RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:54'  -  Dodo yiteguye gufatanya na ba Mourinho bombi kugeza Police FC aheza  |  Yanditswe kuya 18-06-2013 saa 14:34'  -  “Faustin yibagirwa vuba”-Gomes yababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi atajyanye na bo  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 30:18'  -  Sam Ssimbwa muri Police, Kaze muri Mukura: Kuki abatoza b’Abanyarwanda baterekeza mu bihugu byo mu karere?  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:52'  -  Rayon Sports irerekeza muri Sudani idafite Kanombe na Faustin  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:19'  -  Josip Kuze wahoze atoza Amavubi yitabye Imana
Euro 2012 : Inka izwi ku kazina ka Yvonne izajya ihanura uko imikino y’ubudage izagenda
Print Views: 700 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Inka yitwaYvonne yatorotse ikiraro cyayo mu ntara ya Baviere mu budage mu mpeshyi ishize ngo niyo igiye kujya ivuga uko imikino y’ubudage iri bugende muri Euro 2012 mbere yuko iba, nkuko bitangazwa n’abayobozi ba Gut Aiderbichl muri Autriche, baguze iyi mbyeyi nyuma yo gucika aho yabaga.

Aganira n’ibiro ntaramakuru bya Autriche APA, Bwritta Freitag, umuvugizi w’uru rwuri ruhuriwemo n’abadage n’abanya Autriche, rukaba runashinzwe kwita ku nyamaswa yagize ati :" Yvonne izajya ifora uko imikino y’ikipe y’ubudage mannschaft izagenda nkuko Paul le poulpe yabigenje mu gikombe k’isi giheruka muri 2010"

Ngiyo inka yitwa Yvonne ifite ikizami cya mbere tariki ya 8/06/2012Ngiyo inka yitwa Yvonne ifite ikizami cya mbere tariki ya 8/06/2012

" Kuri Yvonne, ntakinini cyahindutse, izajya iza buri munsi mu rwuri, gusa aho kujyira ahantu hamwe ho kurishiriza izajya iba ifite habiri. "

Ikizami cya mbere kuri Yvonne kizaba kuri uyu wagatanu tariki ya 8 uku kwezi mu gitondo i Deggendorf muri Baviere ahabarizwa iyi nka. Izaba ifite uburiro bubiri, hamwe hari ibendera rya Portugal ahandi hari iry’Ubudage. Izi kipe zombi zizahura tariki bukeye bwaho tariki ya 09 mu mukino w’itsinda B.

Yvonne yaje guca ibintu mu itangazamakuru mu mpeshyi ishize nyuma yuko kimwe mu binyamakuru byo mu budage Bild kemeye gutanga ama euro ibihumbi icumi(10.000€), ku muntu uzafata iyi nka ari nzima.

Mu gikombe cy’isi giheruka, agasimba ko mu bwoko bw’amafi kabarizwaga ahitwa Oberhausen, mu burenjyerazuba bw’ubudage kari karataziriwe "Paul le poulpe" kaje kumenyekana ku isi yose nzima nyuma yo gufora uko imikino yose y’ubudage iri ranjyire ndetse n’uko umukino wa nyuma wahuje Espagne n’ubuholandi uri buranjyire. Gusa aka kanyamaswa kaje gupfa nyuma yaho.

K. Kartofeln Kuya 6-06-2012 saa 13:50'

umujyi wa Baviere ntawo uba mu budage ahubwo ni intara mujye musobanura ibintu neza kandi mwibagiwe kuvuga ko iyo nka yatorotse igahungira mu ishyamba ubwo bashakaga kuyibaga !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye