RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Intamba mu Rugamba : Abakinnyi bakina hanze bacitsemo ibice bibiri !!
Print Views: 1097 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu ikipe y’igihugu y’Uburundi , Intamba mu Rugamba ibibazo bikomeje kwiyongera nyuma yaho abakinnyi bamwe bakina hanze bitabiriye imyitozo mu gihe abandi bo babyanze aho basaba ko ikibazo cyakemurwa mbere yuko bajya mu myitozo.

Ibi bikaba byatangiye ubwo abakinnyi biganjemo abakina mu Rwanda aribo : Karim Nizigiyimana (Rayon Sports), Amissi Cédric (Rayon Sports), Fuwadi Ndayisenga (Rayon Sports), Tambwe Floribert (Rayon Sports), Ndikumana Yamin Selemani (APR FC), Papy Faty (APR FC), Mavugo Laudy (Police FC), Kaze Gilbert a.k.a Demunga (Police FC) bitabiriye imyitozo nyuma y’ubwumvikane burebure.

Abandi bakinnyi bakina hanze biganjemo abakina ku mugabane w’Iburayi bo bakaba banz kwitabira imyitozo kubera ko ikibazo kitarakemuka ngo babone agahimbazamusyi kabo ( prime ).

Nubwo abamaze kugera i Bujumura ari 2 mu bakinnyi bakina Iburayi aribo : aléry Nahayo (La Gantoise ), Saïdo Ntibazonkiza (Cracovie Krakow ) ntibashaka kwitabira imyitozo na gato mu gihe ikibazo kitarakmuka.

Abandi bakinnyi bategerejwe akaba ari : Dugarry Ndabashinze (Racing Genk) , Habarugira David (Chypre), Omar Wage (Norvège) bose bitaganyijwe ko bagomba kugera i Bujumbura mu minsi ya vuba.

Ikibazo abakunzi b’Intamba mu Rugamba bakomeje kwibaza ni uburyo abakinnyi Saïdo Berahino na Gaël Bigirimana batahamagawe , ibi bikaba bituma hari amahirwe menshi ko Uburundi bwabura aba bakinnyi nkuko amakuru atangazwa n’abari hafi y’aba bakinnyi avuga ko bashobora gukinira DRC mu gihe batagaragarijwe ko bakenewe mu Intamba mu Rugamba.

Abakinnyi bahamagawe mu myitozo :

Abanyezamu :

NDUWIMANA Saidi (Athlético), BIHA Omar(Flambeau de l’ Est), NDIKUMANA Janvier(Norvège)

Myugariro :

NIZIGIYIMANA Karim, NDAYISABA Floribert(Rayon Sport), HAKIZIMANA Hassan , NIMUBONA Emery, NSABIYUNVA Frederick ( Athlético), HABARUGIRA David(Chypre) , NDUWARUGIRA Christophe, NDIKUMANA Yussuf (LLB Académic),KAZE Gilbert(Police) , MANIRAKIZA Haruna(Inter Star)

Mu kibuga hagati:

Papy Faty( APR),KWIZERA Pierre(Athlético), NDAYISENGA Fuadi(Rayon Sport), Moussa Ali, NZIGAMASABO Stève( Vital’o), Amissi Cédrick( Rayon Sport), NDABASHINZE Dugary(Genk)

Rutahizamu :

NDIKUMANA Selemani(APR), MAVUGO Laudit ( Police), Abdulrazak Fiston( LLB Académic) ,NZOHABONAYO Aimé(LLB Acédemic), Saidi NTIBAZONKIZA(Cracovie)

Sendazirasa Kuya 31-05-2012 saa 15:10'

Mbanje kubasuhuza.

Kubyerekeye ikipe y’igihugu y’uburundi INTAMBA MURUGAMBA icyo nababwira nuko umukinyi Valerie NAHAYO Ukina muri LA GANTOISE Mugihugu c’ububiligi na Saïdo NTIBAZONKIZA bararwaye nubwo bari I Bujumbura, abandi nka Gaël BIGIRIMANA na Saïdo BERAHINO nababwira ko hari abarundi bamaze kuvugana nabo mbese naba agents babo, hamwe n’ababyeyi babo bikaba byararangiye ubutaha bazitabira imikino y’ikipe y’UBURUNDI ntayindikipe bazakinira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye