N Madjaliwa
Mu kibuga iyo amakipe ahanganye buri yose ishakisha itsinzi habaho kwitanga ndetse no gukora amakosa, bikaviramo abakinnyi guhanwa bahabwa amakarita mu kibuga yaba ay’umuhondo cyangwa se umutuku.
Ariko hari abakinnyi benshi b’abahanga bajya bihesha amakarita y’umutuku bitari ngobwa biterwa n’amakosa bakora atandukanye kandi bagakwiye kuyirinda.
RuhagoYacu yabakusanyirije bamwe mu bakinnyi bagiye bahabwa amakarita atukura bihesheje.
BECKHAM LASHES OUT (1998)

Ikarita itukura yahawe David Beckham amaze gukubita umugeri umukinnyi Diego Simoene mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka 1998.
CARRAGHER IN COIN CONTROVERSY (2002)

Jamie Carrragher yahawe ikarita itukura nyuma yo kujungunyira umufana wa Arsenal igiceri
BOWYER & DYER EXCHANGE BLOWS (2005)

Kieran Dyer na Lee Bowyer bose bakinaga mu ikipe imwe maze ikibuga cy’umupira bakigira aho barwanira, bararwanye bo ubwabo maze umusifuzi bose abaha ikarita itukura kandi bari mu ikipe imwe.
A ROUND OF APPLAUSE FOR ROONEY (2005)

Nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo, Wayne Rooney yahise akoma amashyi mu maso h’umusifuzi maze ahita amuhereza ikarita itukura hari muri Uefa Champions League bakina na Villareal.
ROBBEN’S LACK OF CROWD CONTROL (2006)

Arjen Robben yahawe ikarita itukura nyuma yo kwinjiza igitego bakina na Sunderland ahitamo kujya kwishimira igitego mu bafana havamo imvuru ahita ahabwa ikarita.
ROONEY RUBBER-STAMPS ENGLAND EXIT (2006)

Rooney yahawe ikarita itukura muri 1/4 Ubwongereza bukina na Portugal nyuma yo gukandangira umukinnyi abishaka.
ZIDANE LOSES HIS HEAD (2006)

Zidane yahisemo gukubita umutwe Materrazi mu gikombe cy’isi mu mwaka 2006 icyo gihe Ubutaliyani bwegukanye igikombe nyuma yaho Ubufaransa bitakaje Zidane.
SCHOLES’ HANDY WORK LANDS HIM IN TROUBLE (2008)

Paul Scholes n’ubuhanga bwe mu kibuga yaje kwisanga ahawe ikarita yihesheje nyuma yo gufata umupira abishaka bakina na Zenit.
SLAP-AN IBRAHIMOVIC (2012)

Zlatan Ibrahimovic yakubise umukinnyi Aronica muri Shampiyona y’Ubutaliyani (Seria A) yahawe ikarita itukura anahagarikwa gukina imikino 3 icyo gihe ikipe ya AC Milan yabihombeyemo.
TERRY’S KNEED-LESS RED CARD (2012)
John Terry kuwa kabiri muri Uefa Champions League yihesheje ikarita itukura nyuma yo gukubita ivi Alexis Sanchez.
Kuya 25-05-2012 saa 04:37
Ese Muhamed Ali ni muntu ki ?
Kuya 4-05-2012 saa 01:31
Bafatwa nk’intwari zaguye ku rugamba- bagiye bashaka guha ibyishimo abafana…
Kuya 4-05-2012 saa 00:31
Castar,Mabombe, Pelé, Nani… inkomoko ya tumwe mu tubyiniriro tw’aba star mu mikino itandukanye
Kuya 18-04-2012 saa 01:24
Abakinnyi 10 bagiye bigaragaza kuri buri myanya muri Premiership mu myaka 20 ishize
Kuya 9-03-2012 saa 03:58
Rekodi za Lionel Messi mu mibare
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |