RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 27:59'  -  Perezida wa Ferwafa yasabye imbabazi abanyarwanda n’abakinnyi b’Amavubi  |  Yanditswe kuya 23-03-2017 saa 17:48'  -  Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 20:25'  -  Kapiteni w’Amavubi yikomye De Gaulle amusaba kwegura ku buyobozi bwa Ferwafa  |  Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 19:37'  -  Abayobozi 10 Perezida De Gaulle yajyanye mu mwiherero i Rubavu ntibavugwaho rumwe  |  Yanditswe kuya 21-03-2017 saa 30:46'  -  Amavubi ntabwo yagiye muri CAN, 2004 bari abanyamahanga- De Gaulle
Abakinnyi 10 bigaragaje mu mikino yindi nkuko Lionel Messi arimo yitwara neza muri Football
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Umukinnyi ukomeje gukora amateka atandukanye mu mupira w’amaguru, basigaye barahibye akazina ka Massiah wa Football bwana Lionel Messi, RuhagoYacu igiye ku kubagezaho abandi bakinnyi bakina indi mikino itari umupira w’amaguru, bagiye bakora nabo amateka atandukanye muri iyo mikino nkuko Messi nawe akomeje kubikora muri Ruhago.

BOXING -MUHAMMAD ALI

Hari itandukaniro ryo kuvuga no kugenda. Muhammad Ali yakoze byinshi mu mukino w’iteramakofe bitigeze bikorwa nundi mbere ye. Niwe muteramakofe wa mbere watsinze inshuro 3 ku bafite uburemere ku isi, ’The Louisville Lip’ Yakinnye imikino myinshi mu mateka yuwo mukino. Yakoresheje ubusitari bwe guharanira uburenganzira bwabirabura bo muri Amerika mu myaka ya 1960s. Muhamad Ali-The Greatest.

USAIN BOLT - Athletisme

Niwe muntu wasiga abantu bose batuye isi, kubera umuvuduko we mu matke yuwo mukino, Bolt yaciye agahigo mu gusiganwa muri metero 100 na 200: ntago yashyizeho rekodi ahubwo yarazangije, kuko ntago byigeze bibaho ibyo yakoze. Mu mikino Olympic hamwe n’imikino y’isi. Ikindi abantu bakomeje kwibaza kuri uwo musore nuko akiri muto kuko afite imyaka 25 y’amavuko, benshi baribaza nageza imyaka nkiya Haile Gab. bizaba bimeze gute?

ROGER FEDERER - TENNIS

Abantu benshi bemeza yuko ariwe mukinnyi wa tennis umaze gukora byinshi byiza muri uwo mukino.Uyu mugabo ukomoka mu Busuwisi, amaze guca agahigo ko kwegukana grand slams inshuro 16 kuva yatangira gukina tennis. Ntago yigeze agabanya umuvuduko mu gihe yari kuri peak ye, Federer yakinnye inshuro 18 muri 19 grand slam finals i Wimbledon 2005 na Australian Open yo mu mwaka 2010. Akaba agikina Federer afite byinshi byo gukora muri Tennis kugeza igihe azasoreza gukina.

WAYNE GRETZKY - ICE HOCKEY

Bamwita ’The GreatOne’, akomoka muri Canada akaba yemerwa ku isi yose mu mukino wa hockey afite impano irenze iya bandi muri uwo mukino . Wayne amaze igihe kirekire ari uwa mbere muri Hockey akaba amaze guca agahigo muri hockey. Niwe wabashije gutsinda mu bihe byose muri NHL.

MICHEAL JORDAN

Niwe mukinnyi w’umuhanga mu bihe byose mu mukino wa Basketball, ubuhanga bwe bwatumye aba ikirangirire mu bakinnyi bakinnye imikino itandukanye ku isi, ibyo yakoze muri Chicago Bulls mu myaka yaza 1990s. Jordan yegukanye igikombe cya NBA inshuro 6 muri rusange yabaye NBA MVP inshuro 5 yikurikiranya.

JONAH LOMU

Superstar mu mukino wa Rugby niwe wa mbere ku isi, Jonah Lomu yemeje abakinnyi bose bakina uyu mukino ari kumwe n’ikipe ya New Zealand mu gikombe cy’isi mu mwaka 1995 (World Cup1995). Afite uburebure bwa metero 1.96 apima ibiro 125 kg, Lomu yari afite umuvuduko uvanze n’ingufu, bitigeze bigirwa nundi mukinnyi ukina Rugby. Bamwitaga ’freak’ na Will Carling nyuma ya The All Blacks nyuma yo kubanyuraho abakinnyi bose b’ikipe ya England muri kimwe cya kabiri kirangiza.

MICHEAL PHELPS

Niwe muhanga mu mikino Olympic, mu mukino wo koga Umunyamerika wegukanye imidari myinshi ya zahabu kurusha abandi,- Phelps yegukanye imidari 6 mu mikino yabereye Athens mu mwaka 2004 - yashyizeho rekodi, aza no kuyikuraho mu mikino yabereye Beijing aho yegukanye imidari 8 ya zahabu ahita akuraho agahigo kari karashyizweho na Mark Spitz wigeze kwegukana imidari 7 ya zahabu mu mujyi wa Munich mu mwaka 1972, mu gihe imikino olempike yo mu 2012 itegerejwe mu mujyi wa London Phelps byitezwe yuko niyitwara neza, ashobora kuzakuraho agahigo kigeze gushyirwaho Larisa Latynina wigeze kwegukana imidari 18 mu mateka ya Olempike.

MICHEAL SCHUMACHER

Uyu mudage kugeza nuyu munsi Micheal Schumacher bemeza yuko ariwe dereva wa mbere wa formula one, atwara utumodoka twa ferrari yegukanye umwanya wa mbere inshuro 5 yikurikiranya, ahita geza inshuro 7 yabaye uwa mbere.

SACHIN TENDULKAR

Niwe mukinnyi ufatwa nku muhanga mu mukino wa cricket, ku myaka ye 39 aracyafatwa nku wa mbere.

TIGER WOODS

Wakibaza nimba Tiger Woods ariwe mukinnyi w’umuhanga mu mukino wa gofu mu bihe byose bishize? harakibazawa nimba azabasha kugeza rekodi za Jack Nicklaus mu kwegukana amarushanwa akomeye. Ni nyuma yaho Tiger Woods ubu yasubiye inyuma kubera ibiazo yagize mu rugo rwiwe, mu myaka 10 ishize yafatwaga nkuwa mbere, ndetse yari umukinnyi winjije amafaranga menshi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 21
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports192846
02Apr FC211341
03Police FC211440
04As Kigali201240
05Musanze FC21133
06Bugesera FC21732
07Espoir FC21227
08Etincelles FC21-526
09Sunrise FC20-125
10Kirehe FC21-225
11Amagaju FC21-325
12Mukura VS21-723
13Kiyovu sports21-1121
14Marines FC21-1319
15Gicumbi FC21-1515
16Pepiniere FC21-2011
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 29 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Saturday, 25 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Wed, 22 March 2017 15:30
flag BUGESERA 0 - 1 RAYON flag
  Kone T. (1)
Gicumbi Stadium
Monday, 20 March 2017 15:30
flag GICUMBI 0 - 0 AS KIGALI flag
 
Huye Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag MUKURA 3 - 2 ESPOIR flag
 Ally N. (1)
 Cedric S. (1)
 Christophe B. (1)
  Albert W. (1)
 Ally M. (1)
Kigali Regional Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag APR 1 - 1 PEPINIERE flag
 Maxime S. (1)
  Michel N. (1)
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 0 MARINES flag
 Bokatola Yves L. (1)
 
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Sunday, 19 March 2017 15:30
flag KIYOVU 0 - 1 KIREHE flag
  Jean Paul U. (1)