RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 19:01'  -  Adolphe Mutoni akomeje gutabarizwa  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:38'  -  Amagare: Irushanwa rya Criterum Rwamagana mu gutaha ikigo gishya kigisha uyu mukino  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:22'  -  U 19 U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 8:00'  -  Volleyball:UNR ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda INATEK  |  Yanditswe kuya 20-05-2013 saa 7:37'  -  Ijisho rya Ruhago: Athletisme- Johnson mu kubeshya Minispoc agahima abakunzi b’imikino
Inota 1 ni ryo Amavubi yashoboye gukura ku nkima za Benin
Print Views: 795 Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Group H

  • Amavubi 1- 1 Benin
  • Mali 2-1 Algeria

Nyuma yo gutsindwa na Algeria bine ku busa mu mukino wa mbere wo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi cyo mu mwaka wa 2014 kizabera muri Brazil, ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yari ifite byinshi byo kwereka abakunzi bayo ubwo yakiraga Inkima(Les Écureuils) za Benin.

Umukino watanjyiranye ishyaka ryinshi ku ikipe y’Amavubi aho yabonye amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro bikaba ingorabahizi.

Umukinnyi Uzamukunda Elias Baby wari witezweho byinshi n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ntiyaje guhirwa kuko ku munota wa 23 yahise asimburwa kubera ikibazo cy’imvune yaje kugirira mu myitozo yo kuri uyu wa gatanu ushize w’iki cyumweru.

Dady Birori wasimbuye Baby yagiye abona amahirwe menshi gusa gutsinda umuzamu Farnolle Fabien ntibyari ibye uyu munsi. Nyuma yuko igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Benin yabaye nk’iyisubiraho nubwo amavubi yakomeje kuyirusha bigaragara ari nako ahusha amahirwe yabazwe.

Uburyo bumwe bugaragara ikipe ya Benin yabonye bwabaye ubw’umukinnyi Razak Omotoyossi ku munota wa 73’ wahise ananyeganyeza inshundura z’umuzamu Ndoli jean Claude.

Ku munota wa 85’ Amavubi yaje kubona Penalty nyuma yuko umukinnyi Adenon Abdou Kaled akoreye ikose Bokota Labama ari nako umunya Ethiopia Bamlak Tessema wari uyoboye uyu mukino yaje kumwereka ikarita itukura cyane ko yari we myugariro wanyuma.

Iyi karita ntiyaje kwishimirwa n’abakinnyi ba Benin bashatse gusagarira umusifuzi uyu aza gutabarwa na Police dore ko yaba Tessema wari ukuwe mu kibuga ndetse na bagenzi be bayobowe n’umukinnyi wa Sunderland Stephan Sessegno basatiriye cyane uyu musifuzi nyuma yo gutanga iyi karita.

Gusa uyu Sessegno yaje kuzana na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin El Hadj Anjorin Moucharafou gusaba imbabazi umusifuzi nyuma y’umukino.

Si bwari ubwa mbere umunya Ethiopie ashaka gukubitirwa ku mahoro kuko Zekariah Girma nawe yaje gusagarirwa cyane n’abakinnyi ba TP Mazembe ndetse akaza no gukubitwa na Basisila Lusadisu ubwo Mazembe yakinaga na APR FC muri CECAFA ya 2010.

Ikipe y'Amavubi yabanje mu kibuga Ikipe y’Amavubi yabanje mu kibuga

Bokota yaje gutsinda penalty aba ari nako umukino uranjyira. Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’ikipe ya Benin Manuel Amoros yavuze ko umukino wabagoye gusa kuko ikipe y’u Rwanda yabarushije ariko bakaba bishimiye inota rimwe babonye. Abajijwe ku myitwarire itari myiza abakinnyi be bagaragaje yavuze ko byatewe cyane n’igitutu bari bafite.

Yagize ati:“Iyo muri gukina umukino, mwatsinze mu minota yanyuma bagatanga penalty, abakinnyi birabagora cyane iyo batayivugaho rumwe, rimwe na rimwe abakinnyi wabumva.”

Ikipe ya Benin yabanje mu kibugaIkipe ya Benin yabanje mu kibuga

Ku rundi ruhande umutoza Micho yashimiye abamufashije gutegura uno mukino ndetse n’uwashize. Gusa yababajwe n’uko amahirwe babonye batayabyaje umusaruro “Twinjiye mu mukino dufite ishyaka ryinshi, mu gice cya mbere twabonye amahirwe agera ku icumi ariko ntacyo twayabyaje. Benin yabonye uburyo bumwe umukinnyi wayo Omotoyossi wakinnye imyaka igera ku icumi I burayi ahita atsinda igitego.” Uwo ni umutoza Milutin "Micho" Sredojević.

“Ntago twacitse intege twakomeje gukina tubona penalty ntekereza ko yari nyayo birangira gutyo. Iyo umupira w’amaguru wakurikizaga ubutabera twari kuba twatsinze uyu munsi”.

Mu wundi mukino mw’iri tsinda Ikipe ya Mali imaze gutsinda Algeria ibitego bibiri kuri kimwe bitumye Benin ihita ifata umwanya wa mbere mw’itsinda H n’amanota 4.

Imikino nk’iyi izakomeza mu kwa gatatu k’umwaka utaha Mali yakirwa mu Rwanda gusa Amavubi agomba kwerekeza muri Nigeria mu mpera z’iki cyumweru dutangira, gukina n’ikipe y’igihugu Super Eagles mu mukino wo kwishyura wo gushaka tike yo gukina igikombe cy’Africa cy’umwaka utaha. Umukino ubanza I Kigali amakipe yombi yanganyije ubusa kubusa.

RWARUTABURA Kuya 11-06-2012 saa 13:16'

Ese mu Rwanda twaba twemera ko dufite ikibazo mu gusatira amazamu yabo tuba duhanganye ? kuko urebye imikino kuva muri CECAFA,imikino ya gicuti mpuzamahanga ; nibaza kuki gutsinda ibitego 2 ku MAVUBI
ar’imbonekarimwe ? kunganya bigafatwa nk’intsinzi !!, gutsindwa bikaba byaratubayeho nk’inyonjo,amaherezo yacu azaba ayahe ? UBUSE, INTEGO YO KWIHESHA AGACIRO IRIHE KOKO ? AMAVUBI
ARANZE ABAYE INSINA NGUFI KWERI ? Abanya Nigeria noneho turahishiwe ??!!! OOyaa ndambiwe gutsindwa
niba ataribyo hategurwe iyindi kipe ya ( RWANDA B ) idukure mu isoni birakabije,ubuse bariya bahembwa akayabo nta musaruro, bahemberwa iki ? Jye ndabona hagombye kubaho system uko Coach atsinzwe umukino, akajya anakatwa amafranga ku mushahara mpaka,nawe uko abura umusaruro mu kibuga akanawubura kumushahara,yatsinda akongererwa,ngirango byahindura byinshi,niwo muti usigaye;byamunanira agakorera ubuyi akiyirukana.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye

Warning: Missing argument 1 for cache_cool_set_global_contexte(), called in /home/ruhago/public_html/plugins/cache_cool/cache_cool_options.php on line 136 and defined in /home/ruhago/public_html/plugins/cache_cool/cache_cool_options.php on line 181