RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 27:32'  -  Mukura VS abakinnyi 3 bahagaritswe, 5 barasezererwa bashinjwa kwigumura  |  Yanditswe kuya 24-05-2013 saa 20:18'  -  Ni iki cyihishe inyuma yo kudahamagarwa kwa MUGABO mu Mavubi?  |  Yanditswe kuya 22-05-2013 saa 18:40'  -  Papy muri Rayon Sports, Iranzi muri Yanga n’ibindi bihuha by’ama transfert mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 29:17'  -  CECAFA Kagame Cup: APR FC mu itsinda ry’urupfu  |  Yanditswe kuya 21-05-2013 saa 17:11'  -  Rutaremera yatengushye abakunzi ba Musanze- Ferwafa ikomeje kuba ku izina gusa
Euro 2012 : Spain na Italy bayagabanye mu gihe Ireland yihanangirijwe na Croatia
Print Views: 366 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Irushanwa rya Euro 2012 kuri iki cyumweru tariki ya 10/06/2012 ryarakomeje aho bakinnye imikino yo mu itsinda C itari yoroshye na gato.

Ikipe ya Spain ifite iki gikombe yanganyije na Italy mu mukino utari woroshye na gato ku mpande zose kandi wari unogeye ijisho.

Ikipe ya Spain yakinnye umukino wayo 4-3-3 aho rutahizamu yari yabaye Fabregas mu gihe Fernando Torres na Fernando Llorente bo bari bashyizwe ku gatebe k’abasimbura n’umutoza Vicente Del Bosque.

Kurundi ruhande Italy yo yaje yiteguye urugamba ubwo Cesare Prandelli yakinishaga 3-5-2 kugirango aze kubona uko azibira abakinnyi bo hagati ba Spain bazwiho guhanahana umupira bidasanzwe.

Ibintu ntibyaje kuba neza kuko Italy niyo yasaga nkisatira cyane ariko igice cyambere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa nubwo Spain ariyo yari yagerageje kugumana umupira igihe kinini.

Mu gice cya kabiri nyuma yaho Mario Balotelli arase igitego cyari cyabazwe na benshi agasimbuzwa na Antonio Di Natale utaratinze guhita anyeganyeza inshundura za Iker Casillas wari wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino.

Ibi ntibyatinze kuko Silva ku mupira mwiza yahereje Fabregas maze ahita yishyura icyo gitego bidatinze.

Amakipe yombi yakomeje gusatira ariko bikanga kureba mu izamu kugeza mu minota yanyuma Torres wari waje asimbuye yananiwe gutsinda Buffon wari wasohotse cyane maze amakipe yombi atahana inota rimwe.

Mu wundi mukino ikipe ya Ireland ntiyorohewe na Croatia kuko yayitsinze ku bitego 3 kuri 1, aho ikipe ya Croatia ariyo ubu iri ku mwanya wa mbere muri iri tsinda C.

Kuri uyu wa mbere mu itsinda D hateganyijwe umukino urahuza Ubufaransa n’Ubwongereza nyuma yaho Ukraine igakina na Sweeden.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2012 - 2013.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
Nimero Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 25 57
02 POLICE FC 25 52
03 APR FC 25 45
04 Mukura VS 25 41
05 La Jeunesse 25 39
06 As Kigali 25 36
07 Kiyovu 25 34
08 Musanze 25 33
09 AMAGAJU FC 25 30
10 As Muhanga 25 26
11 Espoir 25 25
12 MARINES FC 25 21
13 Etincelles 25 18
14 Isonga 25 15
Urutonde rurambuye