RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Impamvu 5 zatumye Katauti atandukana n’umugore we!
Print Views: 4021 Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Iyo iza kuba nka Filimi, inkuru yo gutandukana kwa Irene Pancras Uwoya hamwe na Hamad Ndikumana ‘Kataut’yari kwegukana igihembo cy’umwaka 2011, amakuru dukesha Ijumaa icyo kinyamakuru cyakurikiranye iminsi 822 y’urukundo rwabo ndetse n’amabanga meshi yari yihishe inyuma y’urukundo rwabo.

Turetse ibyatangajwe na Irene Uwoya ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru, Risasi aho yatangaje yuko atakundaga Kataut!

Urugendo rw’urugo rwabo rwatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2009 rukarangira kuwa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2011 biragaragara yuko umugore atigeze yishimira icyo gihe cyose yamaranye n’umugabo.

Impamvu 5 zateye gutandukana

1. Irene Uwoya yashatse kwigenga ntiyabibona

Inshuro nyishi Irene Uwoya yakundaga kuvuga yuko gushakana na Katauti Ndikumana Hamad bimubangamira mu kazi ke, ndetse no gusohoka mu tubyiniriro nkuko byari bisanzwe.

Nyuma y’icyumweru kimwe amaze kubyara umwana w’umuhungu, Krish, icyo gihe yari kwa Mama we yatangaje yuko yifuza kuba yajya munzu babyiniramo mu ijoro, ati ariko ntibyamukundira kubera, umwana ndetse n’umugabo.

2. Yakubitwaga ingumi cyane

Nkuko bitangazwa na’abaturanyi ba Irene Uwoya bo mugace ka Mbezi Jogoo, Dar es Salaam, we ngo n’umugabo we bahoraga barwana ndetse bikagera naho Katauti amukubita ingumi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru , Ijumaa Wikienda ngo nyuma yo gukubitwa yahise atangaza yuko kuva tariki ya 14/11/2011 yahise arahira yuko atazongera gukubitwa nibwo yahitagamo gutana na Katauti.

3. Gufuha gukabije kwa Katauti

Byaragaragaye akenshi ko Kataut afuhira cyane umugore we Uwoya Irene, ngo niyo mpamvu yahoraga hafi ya telefone igendanwa y’umugore we acungana na ‘SMS zinjiraga iyo hazaga ubutumwa bugufi muri telefone bw’urukundo buturutse ku bandi bagabo ubwo imirwano yaratangiraga!

Irene Uwoya yigeze gutangaza ngo Hamad Katauti arafuha birenze urugero.

4. Ndikumana Hamad Katauti ngo yari afite undi mugore

Mu gihe Katauti yakubitaga umugore we, Irene Uwoya nawe yamushinjaga kuba afite undi mugore babyaranye mbere yuko ashaka uwo, Katauti yemeraga ko yigeze ku mugira ariko ibyabo byarangiye ko uwo mugore atuye mu Bwongereza.

5. Katauti kwimukira muri Tanzania

Irene Uwoya ntago yishimiraga gutura i Burayi mu gihugu cya Cyprus aho umugabo yakoreraga akazi niyo mpamvu yakundaga gukora ingendo zitarangira muri Tanzania yitwaje ko aje mu kazi ke ko gukina filimi, ibyo byatumaga Katauti nawe atabyishimira. Rimwe na rimwe yaba adafite akazi bikaba ngobwa ko bajyana Dar es Salaam, umugore kuriwe byaramubangamiraga cyane kuko mu migenzo y’abantanzaniya ntago ari byiza yuko umugabo ahora ashoreranye n’umugore.

Kiza Dayana Kuya 7-06-2012 saa 21:05'

Hongera sana uwoya.
Umewatoa a hibu kwa waigizaji wafilamu inchini T.Z .
Ni Kiza dayana. American Oregon

zanele Kuya 20-11-2011 saa 07:06'

uwo mugore numusenzi sana none wambwira ko ari gute wabura gufuhira umuntu niba umukunda? Hita nawe wibaza uburyo biba bimeze kumuntu wumva wihebeye maze unsubize niba we ataramufuhiraga ubwo ntiyamukundaga nyine sinumva ko umuntu ukunda waterera iyo ngo nukujyirango utagaragaza ko ufuha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye