Mu muco nyarwanda iyo umwana amaze iminsi umunani avutse, ababyeyi be batumira abaturanyi bakaza kurya ibyo bita ubunnyano, maze ababyiruka bo muri karitsiye bagaterana amazina bakayava imuzingo ari nako abamwibarutse batoranyamo iriboneye.
Gusa ngo hari ayo ababyeyi batita, aya azwi nk’utubyiniriro agenda ahabwa umuntu uko ajya ejuru, bitewe n’impamvu runaka. Nkuko twabibasezeranyije, uyu munsi tugiye kureba inkomoko ya tumwe mu tubyiniriro twamwe mu makipe akunzwe hanze aha.
Mu gihe imiterere y’umukinnyi n’imikinire ishobora kuba inkomoko yo gutazirwa akazina ku makipe yo amabara yambara rimwe na rimwe ashobora kuba inkomoko y’utubyiniriro utu n’utu. Aha niho uzasanga ikipe ya APR FC yiswe Ibikona, akazina isanjyiye na TP Mazembe kubera kwambara umukara n’umweru ari nako Kiyovu itazirwa ak’Urucaca.
Ni nako kandi mu bwongereza ikipe ya Chelsea na Manchester City ziswe The blues kubera kwambara ubururu, Liverpool igahabwa aka Reds kuko yambara umutuku mu butaliyani uzasanga Inter de Milan yahawe aka Nerazzurri bivuga umukara n’ubururu, Milana AC igatazirwa Rossoneri umutuku n’umukara, maze Juventus bakayita Bianconeri iyi yambara Umweru n’umukara.
Muri Espagne kandi ikipe ya Barcelona, izwi nka Blaugrana ni umutuku n’ubururu mu gi catalougna Villa Real ikitwa Los Submarinos Amarillos mu cy’espagnol cyangwa se Yellow Sub marines mu cyongereza. Bivuga indwanyi zo munsi y’amazi z’umuhondo cyane ko ariryo bara yambara. Gusa ikaba ngo yarahisemo kwitirirwa kurwanira munsi y’amazi, kuko ari agakipe gato ugereranyije n’abo bahora bahanganye nka Real Madrid, Barcelona cyangwa se Valencia.
Real Madrd nayo ifite isinzi ry’utubyiniriro gusa twinshi tugusha kw’ibara ry’imyenda yambara Los Blancos bivuga ko ikipe ari umweru, Los Merengues iri zina barihawe n’umuhanga umwe wabonaga imyenda Bambara isa n’indyo imwe ukunze gukoreshwa n’abafaransa. Nyuma yuko kandi iyi kipe yaguraga abakinnyi bensi baturutse mu majyaruguru yiburayi, aho abaturage baho bari bazwi nka Vikings, nayo yaje kwitw Los Vikings, nyuma kandi yo kwibikaho ibihangange biturutse ku isi nzima Real Madrid yiswe Los Gallacticos.
Gusa hari andi mazina usanga ntaho ahuriye n’ibara ikipe yambara, mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gasenyi. Mu gushakisha inkomoko y’iri zina twegereye Kanamugire Aloys watoje iyi kipe mu bihe yitwaga ityo.
“Hari igihe ikipe ya Rayon Sports yigeze kugira ibihe bitari byiza ariko iza kugira amahirwe ibona umuterankunga Rwandex wanayihaye imodoka yagendagamo mu myitozo ikanahemba abatoza n’abakinnyi noneho kubera ko Rwandex yacuruzaga ikawa, ikaba mbese harabagaho gusya, bya bishishwa by’ikawa nibyo bitaga gasenyi. Ni aho iryo zina ryaturutse.”
Si mu Rwanda gusa kandi amazina nk’aya agaragara, nko mu bwongereza ikipe ya Arsenal izwi nka The Gunners cyangwa se abarashi. Iri zina irikura ku kuba inkomoko y’iyi kipe ifite aho ihuriye n’igisirikare. Iyi kipe yashinzwe n’abasirikare bakoraga mu ruganda rw’imbunda Woolwich Arsenal Armament Factory aho hari mu mwaka w’1886.
Manchester United izwi nka Red Devils ni ukuvuga amashitani atukura. Inkomoko y’iri zina ivugwa kwinshi. Bamwe bavuga ko ubwo iyi kipe yazengurukaga mu bufaransa mu myaka ya za 60 yaje kuhitirwa akazina ka Diable rouges cyangwa se Red Devils kubera kwambara imyenda y’umutuku. Nyuma y’urugendo, uwatozaga iyo kipe Sir Matt Busby yakunze iryo zina maze anasaba ko ryarya mu kirango k’ikipe maze Red Devils ngo riza gutyo. Gusa hari abandi bavuga ko iri zina ryaturutse ku ikipe ya Rugby yo mu gace ka Salford yitwaga gutyo. Kuko ngo ari ho Manchester United yakoreraga imyitozo nayo riza kuyigeraho. Mu butaliyani ikipe ya Juventus izwi kandi nka La Vecchia Signora “The Old Lady” cyangwa se umukecuru. Ibi ngo ni uko ariyo kipe imaze igihe kinini muri kino gihugu kandi ifite ibigwi bikakaye.
Reka tujye mu makipe y’ibihugu, dore ko ngo yo n’utubyiniriro harimo bihwanye, duhere mu Rwanda, tubaze Aloys Kanamugire wawukinnye kuva mu myaka ya za 60, inkomoko y’iri zina Amavubi.
“ikipe igitanjyira bashyizeho ikintu kimeze nk’irushanwa hari minisiteri y’urubyiruko na sport isaba abantu ko bashakira izina ikipe y’igihugu hari muri za 74, abantu rero bashobora kuba baratanze amazina menshi ariko mu byo numvise bavuze ko batoranyije Amavubi, mu bisobanuro batanga ntakurikiranye bavuga ko bahisemo amavubi kuko ari agasimba kagenda kakadwinga kagaruka kakadwinga”.
Muri Africa kandi ikipe iherutse kwegukana igikombe cyo kuri uyu mugabane ikunze gutazirwa Cipolopolo cyangwa se Copper Bullet bivuze amasasu ya Cuivre. Ibi ni ukubera ko iki gihugu gicukura cyane amabuye y’agaciro ya Cuivre.
Kuri uyu mugabane dutuye kandi Algeria iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda, iyi izwi nka Les Fennecs. Iri zina ni iry’akanyamaswa gasa n’umuhari, kibera mu butayu bwa Arabiya n’ubwa Sahara. Ubu buturanye n’iki gihugu. Aka kagenda ijoro, karya ibiryo byose, kazwiho kugira amatwi maremare, no gupima ikiro n’igice .
Amakipe y’ibihugu, akunze nayo kandi kwitirirwa amabara yambara, ayo ni nk’ubufaransa Les Bleus,kubera kwambara ubururu cyangwa Tricolore, kubera amabara atatu agize ibendera ry’igihugu. Squadra Azzurra, « ikipe y’ubururu » ni iy’abataliyani, Espagne ni la Roja bivuga umutuku. Ubuholandi ni Les Oranges kubera kwambara iryo bara mu gihe Argentine izwi nka La Albiceleste cyangwa se umweru n’ubururu bw’ikirere.
Ariko kandi, amakipe ya Portugal na Brazil ahuriye kuri Seleção bivuga abatoranyijwe. Abadage bo bazwi nka Die Mannschaft bivuga ” ikipe ” mu kirimo cy’iwabo. Ikipe twasorezaho ni ubwongereza ubu buzwi nka Three Lyons cyangwa se intare 3. Izi zigaragara mu birango bya gisirikare by’iki gihugu cy’ubwongereza zikagira inkomoko mu kinyejana cya 12 ku ngoma y’umwami Richard I.
Kuya 19-03-2013 saa 22:30
Michael Owen bimwe mu bihe yanyuzemo mu mupira w’amaguru
Kuya 19-03-2013 saa 16:03
Kei Kamara Impunzi yavuye muri Sierra Leone none ni Star muri England Premier League
Kuya 11-02-2013 saa 16:21
Ronaldo yabonye umukunzi
Kuya 10-12-2012 saa 16:44
Menya Lionel Messi kuva mu bwana bwe kugeza aho akomeje guca agahigo!!!
Kuya 5-12-2012 saa 14:07
Abakinnyi barushije abandi gutanga pase za nyuma mu gihe cy’imyaka 20 muri Shampiyona y’Ubwongereza
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |