RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-06-2013 saa 8:26'  -  Volleyball ikipe nkuru: inzira ijya mu gikombe cy’isi izahera mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 30:49'  -  Tour du Congo: Abanyarwanda beretse abandi igihandure  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 23:50'  -  Volleyball : APR VC yihereranye UNR mu gihe UNATEK yatunguwe !!  |  Yanditswe kuya 16-06-2013 saa 17:12'  -  Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka  |  Yanditswe kuya 14-06-2013 saa 27:27'  -  Volleyball: Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti
Abanyamakuru ba Siporo bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 banasura urubyiruko rwejo hazaza
Print Views: 680 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Kuwa kane tariki ya 12/04/2012 Abanyamakuru ba Sports bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Kiziguro mu Ntara y’Iburasirazuba, rushyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside yo mu mwaka 1994.

Nyuma yicyo gikorwa kandi mu rwego rwo kwigira ku mateka hubakwa ejo hazaza heza, banasuye ikigo cy’umupira w’amaguru cya Kiziguro kirimo gifasha abana b’abahungu hamwe n’abakobwa mu kuzakina umupira w’amaguru bahesha ishema igihugu cy’u Rwanda.

Uretse ikigo cy’umupira cya Kiziguro hanasuwe ikigo kibarizwa mu mujyi wa Kiramuruzi, naho hari abana bo mu ngeri zose batera ruhago guhera ku myaka 6 kuzamura. Abanyamakuru banatanze ibikoresho harimo imipira yo gukina n’imyenda bambara bari mu myitozo.

Muri urwo rugendo mu Ntara y’Iburasirazuba abanyamakuru baari kumwe na Perezida wa Ferwafa, Ntagungira Celestin Abega hamwe n’umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Gasingwa Michel. Hamwe n’abahanzi bagize itsinda ry’abahanzi ba Muzika ritwa Urbun Boys n’umuyobozi wabo Muyoboke Alex.

Imihango yakomereje kuri Petit Stade Amahoro i Remera ahabereye ijoro ryo kwibuka abari abaspotitifu muri rusange, abakinnyi mu mikino itandukanye, abatoza ,abasifuzi n’abakunzi ba sports bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ahatangiwe ubuhamya nuwahoze ari umukinnyi muri Rayon Sports Eugene Murangwa, hanerekanwa Filimi ikubiyemo bamwe mu ba Sportifu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hanatangwa ibiganiro byinshi ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere cyejo hazaza muri Sports yu Rwanda, ko Siporo ntago ari ubwoko Siporo n’impano.

Dore amwe mu mafoto


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye