Ku Cyumweru tariki ya 10/06/2012 nibwo hasojwe isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ryo Kwita Izina Cycling Tour 2012.
Mu bihe byose kuva kuri Etape ya mbere ya Kigali- Kinigi, hanyuma Musanze-Rubavu, na Etape ya nyuma ya Rubavu-Kigali, Isiganwa ryegukanywe n’umunyarwanda Ruhumuriza Abraham wakiniraga ikipe ya Karisimbi, nyuma yo gukoresha ibihe bingana n’amasaha 9 n’iminota 12 n’amasegond 55, umwanya wa kabiri wegukanywe n’umunya Aligeria LAGAB Azzedine wakoresheje ibihe bihwanye n’amasaha 9 n’iminota 12 n’amasegonda 58, umwanya wa gatatu watwawe BIZIYAREMYE Joseph wakoresheje amasaha 9 n’iminota 13 n’amasegonda 2.
Ruhumuriza Abraham niwe munyarwanda witwaye neza kurusha abandi
LAGAB Azzedine wabaye uwa kabiri
BIZIYAREMYE Joseph
Abanyarwanda baje mu myanya 10 ya mbere
BYUKUSENGE Nathan yaje ku mwanya wa 5, BIZIYAREMYE Joseph wabaye uwa 7 muri rusange akaba ari nawe wegukanye waje ku mwanya wa mbere muri Etape ya nyuma yo kuva i Rubavu baza i Kigali, yakoresheje .
Biziyaremye Joseph atsinda Etape ya 3 Rubavu-Kigali
HABIYAMBERE Nicodem muri rusange yaje ku mwanya wa 8, HADI Janvier ku mwanya wa 9 na RUDAHUNGA Emmanuel yaje ku mwanya 10 muri rusange.
Etape ya gatatu ya Rubavu-Kigali
1. BIZIYAREMYE Joseph Rwanda KARISIMBI RWA 04h34’23’’
2. ATSBHA Getachew Equipe nationale ETHIOPIE ETH 04h37’09’’ 02’46’’
3. HATFU ROBEL Gebremariam Equipe nationale ETHIOPIE ETH 04h37’09’’
Uburyo amakipe yakurikiranye mu bihe byose muri Rusange
1. Rwanda KARISIMBI
2. Equipe Nationale ETHIOPIE
3. Equipe Nationale ALGERIE
4. Rwanda AKAGERA
5. Equipe nationale KENYA
6. Rwanda MUHABURA
7. Equipe Nationale TANZANIE
8. Equipe Mixte Africaine
Abayobozi n’Ikipe ya Karisimbi yegukanye umwanya wa mbere
Isiganwa ryo Kwita Izina Cycling Tour 2012 ryasorejwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ahatangiwe ibihembo bitandukanye ku makipe yitwaye neza, bikaba abakinnyi babishyikirijwe n’abantu batandukanye, barimo Rica Rwigamba wari uhagarariye RDB akaba ayobora ishami rishinzwe ubukerarugendo, Bayingana Aimable Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) hari kandi Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Bugingo Emmanuel.
Kuya 20-05-2013 saa 01:38
Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino
Kuya 20-05-2013 saa 01:22
U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi
Kuya 20-05-2013 saa 01:00
Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK
Kuya 20-05-2013 saa 00:37
Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Kuya 18-05-2013 saa 21:12
Volleyball amakipe abiri ya mbere arahurira i Ruhande kuri iki cyumweru
| Nimero | Ikipe | Imikino | Amanota |
| 01 | RAYON SPORTS | 25 | 57 |
| 02 | POLICE FC | 25 | 52 |
| 03 | APR FC | 25 | 45 |
| 04 | Mukura VS | 25 | 41 |
| 05 | La Jeunesse | 25 | 39 |
| 06 | As Kigali | 25 | 36 |
| 07 | Kiyovu | 25 | 34 |
| 08 | Musanze | 25 | 33 |
| 09 | AMAGAJU FC | 25 | 30 |
| 10 | As Muhanga | 25 | 26 |
| 11 | Espoir | 25 | 25 |
| 12 | MARINES FC | 25 | 21 |
| 13 | Etincelles | 25 | 18 |
| 14 | Isonga | 25 | 15 |