RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 22:01'  -  Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 20:04'  -  Cassa Mbungo mu nzira zo kugirwa umutoza wa Sunrise, aratoza kuri uyu wa Gatandatu  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 17:36'  -  Bidasubirwaho, Rwatubyaye Abdoul ni umukinnyi wa Rayon Sports
Volleyball : Amateka ya Sebalinda wazize Jenoside
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Izuba Rirashe

Umukinnyi w’umukino wa Volleyball, Sebalinda Ngoga Dominique yavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994, bimwe mu byo yari azwiho, ni uko yari afite uburebure budasanzwe ndetse akaba yarakundaga gusabana.

Nk’uko umuvandimwe wa Sebalinda Ngoga Dominique, ari we Sebalinda Antoine, yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, ni uko umuvandimwe we Sebalinda Ngoga Dominique yari umukinnyi mwiza kandi wari uzi kubana n’abandi.

Sebalinda wakiniye amakipe nka Kaminuza y’u Rwanda, Urwunge rw’amashuri rwa Butare, Muzinga y’u Burundi nyuma yo guhungira muri icyo gihugu mu mwaka wa 1991 ndetse yaje no gukinira ikipe ya Foudres y’i Burundi.

Mu mwaka wa 1994, ni bwo Sebalinda yagarutse mu Rwanda akinira ikipe ya Kigali Volleyball Club icyo gihe yitwaga Buhiri ari na bwo yaje kwicwa.

Sebalinda, wakinaga ku mwanya wo gutera imipira miremire (behind) yakundaga no gukina umupira w’amaguru, ariko byoroheje.

Umuwe mu batoza bo mu gihugu cy’u Burundi waganiriye n’ikinyamakuru izuba Rirashe ,Gahungu Jean Marie, yavuze ko we uwo mukinnyi yari umukinnyi w’umuhanga bagereranya n’umukinnyi Ndamukunda Flavien, kuri ubu ukinira ikipe ya Nyanza VC.

Gahungu we akaba yemeza ko nta mukinnyi mu Rwanda urongera kubaho w’umuhanga nka Sebalinda Ngoga.

Gahungu avuga ko bakinanye mu ikipe ya Muzinga bityo akaba amuzi neza atamushidikinyaho, yagize ati “yari umukinnyi mwiza kandi w’umuhanga, nta bwo ndabona umukinnyi mu Rwanda uri ku rwego rwe.”

Sebalinda akaba yaraguye i Butare ari kumwe n’abandi bavandimwe be 3 ari bo Sebalinda Emmanuel, Sebalinda Jules, Hillary Sebalinda na Bernadete Sebalinda n’ababyeyi babo.

Sebalinda Antoine avuga ko bashima Imana ko imibiri y’ababo bayishyinguye ndetse bakaba bibuka ababo ku itariki 20 Mata buri mwaka.

Umuryango wa Sebalinda ubu bakaba basigaye ari 3 ari bo Sebalinda Antoine, Fidele Kajugiro Sebalinda na Cécile Sebalinda ubarizwa mu gihugu cy’ u Bufaransa.

Sebalinda avuga ko murumuna we yari umukinnyi wagiraga amashyengo kandi abakinnyi bagenzi be bakamukunda, kuko yari umuhanga kandi ari umuntu uzi kubana neza ndetse anasabana.

Sebalinda Antoine avuga ko Sebalinda Ngoga yapfuye akiri ingaragu, akaba yarize amashuri yisumbuye ntiyagira amahirwe yo gukomeza kwiga, kuko kujya muri Kaminuza hakurikizwaga ubwoko ndetse bo bakaba baritwaga inyenzi cyangwa ibyitso.

Sebalinda yakoze akazi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda anayikinira, ndetse akaba yaraguye ahitwa i Cyarwa muri Butare ubu ikaba ari Intara y’Amajyepfo.

Ngoga akaba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu mu mwaka wa 1986 bwa mbere ndetse kuva icyo gihe akaba yarakomeje kugaragara mu ikipe y’igihugu kugeza yitabye Imana.

Mu bikombe Sebalinda yatwaye mu ikipe y’igihugu, hari igikombe cy’Akarere ka 4 mu mwaka wa 1989 ndetse n’umudali wa Zahabu.

Mu bihugu ikipe y’igihugu yabashije kujya gukinamo ni Cameroun yanavuyeyo yegukanye umwanya wa 2, muri Congo Brazzaville, u Burundi, Kenya Canada.

Sebalinda Antoine akaba nawe yarabaye umukinnyi ukomeye muri Volleyball, avuga ko u Rwanda rwatakaje abakinnyi b’ingirakamaro kandi bari bakiri bato, bityo bituma umukino usubira inyuma.

Sebalinda Antoine ukora n’akazi k’ubutoza ,yavuze ko abakinnyi nka Imenamikore, Ngoga n’abandi bari bafatiye runini umukino wa Volleyball mu Rwanda batari ku rwego rw’abakinnyi b’iki gihe, ariko akavuga ko mu gihe cya vuba Volleyball izonegera kugera ku rwego rwiza ,kuko hari ukwitabwaho ku bakinnyi bato.

Mbaraga Alexis yatangaje ko abona Volleyball yo mu Rwanda yasubiye inyuma ,kuko abakinnyi ba kera bari bafite ubuhanga kandi ari barebare ugeranyije n’abakinnyi b’iki gihe.

Mbaraga yagize, ati ‘uko twakinaga kera, ni njye wari mugufi kandi nari mfite metero 1, 90, ariko ubu mbona n’abagufi cyane bajya mu kibuga bagakina kandi muri rusange ubuhanga bwasubiye hasi.’

Kugeza ubu umubare w’abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mukino wa Volleyball ni 46, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ariko urutonde rukaba rushobora guhinduka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03As Kigali171033
04Police FC171132
05Bugesera FC18931
06Musanze FC17027
07Espoir FC17626
08Etincelles FC17-224
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC17-219
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - AMAGAJU flag
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE - vs - ETINCELLES flag
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)