RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 29:31'  -  Bakame aratangira imyitozo mu minsi mike  |  Yanditswe kuya 19-05-2013 saa 18:59'  -  Stade Kamena ingwa neza- Gaby  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 27:48'  -  Cassa nyuma yo kutabona umusaruro muri As Kigali gahunda ni ukwigisha itangazamakuru?  |  Yanditswe kuya 18-05-2013 saa 26:50'  -  Peace Cup:APR FC itsindiye As Kigali mu rugo, Bugesera itunguye Muhanga
Kwita Izina Cycling Tour 2012: Ryegukanywe n’umunyarwanda
Print Views: 391 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ku Cyumweru tariki ya 10/06/2012 nibwo hasojwe isiganwa ry’amagare mpuzamahanga ryo Kwita Izina Cycling Tour 2012.

Mu bihe byose kuva kuri Etape ya mbere ya Kigali- Kinigi, hanyuma Musanze-Rubavu, na Etape ya nyuma ya Rubavu-Kigali, Isiganwa ryegukanywe n’umunyarwanda Ruhumuriza Abraham wakiniraga ikipe ya Karisimbi, nyuma yo gukoresha ibihe bingana n’amasaha 9 n’iminota 12 n’amasegond 55, umwanya wa kabiri wegukanywe n’umunya Aligeria LAGAB Azzedine wakoresheje ibihe bihwanye n’amasaha 9 n’iminota 12 n’amasegonda 58, umwanya wa gatatu watwawe BIZIYAREMYE Joseph wakoresheje amasaha 9 n’iminota 13 n’amasegonda 2.

Ruhumuriza Abraham niwe munyarwanda witwaye neza kurusha abandi

LAGAB Azzedine wabaye uwa kabiri

BIZIYAREMYE Joseph

Abanyarwanda baje mu myanya 10 ya mbere

BYUKUSENGE Nathan yaje ku mwanya wa 5, BIZIYAREMYE Joseph wabaye uwa 7 muri rusange akaba ari nawe wegukanye waje ku mwanya wa mbere muri Etape ya nyuma yo kuva i Rubavu baza i Kigali, yakoresheje .

Biziyaremye Joseph atsinda Etape ya 3 Rubavu-Kigali

HABIYAMBERE Nicodem muri rusange yaje ku mwanya wa 8, HADI Janvier ku mwanya wa 9 na RUDAHUNGA Emmanuel yaje ku mwanya 10 muri rusange.

Etape ya gatatu ya Rubavu-Kigali

1. BIZIYAREMYE Joseph Rwanda KARISIMBI RWA 04h34’23’’

2. ATSBHA Getachew Equipe nationale ETHIOPIE ETH 04h37’09’’ 02’46’’

3. HATFU ROBEL Gebremariam Equipe nationale ETHIOPIE ETH 04h37’09’’

Uburyo amakipe yakurikiranye mu bihe byose muri Rusange

1. Rwanda KARISIMBI

2. Equipe Nationale ETHIOPIE

3. Equipe Nationale ALGERIE

4. Rwanda AKAGERA

5. Equipe nationale KENYA

6. Rwanda MUHABURA

7. Equipe Nationale TANZANIE

8. Equipe Mixte Africaine

Abayobozi n’Ikipe ya Karisimbi yegukanye umwanya wa mbere

Isiganwa ryo Kwita Izina Cycling Tour 2012 ryasorejwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ahatangiwe ibihembo bitandukanye ku makipe yitwaye neza, bikaba abakinnyi babishyikirijwe n’abantu batandukanye, barimo Rica Rwigamba wari uhagarariye RDB akaba ayobora ishami rishinzwe ubukerarugendo, Bayingana Aimable Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) hari kandi Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Bugingo Emmanuel.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye