RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 28:32'  -  Impinduka muri APR yitegura Rayon Sports, Rusheshangoga yagizwe kapiteni- 20 bakomereza umwiherero i Shyorongi  |  Yanditswe kuya 19-01-2017 saa 7:44'  -  De Gaulle mu makimbirane na Rayon Sports, Abuba yangiwe gukina umukino wa APR FC  |  Yanditswe kuya 17-01-2017 saa 17:57'  -  Abafana ba Rayon Sports bashinjwa guteza akaduruvayo ku kibuga mu 2014 bagiye gufatirwa ibyemezo  |  Yanditswe kuya 16-01-2017 saa 28:24'  -  Nyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police, Muganza Isaac yageze muri Kiyovu SC  |  Yanditswe kuya 15-01-2017 saa 18:06'  -  Akavuyo n’akajagari bikomeje kuranga Rayon Sports igiye kuzana undi munya-Mali wo gusimbura Moussa Camara
Igitekerezo cy’umusomyi ku ikipe y’igihugu Amavubi
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Igitekerezo cya Ruzibiza Alphonse

Nibyinshi byavugwa k’umupira w’amguru wacu. Tugerageze gato kureba impande zose turebe aho umusaruro muke w’umupira w’amaguru wacu uturuka.

Icya mbere: amateka y’umupira wacu

Nubwo mbere ya jenoside ntari mu Rwanda, hari uko nigeze gukurikirana umupira w’amguru cyane cyane muri za 1960 ishyira za 1970 zitangira niga hakurya y’I Gisenyi kuri Goma. Icyo gihe ndabyibuka neza kuko narinfite impamvu ibinyibutsa.

Uretse ko nanjye nakinaga umupira, ariko narinfite na mukuru wanjye Butare wakinagaga ku rwego rwo hejuru wabanje gukina muri Kiyovu mbere yuko umuzungu wari perezida w’ikipe yitwaga Daring akaba ariyo yitwa Virunga yo kuri Goma aje kumushaka akaza ukamuzana kuri Goma kuza gukinira iyo ekipe.

Nibuka ko muri 1968 u Rwanda rugiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya district ya Kigezi ya Uganda, u Rwanda rwaje gutira abakinyi 9 ba Daring kuza kurukinira. Ubwo mubakinyi 11 bakinye, babili gusa nibo na Butare wa gatatu nibo bari abanyarwanda gusa. Abandi bose 8 bari abanye Kongo. Bivuze iki rero?

Bivuze ko u Rwanda kugeza igihe kitari cyera rutigeze rugira ishyaka ryo kuzamura umupira warwo kuko nta politiki y’umupira w’amaguru rwari rufite. Ibyo kuvuga ngo ntabakinyi beza dushobora kugira byo simbyemera kuko nk’uwo mukuru wanjye kugeza nubu abamuzi kuri Goma bemeza ko ntamukinyi numwe Goma yigeze igira nkawe. N’ikimenyimenyi uretse ko bamwitaga Pele rwandais ni uko iyo ataba umunyarwanda yari yabaye pre selectionne muri Leopards ikipe ya Congo yatsindaga ikipe zose zo muri Afurika icyo gihe.

Hari izindi ngero, Ba Rwogera ba Kagabo na Muvara na barumuna be bakinaga muri Bata yaje kuba Vitalo I Burundi n’ingero. Aha rero nkaba navuga ko icyambere gitera intege nke Amavubi ari amateka make ya politiki y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Icya kabiri : Iimico y’abanyarwanda.

Niba ntibeshye kera abanyarwanda ntibashishikarizaga abana babo gutera umupira kuko babibonagamo ikintu kidafite akamaro. Ibyo byaradukurikiranye cyane kuburyo umupira utahawe agaciro byajya guhumira kumirari bigahurirana n’amateka n’uburere bw’abanyarwanda adaha agaciro imyidagaduro.

Iyo ubwiye umuntu ko ugiye kureba umupira araguseka akagufata nkaho uri umusazi. Noneho waba uri kukibuga urora umupira wakogeza cyane abantu bakakubona nk’umusazi. Mubantu babaye I Kinshasa bazi neza ko ikipe zaho rimwe na rimwe zitsinda kubera abakunzi bazo. Ngaho namwe nimumbwire niba ikipe iriho yataka hakaba ikosa murubuga rw’wmahina noneho ukumva abantu barenze ibihumbi icumi bose bahagurukiye rimwe basakuza bavuga penaliti. Uri umusifuzi wakwanga gusifura rimwe ariko bigize ubwagatatu sinzi ko watinyuka kureka gusifura. Ariko hano iwacu hari ubwo mbona kenshi umusifuzi asifura imikino mpuza mahanga akadusifurira nabi abantu bagaceceka ntibagire icyo bavuga ngo bakomere.

Icya gatatu : kutihangana kwacu.

Umupira ntiwubakwa mugihe gito. Ndabaha urugero. Muri coupe du Monde ya 1974, umugabo wari secretaire d’etat muri Amerika Kissinger wakundaga cyane umupira w’amguru yaravuze ati ntibishoboka ko Amerika itaba muruhando rw’ibihugu byateye imbere mumupira w’amaguru. Mbere yaho gato niho icyamamare Pele akimara kureka gukinira ikipe ya Bresil yajyanywe gukinira ikipe yo muri Amerika Cosmos bashaka guteza umupira wayo imbere, Ubwo nyuma yahoo nibwo abakinyi bakomeye nka ba Beckenbauer bagiye nabo aricyo kibajyanye n’abandi benshi babakurikiye.

Ariko kugeza n’ubu Amerika ntiratwara igikombe cy’isi. Bivuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zokuzamura umupira ariko abantu bakihangana kuko umusaruro mwiza uitaboneka akokanya.

Icya Kane: Uko umupira w’amaguru uyobowe

Mumiyoborere y’umupira w’amaguru hagombye gutoranywa ababishoboye kandi batavugirwamo. Abayoboye umupira w’amaguru bagombye gutegura ibiganiro mpaka byinshi cyane cyane iyo habaye imikino mpuzamahanga kugirango barebe ibyakosorwa cyanga se ibyareberwaho. N’ibindi byinshi byakorwa mu rwego rwo guteza umupira imbere.

Icya gatanu: Abafana

Hari ubwo nibaza uko abanyarwanda bateye. Umuntu ashobora ate gusaba umusaruro ikipe atayitera inkunga. Abantu baravuga ngo Amavubi ntacyo ashoboye kandi bataza kuyishyigkira kuri stade aribenshi ngo abakinyi bumve ko bashyikiwe kandi bamenyere no gukinira imbere y’imbaga y’abantu benshi. N’abagiye aribake ukibwira ko bari mu misa! Kubakinnye umupira barabizi ko iyo ukinira imbere y’abantu benshi ukora uko ushoboye kugirango ubashimishe kandi udaseba ushaka nokuba star. Rimwe na rimwe iyo wumva abanyarwanda bavuga ko bababajwe n’amavubi wakwibwirako ar’ukwivugira gusa, baba batabikuye ku mutima.

Umuntu yavuga byinshi ariko mbaye mpiniye aho.....

silva Kuya 9-07-2012 saa 09:35'

dore umuntu usesengura nyabyo!FERWAFA yumve!

klakart Kuya 22-06-2012 saa 14:53'

muri rusange uyu muntu afitze ukuri ariko urabona yavuze ku bantu bo hanze y’ikibuga ariko hari ibintu 2 ku bari mukibuga mbona umuntu atakwibagirwa:

1. abakinnyi b’abanyarwanda ubwabo ntibigirira icyizere: iyo utiyumvamo ubushobozi bwo gukora ikintu ntushobora kukigeraho. ndibuka muri za yabatsinda 1980 ubwo Mettalist Kharkov yakinaga n’amakipe yo mu Rwanda umuntu wasangaga abaza ngo abo barusi batsinze bingahe bisobanuye ko nta wumvaga yabatsinda!

2.Abatoza bajya gukina bumva barangije gutsindwa: imwe mu mikino isebeje nibuka ni uwo u Rwanda ruherutse gukina na Algerie kimwe n’umukino wa mbere wa U17 mu gikombe cy’isi bakina n’u bwongreza: muri iyo mikino yombi wasangaga abakinnyi barunzwe imbere y’izamu aho gukwizwa mu kibuga cyose ngo barebe ko bareba mu izamu! nyamara umukino wa 2 wa U17 bakinnye na Uruguay habuze gato cyane ngo be gutsindwa kuko nabo bakinishijwe basatira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n’inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 13
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports132233
02Apr FC131230
03As Kigali131126
04Police FC13725
05Espoir FC13824
06Bugesera FC13622
07Kiyovu sports13-318
08Sunrise FC13317
09Etincelles FC13-217
10Musanze FC13-517
11Amagaju FC13-314
12Mukura VS13-514
13Kirehe FC13-612
14Marines FC13-1011
15Gicumbi FC13-147
16Pepiniere FC13-211
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01Nahimana Shassir11
02USENGIMANA Danny10
03Shabani Hussein9
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kamarampaka Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag ESPOIR - vs - SUNRISE flag
Amahoro Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag APR - vs - RAYON flag
Nyamata Stadium
Saturday, 21 January 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - ETINCELLES flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 20 January 2017 15:30
flag POLICE - vs - AS KIGALI flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag RAYON 0 - 0 ETINCELLES flag
 
Nyakinama Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag MUSANZE 2 - 0 GICUMBI flag
 Pignol M. (1)
 Yeka W. (1)
 
Kirehe Stadium
Sunday, 15 January 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 AMAGAJU flag
 Fiston N. (1)
  Hussein S. (1)
 Joachim A. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 14 January 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 0 POLICE flag