RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 20-06-2013 saa 8:26'  -  Volleyball ikipe nkuru: inzira ijya mu gikombe cy’isi izahera mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 19-06-2013 saa 30:49'  -  Tour du Congo: Abanyarwanda beretse abandi igihandure  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 23:50'  -  Volleyball : APR VC yihereranye UNR mu gihe UNATEK yatunguwe !!  |  Yanditswe kuya 16-06-2013 saa 17:12'  -  Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka  |  Yanditswe kuya 14-06-2013 saa 27:27'  -  Volleyball: Ikipe y’igihugu ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti
Hari abakinnyi 5 bakomoka muri Africa batwaye igikombe cya UEFA Champions League bigaragaje bigacika
Print Views: 517 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuva irushanwa rya UEFA Champions League ryabaho ni gake abakinnyi bakomoka muri Africa bagiye bigaragaza bagafasha amakipe yabo kuryegukana baticaye kuntebe y’abasimbura ahubwo bagize uruhare rugaragara.

Umukinnyi uherutse gutanga urugero ni Didier Drogba wafashije Chelsea kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka batsinda Bayern Munich.

Ngaba abakinnyi 5 biragaje neza :

5. BENNI McCARTHY | South Africa & Porto

McCARTHY mu mwaka wa 2004 yarigaragaje cyane ubwo yafashaga ikipe ya FC Porto kwegukana iri rushanwa rya UEFA Champions League batsinze Monaco ku bitego 3 ku busa.

McCARTHY benshi bamwibukira kuburyo Porto yesezereye Manchester United ku kibuga cyayo aho McCARTHY yari yayizonze bikomeye cyane.

4. ABEDI PELE | Ghana & Olympique Marseille

Abedi wahawe akazina ka Pele kubera uburyo yatahaga izamu mu mwaka w’1993 nibwo yahesheje ishema ikipe ya Olympique Marseille ku gitego kimwe rukumbi cyari kivuye kuri koruneri yatewe na Basile Bolli baba begukanye igikombe batsinze AC Milan.

3. SAMMY KUFFOUR | Ghana & Bayern Munich

Mu mwaka wa 2001 nibwo ikipe ya Bayern Munich yatwaraga igikombe ibifashijwemo na myigariro wari ukomeye cyane wakomokaga muri Ghana ariwe SAMMY KUFFOUR.

2. DIDIER DROGBA | Cote d’Ivoire & Chelsea

Kuva muri 1/2 Drogba yarigaragaje ubwo basezereraga Barcelona, aza no gushimangira uruhare rwe atsinda igitego cyo kwishyura bakina na Bayern Munich ku mukino wanyuma aho arinawe wsinze penaliti yanyuma yahesheje igikombe Chelsea.

1. SAMUEL ETO’O | Cameroon, Inter & Barcelona

Eto’o ni umwe mu bakinnyi beza bakomoka muri Africa babayeho, aho mu mwaka wa 2006 ari we wafashije Barcelona gutwara igikombe cya UEFA Champions League hamwe no mu mwaka wa 2009 , mugihe mu mwaka wa 2010 arikumwe na Inter Milan yabashije kwegukana iki gikombe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye