikipe y’ igihugu ya Ivory Coast, ikipe y’ igihugu ya Kenya, ikipe y’ igihugu ya Misiri, ikipe y’ igihugu ya Libiya, ikipe y’ igihugu ya Maroc, ikipe y’ igihugu ya Eritreya, ikipe y’ igihugu ya Seychelles, ikipe y’ abakinnyi bo mu karere k’ ibiyaga bigari (Mixt Team Grands Lacs), ikipe yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Team Type I, amakipe abiri yo ku mugabane w’ i Burayi C.A. Castelsarrasin na Flanders Avia Team

Abatsinze Tour du Rwanda 2010.

  • TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea)
  • NATNAEL BERHANE Teweldemedhin (Eritrea)
  • JANSE VAN RENSBURG Reinardt (RSA) JELLOUL Adil (Maroc)
  • GRMAY Tsgabu Gebremaryam (UCC-MIX)
  • RUSSOM Meron (Eritrea)
  • TEKLIT Tesfai (Eritrea)
  • NIYONSHUTI Adrien (Rwanda)
  • GEBRESILASSIE Estifanos (UCC-MIX)
  • DEBESAI Frekalsi (Eritrea)

Inkuru dukesha Wikirwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 17
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports152436
02Apr FC151334
03As Kigali171033
04Police FC161131
05Bugesera FC17930
06Musanze FC17027
07Espoir FC16625
08Etincelles FC17-224
09Kirehe FC17-319
10Mukura VS17-619
11Kiyovu sports17-919
12Amagaju FC16-218
13Sunrise FC17-318
14Marines FC17-1018
15Gicumbi FC16-168
16Pepiniere FC17-225
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny12
02Nahimana Shassir11
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - RAYON flag
Nyagisenyi Stadium
Tuesday, 21 February 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - APR flag
Nyagisenyi Stadium
Friday, 17 February 2017 15:30
flag AMAGAJU 3 - 1 KIYOVU flag
 Hassan papy H. (1)
 Hussein S. (1)
 Kaite Y. (1)
  Isaac M. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 17 February 2017 00:00
flag ETINCELLES 0 - 0 MUKURA flag
 
Nyamata Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag BUGESERA 1 - 0 POLICE flag
 Mirafa N. (1)
 
Ruyenzi Stadium
Thursday, 16 February 2017 00:00
flag PEPINIERE 0 - 1 MUSANZE flag
  Peter O. (1)