RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 30:18'  -  Sam Ssimbwa muri Police, Kaze muri Mukura: Kuki abatoza b’Abanyarwanda baterekeza mu bihugu byo mu karere?  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:52'  -  Rayon Sports irerekeza muri Sudani idafite Kanombe na Faustin  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 19:19'  -  Josip Kuze wahoze atoza Amavubi yitabye Imana  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 14:50'  -  Rumalex 1-3 Winners: Abanyamakuru bakomeje kwigaragaza muri Skol Cup  |  Yanditswe kuya 17-06-2013 saa 14:26'  -  La Jeunesse: nyuma yo kubona Bakabulindi na Nahayo intego ni ukongerera amasezerano abasanzwe
Kwita Izina Cycling Tour 2012: Ruhumuriza Abraham ari ku mwanya wa mbere
Print Views: 255 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuwa Gatandatu tariki ya 9/06/2012 nibwo hatangiye isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ryo Kwita Izina Cycling Tour 2012 ku munsi wa mbera abasiganwa bahagurutse i Kigali berekeza mu Kinigi, uwahageze ari ku mwanya wa mbere ni Lagab Azzedine ukomoka mu gihugu cya Algeria, umunyarwanda Ruhumuriza Abraham ukinira ikipe ya Karisimbi yaje ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu hari Chabane Hichem.

Lagab Azzedine

Abakinnyi bafashe akanya gato ko kuruhuka bafata n’amafunguro batangira Etape ya kabiri aho bahagurutse i Musanze berekeza i Rubavu, umunyarwanda Ruhumuriza Abraham ahagera ari ku mwanya wa mbere yakoresheje isaha 1 n’iminota 33, ku mwanya wa kabiri wegukanwa na Lagab Azzedine wakoresheje isaha imwe n’iminota 33 n’amasegonda 3, uwa gatatu aba Hatfu Robel Gebremariam.

Ruhumuriza Abraham Ku munsi wa mbere aho abasiganwa bakoze Etape 2 irushanwa rirangiye Ruhumuriza Abraham ariwe wambaye umupira w’umuhondo wambikwa umukinnyi uri ku mwanya wa mbere, anambikwa umwenda w’ubururu uhabwa umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza, naho umunya Ethiopia Hatfu Robel Gebremariam niwe mukinnyi witwaye neza mu bafite imyaka mike, umunya Algeria Lagab Azzedine niwe mukinnyi urimo kwitwara neza ahazamuka.

Hatfu Robel Gebremariam

Ku cyumweru tariki ya 10/06/2012 abasiganwa bazahaguruka i Rubavu berekeza i Kigali aho isiganwa rizasorezwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 26
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 26 57
02 POLICE FC 26 52
03 APR FC 26 46
04 Mukura VS 26 42
05 La Jeunesse 26 40
06 As Kigali 26 39
07 Musanze 26 36
08 Kiyovu 26 34
09 AMAGAJU FC 26 31
10 Espoir 26 28
11 As Muhanga 26 27
12 MARINES FC 26 22
13 Etincelles 26 19
14 Isonga 26 16
Urutonde rurambuye