RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 22:01'  -  Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 20:04'  -  Cassa Mbungo mu nzira zo kugirwa umutoza wa Sunrise, aratoza kuri uyu wa Gatandatu  |  Yanditswe kuya 23-02-2017 saa 17:36'  -  Bidasubirwaho, Rwatubyaye Abdoul ni umukinnyi wa Rayon Sports
IJISHO RYA RUHAGO: FIFA irasaba FERWAFA gushyiraho umuyobozi wa tekiniki
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ukubura k’umuyobozi wa tekiniki bikomeje kundindiza iterambere ry’umupira mu Rwanda, ndetse FIFA ibishingiraho ihagarika imfashanyo.

Kuva mu 2008, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntirikozwa kugena umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki muri iryo shyirahamwe. Ndetse abasesenguzi, mu mpaka za buri munsi, bakaba binubira iyo myitwrire ikomeje kudindiza ruhago y’u Rwanda.

Ijisho rya Ruhago ryongeye gutera akajisho ku bintu by’ibanze bikomeje kwangirika kubera kutagira uyu muyobozi. Dore ko bimwe byagarutsweho ubwo Jean Michel Benezet umujyanama wa tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yasuraga FERWAFA mu byumweru bibiri bishize. Ndetse agataha adusigiye inkuru mbi, y’uko u Rwanda rutakibarizwa mu bihugu biterwa inkunga n’ikigega cya FIFA “The Financial Assistance Programme” (FAP).

Mu mwaka 2007, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m’Ubudage rubinyujije mu bufatanye na FERWAFA, ryatanze Michael Weis ngo abe umuyobozi w’ibya tekiniki muri FERWAFA. Gusa, ntiyacanye uwaka n’ingoma ya Brig General Kazura Jean Bosco. Nyuma yo kumuha akato, uyu mwanya ntiwitaweho.

Bamwe mu basesenguzi bakemeza ko inshingano zawo, zikumira amwe mu manyanga akorerwa muri FERWAFA. Urugero n’inkishyirwaho ry’ikipe Isonga FC ndetse no kuyishyira mu kiciro cya mbere mu buryo budasobanutse. Benezet nawe yarabinenze, cyane ko yagaragaje ko abana bakwiye kugurishwa na FERWAFA bityo hakaboneka ubushobozi bwo kurengera ishuri ry’umupira kuri ubu riri mu mazi abira.

Mu mwaka 2009, abana batarengeje imyaka 15 ba mbere, bari binjiye mu ishuri ry’umupira rya FERWAFA ku gihe cy’imyaka 3; ndetse twese tuzi umusaruro mwiza w’aba bana. Nyamara ariko, ikiciro gikurikira na n’ubu ntikirakandagiza ikirenge mu nyubakwa ziri shuri, kubera ukutagira umurongo ngenderwaho mu gukurikirana aba bana. Akazi kagenewe ushinzwe ibya tekiniki muri FERWAFA.

Ikindi gikomeje gushyushya imitwe y’abakunzi ba ruhago, ni shampiyona z’ibyiciro byose zisa nka baringa. Hashize imyaka itari mike, zirangwa n’igura/gurisha rinyuranyije n’amategeko, ruswa, ukutubahiriza gahunda y’imikino, n’ibindi binyuranye, byose bikaba byonona iterambere ry’umupira wacu. Abasesenguzi bahamya ko uyu muyobozi wa tekiniki ahari, shampiyona yafata indi sura, bityo igafasha amakipe n’abakinnyi kwiyubaka, banubaka AMAVUBI atandukanye ku byiciro byose.

Mu mwaka 2007, FERWAFA yemeje ingamba zagenderwaho mu gutoranya uyu muyobozi. Ariko kandi, ntizanyuze benshi cyane ko zisa nk’izikumira abanyarwanda guhatanira uyu mwanya. Mu gihe rero FIFA y’awugize kamara kugirango u Rwanda rube rwabona ifashanyo, haribazwa uko biraza kugenda, bityo n’abanyarwanda babishoboye babone uko bawuhatanira … tubitege amaso!

niyongabo Kuya 2-09-2014 saa 04:12'

muraho bakunzi baruhago mukuri niba uwomwanya uhari koko nituwuharirire umunyarwanda kandi mumenyeko uwo mwanya aringenzi koko kuko dukeneye umutekinisiye muri ferwafa kugirango bimwe mu bibazo duhura nabyo bigende bikemuka

kalim Kuya 8-05-2012 saa 16:41'

Ferwafa rero nishyireho uwo mwanya kandi ugenerwe umunyarwanda kuko ntabwo twavuga ko ntabo dufite kuko hari abanyarwanda benshi basobanukiwe ibya Football kandi tuziho ko bafite ubushobozi bwo kuba bakora ako kazi,kuko ntabwo byumvikana ukuntu uwo mwanya wahabwa umunyamahanga utanazi ibyo mu Rwanda utazi aho bijya n’aho biva,ikindi kandi ntabwo wafata coach mukuru w’ikipe y’igihugu ngo nurangiza ufate Directeur Technique nawe umugire umunyamahanga,njye numva ntaho twaba tujya.mubyigeho neza kandi abanyarwanda barahari


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03As Kigali171033
04Police FC171132
05Bugesera FC18931
06Musanze FC17027
07Espoir FC17626
08Etincelles FC17-224
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC17-219
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03Shabani Hussein11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kigali Regional Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE - vs - AMAGAJU flag
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE - vs - ETINCELLES flag
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)