RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Amategeko agenga umukino wa Kung Fu
Print Views: 493 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

RWANDA KUNG-FU/ WUSHU FEDERATION

AMATEGEKO RUSANGE AGENGA IRUSHANWA/KURWANA, UBURYO BWO KURWANA N’IBIGENDERWAHO MU GUTSINDA.

INGINGO GUHERA KUYA 17 Y’AMATEGEKO YA IKF(International Kung Fu Federation)

- INGINGO YA 17: UBURYO BWO KURWANA

Uburyo bwo gusatira no kwirwanaho bwa SANSHOU(Bukurikije amategeko) bugomba gukoreshwa mu kurwana.

INGINGO YA 18: UBURYO BUBUJIJWE

  • 18.1. Gukubitisha umutwe, inkokora cg ivi cg se gukubita uwo muhanganye mufatanye
  • 18.2. Gutura umuntu hasi n’agatsinsino(ukamukubise ku mutwe), gukoresha ibigufu byinshi cg kumukubitira hasi yaguye.
  • 18.3. Gukubita umutwe w’uwo mukina uburyo ubwo ari bwo bwose igihe yamaze kugwa hasi.

  • INGINGO YA 19. AHANTU HABUJIJWE

  • Ku mutwe inyuma, ijosi no hagati y’amaguru.
  • INGINGO YA 20. IBIGENDERWAHO MU GUTSINDA

  • 20.1. Umukinnyi ahabwa amanota 2.
  • 20.1.1. Iyo uwo bakina agiye hanze y’ikibuga(kubera kurushwa imbaraga)
  • 20.1.2. Iyo agumye guhagarara igihe yatuye uwo bakina hasi.
  • 20.1.3. Iyo akubise ku mutwe cg ku gihimba cy’uwo bakina akoresheje umugeri( leg technique) .
  • 20.1.4. Iyo atuye uwo bakina hasi abishaka kandi amuteze yaba umutego w’imbere cg uw’inyuma hanyuma agakurikizaho n’igiipfunsi(akimukozaho gusa).
  • 20.1.5. Iyo uwo bakina ahanwe kubera gusatirana ibigufu
  • 20.1.6. Iyo uwo bakina ahawe gasopo.
  • 20.2. Umukinnyi abarirwa inota 1.
  • 20.2.1. Iyo akubise uwo bakina ku mutwe cg ku gihimba akoresheje igipfunsi(fist tecnique)
  • 20.2.2. Iyo akubise uwo bakina ku kibero cye akoresheje technique y’akaguru(umugeri)
  • 20.2.3. Iyo aguye hasi nyuma y’uwo bakina
  • 20.2.4. Iyo atuye uwo bakina abishaka ariko ntabashe kongeraho igipfunsi.
  • 20.2.5. Iyo uwo bakina atabashije gusatira nyuma y’amasegonda 8 kandi yari abitegetswe.
  • 20.2.6. Iyo uwo bakina ananiwe guhaguruka nyuma y’amasegonda 3 atuwe hasi.
  • 20.2.7. Iyo uwo bakina yihanangirijwe.
  • 20.3. nta nota rihabwa umukinnyi.
  • 20.3.1. Iyo techniques akoresheje zidasobanutse ku buryo bugaragara.
  • 20.3.2. Iyo impande zombie(abakinnyi) bagwiriye inyuma cg mu kibuga icyarimwe.
  • 20.3.3. Iyo uwo mukina akwituyeho abishaka nka technique yo kurwana.
  • 20.3.4. Iyo umukinnyi akubise kandi bafatanye.

  • INGINGO YA 21. AMAKOSA N’IBIHANO

  • 21.1. AMAKOSA

  • 21.1.1. Umukinnyi akora ikosa rya technique;
  • 1) Iyo ashoreye uwo bakina cg akiruka amuhunga
  • 2)Iyo azamuye akaboko ke asaba guhagarika igice cy’umukino bitari ngombwa.
  • 3) Iyo atinza umukino abishaka.
  • 4) Iyo agaragaje ikinyabupfur gicye ku musifuzi cg ntiyubahe ibyemezo byabo.
  • 5) Iyo atambaye ibirinda amenyo cg akabikuramo cg se agakuramo uturindantoki twe(gants)
  • 6) Iyo atitaye kuri protocol.
  • 21.1.2. Umukinni akora ikosa ryo ku giti cye.
  • 1) Iyo asatiriye mugenzi we bahanganye mbere yo guhabwa uruhushya rwo gutangira cg nyuma y’uko babahagarika.
  • 2)Iyo akubise mugenzi we ahantu habujijwe.
  • 3) Iyo akubise mugenzi we bahanganye mu buryo butemewe.

  • 21.2. IBIHANO

  • 21.2.1. Kwihanangirizwa bibaho iyo habayeho ikosa ry technique
  • 21.2.2. Gasopo ihabwa iyo habayeho ikosa ry’umukinnyi ku giti cye.
  • 21.2.3. Umukinnyi ukoze amakosa yo ku giti cye 3 akurwa mu marushanwa.
  • 21.2.4. Umukinnyi ukiniye mugenzi we abishaka akamukomeretsa akurwa mu marushanwa yose kandi amanita ye akamburwa agaciro.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye