RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-02-2017 saa 24:44'  -  Uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2017  |  Yanditswe kuya 28-02-2017 saa 13:12'  -  Prezida Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 22:01'  -  Kabale Soccer Legends Association yatsinze ASV 3-1 mu mukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 27-02-2017 saa 14:11'  -  Perezida wa FIFA, Giani Infantino yasuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi mbere yo kuva mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 26-02-2017 saa 18:32'  -  Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere
Ese Muhamed Ali ni muntu ki ?
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Muhamed Ali amazina ye nyayo ni ( Cassius Marcellus Clay, Jr.) akaba azwi nk’umwe mu bantu bakinnye umukino w’iteramakofe babayeho beza aho yagiye yigaragaza mu mikino myinshi akaba mu mwaka wa 2009 aribwo yatorewe nk’umwe mu bantu babayeho bitwaye neza muri sport mu kinyejana.

Ubuzina bwa Muhamed Ali akiri umwana

Muhamed Ali yavutse yitwa Cassius Marcellus Clay, Jr. tariki 17/01/1942 in Louisville, Kentucky , USA. Izina Cassius akaba yararihawe na se. Ku myaka 12 gusa nibwo yatangiye gukina umukino w’iteramakofe aho bari bamaze kumwibira igare rye.

Ibi ntiyabyihereranye kuko yahise abibwira abapolisi maze abwira ko azakubita umuntu wamwibiye igare.

Ibi byatumye umwe mu bakuriye polisi witwaga Martin amufasha maze azamuka vuba mu bana bari mu kigero cye mu mukino w’uteramakofe aho mu mwaka w’1960, afite imyaka 18 gusa i Roma yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olempike.

Uyu mudali wa zahabu ntiyamumaranye igihe kuko yaje kuwujugunya muri resitora ubwo yangirwaga guhabwa serivisi n’umuzungu maze akivumbura.

Yinjira mu mwuga nyabyo

Clay cyangwa Cassius nkuko yitwaga icyo gihe yatojwe n’umutoza Angelo Dundee w’inararbonye mu mukino w’iteramakofe, aho yahise afata izina rya "Louisville Lip" , ibi bikaba bayraje binakurikirwa n’iyo yagendaga atangaza ko ari umwana , kandi w’umuhanga kandi ko ntanumwe wamwigerezaho ngo bahangane.

Mu mwaka w’1960 mu kwezi kwa 11 nibwo "Louisville Lip " cyangwa Cassius Clay yaje kwegukana intsinzi ye yambere ubwo yatsindaga Tunney Hunsaker. Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka w’1963 yabashije kwegukana intsinzi 19 zose mu mikino 19 yakinnye aho yatsinze 15 yose kuri K.O (knockouts).

Mu mwaka w’1964, tariki 25/02 nibwo Clay yabaye champion amaze gutsinda Sonny Liston ku biro biremeye aho akaba arirwo rwego yari agezemo.

Kuva icyo gihe yahise yiyita umwami w’isi ( King of the world )aho yahise anaha umwaka wo kongera gusubiramo umukino kuri Liston maze bemeranya mu kwa 5 mu mwaka w1965.

Uko yinjiye mu idini rya Isilamu

Clay Cassius akimara kwimikwa nk’umwami w’isi , umunsi umwe gusa nibwo yagiye mu musigiti wa Miami , aho yaganiriye n’abari bakuriye idini maze birangiye yinjiye idini aho yahawe izina rya Cassius X ariko ritamaze igihe kuko inteko y’idini yaje kumwita Muhamedi Ali nyuma y’igihe gito.

Muhamedi Ali yanga kujya kurwana

Mu gihe intambara yo muri Vietnam yabaga , Ali yahamagawe ngo ajye kurugamba nk’abandi basore bose bagomba kujya mu gisirikare dore ko igihugu cyari mu ntambara ariko we arabyanga.

Ibi byatumye yamburwa uruhushya rwe rumwemerera gukina umukino w’iteramakofe maze anamburwa n’urupapuro rw’inzira kubera uburyo yarwanyaga intambara yo muri Vietnam.

Ibi byaje no kurangira nabi kuko yajyanywe mu rubanza maze aratsindwa ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5.

Uko yagarutse mu mukino w’iteramakofe

Nyuma yo kuva mu buroko , Muhamed Ali yagerageje kureba uburyo yabona uruhushya rwe rumwemerera gusubira mu mukino w’iteramakofe maze mu mwaka w’1970 aba ararubonye , ibi byatumye mu mwaka w’1971 mu kwezi kwa 3 arwana na Joe Frazier maze aramutsinda bituma atongera kugaruka mu kibuga mu gihe cy’imyaka 2 n’igice.

Mu mwaka w’1970, Muhamed Ali yaje kwigaranzura Joe Frazier maze aramutsinda.

Umukino w’amateka yabere muri Zaire ( DR Congo )

Muhamed Ali na George Foreman bari bahatanye icyo gihe maze bemeza ko umukino wabo uzabera muri Zaire aho bari bishyuwe akayabo na Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu wa Za Banga wayoboraga Zaire icyo gihe.

Umukino wari ukomeye aho Foreman yasaga nugiye gutsinda Ali ariko aramuka amaze kuruha aramwigaranzura kugeza amukubisa akananirwa kubyuka. Ibi byahise bimugarura mu ruhandeo mpuzamahanga mazeba ariwe utorerwa kuba umukinnyi mwiza w’umwaka.

Ali yagumanye agahigo ke kugeza ubwo yatsindwaga na Leon Spinks mu mwaka w’1978 ariko akaza kumutsinda mu mukino wo kwishyura ubwo yahitaga asubirana ikamba ye ku nshuro ya gatatu.

Muhamed Ali akaba yarahagaritse gukina umukino w’iteramakofe mu mwaka w’1981 aho yari amaze gutsinda imikino 56 yose harimo 37 yatsinze kuri K.O aho yatsinzwe imikino 5 gusa.

Mu mwaka w’1984 nibwo yagaragarijwe uburwayi afite bituma atangira gucika intege gake gake. Mu mwaka wa 2005 yahawe igihembo na Perezida wa Amerika cy’ubwitange no guharanira amahoro.

Kugeza ubu hakaba ntawundi muteramakofe wabayeho mwiza nka uhamed Ali aho kuri ubu akunzwe nabantu benshi kugeza nanubu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 18
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Apr FC171438
02Rayon Sports162437
03Police FC181335
04As Kigali171033
05Bugesera FC18931
06Musanze FC18028
07Espoir FC17626
08Etincelles FC18-225
09Sunrise FC18-221
10Kirehe FC18-320
11Kiyovu sports18-920
12Mukura VS18-719
13Amagaju FC18-419
14Marines FC18-1118
15Gicumbi FC17-169
16Pepiniere FC18-226
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny13
02Nahimana Shassir12
03MICO Justin11
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 08 March 2017 15:30
flag AS KIGALI - vs - RAYON flag
Kicukiro Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag APR - vs - GICUMBI flag
Kigali Regional Stadium
Wed, 01 March 2017 15:30
flag RAYON - vs - ESPOIR flag
Kicukiro Stadium
Tuesday, 28 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 0 AMAGAJU flag
 Justin M. (2)
 
Ubworoherane Stadium
Sunday, 26 February 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 1 ETINCELLES flag
 Yeka W. (1)
  Ismael G. (1)
Kirehe Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 PEPINIERE flag
 
Kamarampaka Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 BUGESERA flag
 
Amahoro Stadium
Saturday, 25 February 2017 15:30
flag POLICE 2 - 2 RAYON flag
 Danny U. (1)
 Justin M. (1)
  Pierrot K. (1)
 Shassir N. (1)