RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Hamad Ndikumana Katauti yatandukanye n’umugore we Irene Uwoya!
Print Views: 7199 Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Nyuma y’ubukwe bw’igitangaza hagati y’umukinnyi wa filimi mu gihugu cya Tanzania Irene Pancras Uwoya hamwe n’umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Hamad Ndikumana ‘Kataut’.

Amakuru dukesha ikinyamakuru, Risasi nuko urugo rwabo rwasenyutse, ibyo byabaye ku cyumweru tariki ya 13/11/2011, nyuma yo gushakana urugo rwabo ruhoramo impaka nyinshi, ndetse na bimwe baba batumvikana.

Uwahoze ari umugore wa Katauti ubu arabarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam , mu gace bita Mbezi, aho yatangarije abanyamakuru ko yamaze gutandukana na Ndikumana Hamad.

Irene Uwoya abajijwe icyatumye atandukana n’umugabo we yatangaje yuko kuva yashakana na Katauti ngo ntarigera agira ibyinshimo mu buzima bwe! Ati sinigeze mukunda mbikuye ku mutima ngo kwemera gushakana nawe ni nkaho nabihatiwe.

Abajijwe nyuma yo gutandukana na Katauti arapanga iki mu buzima, ngo hari umuntu akunda cyane kandi yumva yaramwihebeye! naho kuba atandukanye n’umugabo yabanaga nawe yiteguye ate uko abantu bazabyakira: ati ndabizi ko abantu bazavuga cyane ariko ngo niwe wagiraga ikibazo cyo kubana n’umuntu adakunda.

Irene Uwoya ati ahubwo narihanganye kubana na Ndikumana Hamad imyaka ibiri n’igice. Ndikumana na Irene babyaranye umwana umwe witwa Krish ubu urerwa na nyirakuru.

Irene na Ndikumana basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Joseph Mutagatifu hari tariki ya 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ubukwe bwanditswe mu biyamakuru bitandukanye ko aribwo bukwe buhenze bwaba star bwabayeho mu gihugu cya Tanzania kuko bwatwaye Miliyoni 80,000,000 za mashilingi ya Tanzania.

Bahise bajya gutura mu gihugu cya Cyprus, mu mujyi wa Nicosia, aho Ndikumana yakinaga umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka AEL Limassol nyuma agakinira ikipe Apop Kinyras Peyias FC.

Tariki ya 8 Gicurasi 2010, Uwoya yibarutse umwana w’umuhungu bamwita (Krish) yamubyariye mu bitaro bya Regency, Upanga, Dar es Salaam.

Nubwo bari batuye i Burayi uwo mugore yagiye arangwa no kugaruka cyane mu gihugu cya Tanzania, aho yabwiraga umugabo we ari muri gahunda zo gukina Filimi ndetse Katauti yashatse ku mubuza ariko aramwangira!

Amafoto dukesha: Global Publishers

gatete eugene Kuya 2-04-2013 saa 08:41'

sorry katau uzabona undi wangu.abakobwa baraha .

paul Kuya 7-03-2013 saa 16:09'

katawuti yangije umutungo we wagombaga kuzamutunga mugihe kirekire. buriya uzabe umusitar ufite vision plus que future. ese urabona amad ubukwe bwara mwhagaze angahe? ubu se azigamye angahe? il faut gushishoza

-####- Kuya 13-12-2012 saa 05:11'

kataut nawe yamushatse abizi

Twe Kuya 7-11-2012 saa 04:52'

Yewe Jean,

Disi Dieudonné yatanye n’umugore we kera doreko umugore yibera no muri Amerika, gusa ishobora kuba afite undi mugabo nawe!!!!!!!

Jean Kuya 8-10-2012 saa 10:27'

ARIKO WA MUSTAR WACU WE WIRUKA NAMAGURU WARANZWE NO GUTWARA IMIDAR MYINSHI,

Disi Dieudonné
WE ARACYABANA NUMUGORE DA, KO MBONA ABASTAR BARANGWA NO KUGENDA MUMAGUTIYA HANYUMA BAGASENYA.

MUZAMUTUBARIZE NEZA, KUKO AMAKURU ARAVUGWA KO HAMBERE AHA BAMUBONANYE UMUZUNGU IKIGALI.

Karamira Joseph Kuya 4-10-2012 saa 13:33'

Ingo zabantu batari bake zaratewe n’umwansi yitwa satani. Kandi umuntu adasenga nawe Satani aramutera cane. Kandi ntihakagire uwufatira kuri ivyo vya Irene na Katauti. Hama namba koko barahezagiwe imbere y’Imana, bahukane bazi ko kizira gusubira kurongora uwundi mugore canke kurongogwa n’uwundi mugabo kuko bazoba bakoze icaha co gusambana kiretse namba bahora babikora. Ariko ntacaha kidaharigwa mugihe umuntu yisuzumye hama akihana

Djgoldenheart(Germany) Kuya 17-11-2011 saa 07:14'

Erega ibyo byago biri mungo zose zo kuri iyisi, ni ukubifata uko bimeze. kera ku bwa ba Sogokuru na Ba Nyogokuru na ba Byeyi bacu.iyo abantu bashingaga urugo, byerekanaga ko ni ukubaka umuryango wabo bakazatandukanywa nu rupfu. kuri Generations nshya , ni ukuzuza umurongo kandi bya baye ibyi izina. iyo Ushatse ukurusha za kashe ni ukumarana igihe gitoya gusa. na Benshi mbibona hano i Burayi, murashakana agahita abara imyaka muza marana igira nko kuri itatu hanyuma mugatandukana . ibyo kuvuga kuwo mutegarugori ngo ntabwo yamukundaga , ngo bashakanye kumuhato arabeshya . yashakaga kureba za kashe Uwo musore yari afite muri konte ye kugirango niba batandukanye ngo bazigabane, kurubungubu nta bagishakana kumihatire yaba Byeyi babo nka kera.Umuntu arishakira uwo akunda maze bagakundana nyuma bagashakana.Ntabyo kwihutirwa nkakera bikiriho. nareke kutubeshya cyangwa ngo abeshyere mwene wacu.

RUTAREMARA Jules Kuya 17-11-2011 saa 02:37'

Sha Katauti rwose nkwibwirire rwose nkimara kubana filme ya Oprah nkazakumva ko washakanye na Irene nukuri nahise nkugirira imbabazi nubwo rwose cyari igikobwa cyiza cyane gusa ngo ibirabagirana byose si zahabu.Mwana wacu wihangane waraturyohereje nka sportif ndababaye gusa humura Imana izagushumbusha undi .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye