RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Shinji Kagawa:Yavuye mu cyiciro cya 2 mu Buyapani agera muri Dortmund none arashakishwa na Man United !
Print Views: 413 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu gihe amakuru akomeje gutangazwa yuko agiye kwerekeza muri Manchester United, RuhagoYacu igiye kubanyuriramo ibijyanye n’umukinnyi Shinji Kagawa mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.

Muri sezo ebyiri zishize, Shinji Kagawa ntago yari azwi hanze y’Ubuyapani, ariko abantu barebye kure ubwo bavumburaga uyu mukinnyi ukina hagati ubwo yafashaga ikipe ya Cerezo Osaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Buyapani muri sezo 3 gusa . None ubu ari hafi kwerekeza mu Bwongereza mu ikipe ifite amateka muri Barclays Premier league hariya Theatre of Dreams - nyuma yaho ikipe ya Red Devils yemeye gutanga Miliyoni 13 zama Paundi (£13miilion) iziha ikipe ya Dortmund yo mu Budage.

Kagawa niwe wabaye umuyapani wa mbere gusinya amasezerano ya level ya proffessional mbere yuko arangiza amashuri y’isumbuye. Afite imyaka 18 y’amavuko yabashije kubona umwanya mu ikipe ya mbere ya Cerezo, ndetse abyitwaramo neza yinjiza ibitego anakina neza mu kibuga hagati.

Kagawa yinjije ibitego 27 mu mikino 44 yakinnye muri sezo yo mu mwaka 2009 anafasha ikipe ya Cerezo kuzamuka mu cyiciro cyo hejuru mu Buyapani nyuma yo kumanuka mu myaka itatu yari ishize. Ariko ntago yakinnye cyane muri shampiyona yo mu Buyapani ubwo iyo kipe yari ikizamuka, kuko umudage bita Thomas Kroth yahise abijyamo bitewe n’ubuhanga yari amaze kubona kuri uwo mukinnyi ahita amujyana muri Borussia Dortmnund.

Performance ye muri Dortmund yariyerekanye ubwayo; muri sezo ye ya mbere ku mugabane w’Uburayi, Kagawa yaje kugira imvune yatumye amara hanze hafi igice cya shampiyona, ariko muri uyu mwaka yariyerekanye cyane ubwo yashyiragaho rekodi shya y’umuyapani wa mbere mu bakinnye i Burayi wabashije kwinjiza ibitego 13 mu mikino 32. Shinji Kagawa iyo afashe umupira, awutanga neza ndetse no gutera amashoti ya kure.

Mu gihugu iwabo muri Japan, Kagawa ni umwe mu bakinnyi bakoze izina cyane kuko akoreshwa cyane ku matangazo y’ibinyombwa hamwe na video games.

Jezi ye niyo igurishwa cyane mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo, ndetse bikaba byitezwe yuko mu gihe azaramuka yerekeje muri Manchester United biziyongera kuko niyo kipe ikundwa ku mugabane wa Asia.

Shinji Kagawa amaze kwamamara nkuko abandi bakinnyi bakomoka mu Buyapani nka Yuto Nagamoto wa Inter Milan na rutahizamu wa CSKA Moscow Keisuke Honda bamamaye.

Ariko itandukaniro nuko bagenzi be Nagamoto na Honda bo bakunda kwigaragaza mu bitangazamakuru , Kagawa we ni nka Paul Scholes ntago akunda kwimenyekanisha mu bitangazamakuru kubera isoni agira.

Nubwo amaze imyaka ibiri mu Budage ntago arabasha kumenya ururimi rwaho hari umusemuzi bahorana.

Mu gihe yaramuka yerekeje muri England bizamusaba kugerageza gutera ikirenge mu cya Paul Scholes kugirango azirinde amagambo yo mu bitangazamakuru, bimwe byatangiye gutangaza yuko Manchester United bagiye kumugura kugirango bazacuruze imyenda myinshi yanditseho izina rye mu gihugu cy’Ubuyapani no ku mugabane wa Asia.

Muri sezo ebyiri amaze muri Dortmund - yafashije iyo kipe kwegukana ibikombe byo mu Budage ndetse no kwiyerekana nk’ikipe nziza kurusha Bayern Munich.

CYUBAHIRO BENJAMIN Kuya 22-06-2012 saa 11:16'

TURAMUSHYI GIKIWE KAGAWA MU RWANDA MURI ESG GISENYI


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye