RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Ese gutsinda Isonga FC byaba ari intambwe nziza yo gutegura igikombe cy’Amahoro kuri Rayon Sports?
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports imwe mu makipe hano mu Rwanda afite abafana benshi kandi ahora mu bibazo bidashira aho biba byitezwe ko ibintu bimeze neza ariko bikaza kuzamba mu buryo butumvikana kuri ubu amaso iyahanze igikombe cy’Amahoro hamwe n’andi makipe.

Ibi kandi bikaba binagaragarira ku magambo umutoza wayo Jean Marie Ntagwabira yatangaje ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Isonga FC aho yitangarije ko bari kwitegura neza imikino y’Igikombe cy’Amahoro aho muri ¼ Rayon Sports igomba gucakirana na Kiyovu Sports ya Kayiranga Baptist yamutsinze mu minsi ishize ku igitego kimwe ku busa.

Abasesenguzi ba ruhago hano mu Rwanda bemeza ko Jean Marie Ntagwabira ameze nkurimo gukina ikinamico kuko babona ikipe ya Rayon Sports kuba yaratsinze Isonga FC bidahagije dore ko ibibazo by’ibanze bishobora kuba byagarutse mu gihe iyi kipe yaba iri kwitegura Kiyovu Sports nkuko bisanzwe.

Zimwe mu nararibonye kandi zemeza ko kuri Rayon Sports ubu ibyayo bisa nkaho biri mu marembera uyu mwaka aho bamwe badatinya kuvuga ko gutsindwa na Kiyovu Sports bishobora kuvumbura byinshi hagati y’abafana n’umutoza nubwo ishyamba ritari ryeru.

Kuruhande rw’abakinnyi ibibazo nubwo ari byinshi ku mukino w’Isonga berekanye ko hari ibyakemutse gusa si byose kandi kuri ubu icyatuma ikipe ya Rayon Sports igarurira ikizere abakunzi bayo yaba ari ukwitwara neza byibuze bakegukana igikombe cy’Amahoro nubwo inzira ikiri ndende.

Twabibutse ko ikipe ya Kiyovu Sports mu ntangiriro za shampiyona yari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe ubera abakinnyi yari imaze kugura cyane cyane abakomoka mu gihugu cy’Uburundi gusa ibi bikaba bitarayihiriye dore ko no mu gikombe cy’Amahoro inziri ikirin ndende aho amakipe yose asigayemo ayakanuye mu gihe ikipe ya APR FC cyangwa Police FC imwe murizo yaba yegukanye igikombe cya Shampiyona mu gihe amakipe nka Mukura VS , Kiyovu Sports nayo hafi aho arekereje kandi akaba ashobora kugira icyo yahindura cyane cyane kuri Mukura VS muri iyi minsi iri kwerekana imbaraga zidasanzwe.

Rwarutabura Kuya 14-05-2012 saa 15:20'

Erega hari amaturufu menshi muri championa y’u Rwanda,harimo guteza ibibazo mu makipe mushobora guhangana,urugero n’uburyo championa ijya ihagarikwa,bityo yama kipe atunzwe n’amafranga yavuye mu mikino yakinwe,akabura ; bigatuma amakipe atabasha guhemba abakinnyi,mugihe ikipe zimwe ziba ziri kwitemberera ibihugu zihembwa na Leta,ubundi zigatahana isoni byo turabimenyereye ,zije gukina nabashonji.Hakagombye kubaho uburyo niba championa ihagaritswe,FERWAFA ikagira uburyo iguriza amakipe
muburyo bwihuse abakinnyi bagahembwa,championa yakomeza ayo makipe akishyura FERWAFA,bityo ikibazo cy’umwiryane ushingiye kunzara mu bakinnyi kigakemuka,ikipe kandi itishyuye FERWAFA kandi yaragurijwe ntiyemererwe kuzakina Championa ikurikira itishyuye umwenda irimo; bikaba byatuma chamiona y’u Rwanda ikomera nta rwitwazo,ubundi kandi igitugu muri transfert z’abakinnyi amakipe agahabwa amahirwe,n’ijambo mu buryo bungana,kuko uburiganya bwagaragariye buri wese ari agahoma munwa muri transfert zabakinnyi
kazndi nubu bishoboka ko bizakomeza,byaba bimaze iki se gusenya izindi kipe cg championa yaba ikimaze iki igihe ikipe imwe cg 2 zitwaye abakinnyi bose,ari nabyo bituma abantu bacika kuma stade;Nihafatwe ingamba HAGIRE IGIHINDUKA NAHUBUNDI NTAWUZAGARUKA MURI STADE

-####- Kuya 14-05-2012 saa 00:39'

Wowe wibwira ko ibyo uwo muyobozi atekereza ar byiza kuri APR ahubwo arayoroha. Ndakumenteshako ahubwo kuba Rayon Sport idasohoka bituma abafana bayo bashakisha aho bipfira. Kandi barahazi nta kibondo kibarimo. Muri iyo myaka icumi uvuga ahubwo APR niyo izaba imaze kubatakaza kuko nta mufana uva muri Rayon ngo ajye muri APR.

Niba rero abayobozi ari bo bakina umupira, ndumva bibabaje. Nibakine uwabo twebwe tuzajya twirebera uw’amakipe asonabutse. Muzabaze APR ikipe bakina stade ikuzura. Niba APR ashaka kujya iyipima na za Espoir na murumuna wayo Marines nikomereze aho nijya muri Magreb bazajya bayiga isomo.

Kaka Kuya 13-05-2012 saa 13:06'

Ntagwabira sha nakubwiyeko champion utazayitwara none NGO icyamahoro sha reka ibyobikombe byararangiye muri rayon spor rwose harumuyobozi wa tegekaga muri ferwafa twahuriye Bruxelle yabwiyeko rayon sport imaze imyaka 5idasohoka nimara10 idasohoka ntabantu bazaba bacyiyikunda bazaba bakunda APR usohoka kandi itsinda burigihe nabana bazakunda ikipe itsinda naho izo za Kiyovu za rayon igihe cyazo cyarangiye sha narumiwe none ibyo yabwiye ndimo kubibona Kiyovu NGO yabuze kucyibuga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE - vs - AS KIGALI flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag